Shangi: Hashyizweho uburyo bwo kugenzura ikoreshwa ry’inzitiramubu

Mu gihe inzitiramubu ari igikoresho gikomeye mu kwirinda umubu utera marariya cyane iyo abantu baryamye mu ijoro, abaturage bamwe bo mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, bo bazikoreshaga mu kuzirobesha amafi n’isambaza abandi bakazikoresha mu bundi buryo nko kuzanikaho imyaka yabo bityo icyo zagenewe mu kubarinda marariya ntibagikoreshe.

Mu rwego rwo gufasha abaturage kurushaho kumva akamaro ko kwirinda marariya no kurushaho kubakangurira kurwanya marariya abajyana b’ubuzima bazenguruka urugo ku rundi buri kwezi bareba niba koko inzitirambu bahawe zigihari kandi bakabaza niba bazikoresha uko bikwiye.

Bamwe bakoresha inzitiramibu mu bikorwa by'uburobyi.
Bamwe bakoresha inzitiramibu mu bikorwa by’uburobyi.

Umwe mu bajyanama b’ubuzima avuga ko buri muryango wahawe inzitiramubu ikoranye umuti bitewe n’ibitanda biri muri buri nzu mu cyumweru cyahariwe ingabo bagasabwa kutazikoresha ibindi bitajyanye no kwirinda marariya bituma nabo bashyiraho ingamba zo kujya basura buri rugo bakareba niba koko ya nzitiramubu bahawe igihari kandi ko ikoreshwa mu kubarinda marariya.

Abisobanura agira ati “buri kwezi dusura buri rugo tukareba niba koko ya nzitiramubu twabahaye igihari kandi ko koko ikoreshwa icyo yagenewe, tukongera tukabibutsa uburyo ikoreshwa n’inyungu bafite mu gukomeza gukoresha neza iyo nzitiramubu”.

Nyiranzigiye ni umuturage wo mu murenge wa Shangi avuga ko batarabona inzitiramubu barwaraga cyane marariya ndetse n’ababashije kuzigurira rimwe na rimwe bakazikoresha uko bidakwiye ngo kuko akenshi bazigurishaga n’abarobyi bakunda kujya kuzitegesha amafi ndetse n’isambaza.

Abaturage barasabwa kubahiriza kuryama mu nzitiramibu iteye umuti mu rwego rwo kwirinda indwara ya marariya.
Abaturage barasabwa kubahiriza kuryama mu nzitiramibu iteye umuti mu rwego rwo kwirinda indwara ya marariya.

Agira ati “ubu marariya inaha yaragabanutse ntitugipfa kurwara marariya kubera abajyanama b’ubuzima batwegera cyane bakadutoza kwikingira, ntabwo twakongera gutanga inzitiramibu zacu ngo turaziha abarobyi kuko natwe twamenye akamaro kazo”.

Ubuyoboizi bw’umurenge buvuga ko bwashyize imbaraga mu kugumya gukangurira abaturage gukoresha inzitiramubu mu kwirinda marariya babafasha guhindura imyumvire bagakora ibishoboka bakagenzura niba ibyo bigisha byumvikana uko bikwiye.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka