Tanzania: Perezida Samia atewe impungenge n’urubyiruko rurya ifiriti cyane

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yavuze ko atewe impungenge n’ubwiyongere bw’urubyiruko rwo mu gihugu cye rurya ifiriti y’ibirayi cyane.

Perezida Samia yavuze ko ubucuruzi bw’ifiriti y’ibirayi bwazamutse cyane muri Tanzania ndetse ko hari abantu benshi batunze imiryango yabo babikesha ubwo bucuruzi, ikindi kandi ngo ubucuruzi bw’ifiriti buzamura cyane imibereho y’abahinzi b’ibirayi.

Ifiriti ni kimwe mu biribwa bikundwa cyane, nyamara kivugwaho kugira ingaruka ku buzima
Ifiriti ni kimwe mu biribwa bikundwa cyane, nyamara kivugwaho kugira ingaruka ku buzima

Ubwo yari mu Mujyi wa Dodoma mu mpera z’icyumweru gishize tariki 30 Nzeri 2022, yagize ati, “Turashima cyane abahinzi ba Iringa, Mbeya n’ahandi bahinga ibirayi byinshi cyane, ifiriti zabaye ubucuruzi bukomeye, ubu ziracuruzwa mu buryo butandukanye…” .

Gusa n’ubwo bimeze bityo, Perezida Samia avuga ko ahangayikishijwe n’uko urubyiruko rurya ifiriti y’ibirayi cyane, kandi mu by’ukuri zikaba zizwiho guteza ibibazo ku buzima bwiza bw’abantu.

Yagize ati, “...None se , ifiriti irimo ibintu byose? Ni icyo kurya gikundwa, kandi cyoroshye, ariko se ifiriti yakubaka umubiri mu buryo bukwiye?"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka