Sudani: Gukata ibice by’igitsina cy’abakobwa n’abagore bizajya bihanishwa imyaka 3 y’igifungo

Leta ya Sudani yamaze kwemeza itegeko rivuga ko uzafatitwa mu gikorwa cyo gukata bimwe mu bice by’igitsina ku bakobwa n’abagore (Female genital mutilation) bifatwa nko gusiramura abagore n’abakobwa, azajya ahanishwa igihano cy’imyaka itatu y’igifungo.

Abazajya bafatirwa mu bikorwa byo gukata imyanya y'igitsina cy'abagore n'abakobwa bazajya bahanishwa gufungwa imyaka 3 (Photo:Internet)
Abazajya bafatirwa mu bikorwa byo gukata imyanya y’igitsina cy’abagore n’abakobwa bazajya bahanishwa gufungwa imyaka 3 (Photo:Internet)

Umuryango w’Abibumbye (LONI), uvuga ko 87% by’abagore n’abakobwa muri icyo gihugu baba baraciwe bimwe mu bice by’igitsina cyabo.

Ubundi igikorwa cyo gukata imwe mu myanya y’ibanga y’abagore, bifatwa nk’umuco, aho ngo bifite igisobanuro gikomeye mu gihe baba bategura abakobwa kuzubaka ingo zabo. Gusa ariko ibi ngo biteza ibibazo byinshi, birimo indwara zinyuranye mu myanya myibarukiro y’abagore, cyane ko n’ibikoresho bikoreshwa, nk’ibyuma, inzembe, biba bidafite isuku.

Ibi kandi ngo bitera ibibazo mu kubyara no gutwita, mu rwungano rw’inkari, kugira ibibyimba mu nda, ndetse no kugira ububabare bukabije mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina.

Si muri Sudani gusa bagira umuco wo gusiramura abakobwa, kuko muri Afurika bikorwa mu bihugu 29, nk’uko byagaragajwe na raporo ya UNICEF mu mwaka wa 2018.

Itegeko rihana abakora ibikorwa byo gukata imyanya y’igitsina cy’abagore, ryemejwe tariki ya 22 Mata 2020, aho risobanura ko haba kwa muganga cyangwa ahandi hose bibujijwe gusiramura abagore n’abakobwa, ubifatiwemo akazacibwa amande n’igifungo cy’imyaka itatu.

Ababikora bakoresha ibikoresho birimo inzembe (Photo:Internet)
Ababikora bakoresha ibikoresho birimo inzembe (Photo:Internet)

Abagore n’abakobwa muri Sudani, bavuga ko batuye umutwaro wari ubaremereye cyane, ariko ko bagomba kujya bakurikirana niba byaba bidakorwa mu byaro, kuko n’ubundi bisa n’aho atari ibintu byakorwaga ku buryo bweruye.

Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu, yari yateye utwatsi ibyo gukuraho ibikorwa byo gusiramura abagore n’abakobwa, ku butegetsi bwa Omar El Bashir, ari cyo cyatumye abagore n’abakobwa bafata iya mbere mu myigaragambyo yahiritse ubutegetsi bwe, kuko bamushinjaga guhonyora no kubangamira uburenganzira bw’abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibibi ibyobintu

SAFARI yanditse ku itariki ya: 7-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka