Shyira: Abafite umwanda basubizwa inyuma ngo babanze bisukure babone bahabwe serivisi
Umuyobozi w’ibitaro bya Shyira, Dr Rubanzabigwi Théoneste aravuga ko mu Karere ka Nyabihu hakiri ikibazo cy’abaturage bakigaragaza umwanda haba ku myambaro, ku mubiri n’ahandi.
Ku bufatanye n’ubundi buyobozi n’abaturage, abagana serivisi zinyuranye ngo basubizwa inyuma igihe bafite umwanda kugira ngo babanze bisukure.
Dr Rubanzabigwi agira ati “ikibazo cy’umwanda ni ikibazo kitoroshye muri Nyabihu kuko haracyari ikibazo cy’abana n’abakuru usanga bambaye ibisa nabi ku buryo usanga umwana, umugabo cyangwa umugore baba bambaye imyenda idaheruka kumeswa ugahita wibaza uko imbere biba bimeze”.
Akomeza agira ati “hari abo usanga banuka, bampaye bote ziriho ibyondo zinuka, zisa nabi, badakaraba, badaheruka kumesa, bene nk’uwo ugahita utekereza n’aho arara uko haba hasa”.
Yongeraho ko bene nk’abo iyo baje kwa muganga batarembye babasaba gusubirayo bakabanza bakisukura neza, bakambara imyenda imeshe nk’abaje mu bandi bakabona guhabwa serivise.
Dr Rubanzabigwi yongeraho ko bene uwo muntu usanga n’abaturage bandi ubwabo bamwinuba kuko aba ababangamiye.

Gusubizayo abantu bafite umwanda ukabije mu gihe baje gusaba serivise Dr Rubanzabigwi akaba avuga ko ari imwe mu ngamba bafashe hamwe n’ubundi buyobozi bwaba ubw’inzego z’ibanze n’ahandi hatangirwa serivise mu rwego rwo gushishikariza abaturage kwita ku isuku.
Akomeza avuga ko iyo umuntu ashubijweyo rimwe cyangwa kabiri isoni zimukora mu bandi akagaruka yikosoye ku buryo asigara aha agaciro isuku aho ari hose.
Yongeraho ko hari n’ababasanga kwa muganga bakabaha isabune n’amazi, bakabereka ubwogero bakabanza kubategeka koga, bakabona kugaruka mu bandi bakabaha serivise.
Nyuma yo kubanza kwita ku isuku ku mubiri, mu ngo, mu bwiherero, ku myambaro, ku bikoresho n’ahandi, hanakurikiyeho kwita ku isuku y’ahahurira abantu benshi.
Mu masantere akomeye hagiye hashyirwa ibimoteri rusange bijugunywamo imyanda, hashyirwaho abashinzwe gukurikirana isuku n’ibindi. Ibi byose byakozwe mu rwego rwo kwimakaza isuku hirindwa indwara zitandukanye zaterwa n’umwanda.
Bitewe n’uko hakiri bamwe mu baturage bakigaragaza umwanda, usanga ubuyobozi butandukanye mu nama bukorana n’abaturage budahwema kubashishikariza kwita ku isuku yaba iya buri muntu ku giti cye, mu ngo, mu bikoresho, mu bwiherero, ku myambaro, aho barara n’ahahurira abantu benshi mu rwego rwo guca burundu umwanda n’indwara zaterwa nawo.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutuelle de sante ikiza, wageraga ku Karere, ugasanga harandite ngo "BANZA WEREKANE IKARITA Y’UBWISUNGANE MU KWIVUZA UBONE GUHABWA SERVICE"ko bitakomeje? Ni uko basanze bidashyize mu gaciro. Naha rero ndabona kwirukana umuntu uje gusaba service atari wo muti, ubwo se umwirukanye yari kuri degree ya nyuma agahita apfa wabigenza ute muyobozi?
Arega muri development hari icyo bita Developement integral ni ukuvuga Developpement de tout homme.
Mu yandi magambo ntabwo uzamura umuntu ku kintu kimwe byose bigomba kujyana kuko biba bimeze nk’aho ari systeme.
Ex: Ubu wubakiye umuntu umunyereye kwituma muri toilette bacukura bagatinda ho ibiti yajya kwituma akitwaza ibyatsi, ukambwakira chateau irimo za toilette mo imbere, iyo nz nayigeramo izamara kangahe? Azajya kwituma yihanaguze ibyatsi, azacana mu nzu n’inkwi, inzu ibe irarangiye yose. Ni bindi nabyo ni uko ni uruhererekane. Ibisigaye bikizana.