Rutsiro: Urubyiruko rurasabwa kwirinda ibiyobyabwenge na Sida bifashishije isengesho

Abitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rwibumbiye mu madini atandukanye yo mu Karere ka Rutsiro barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge na Sida kuko aribo igihugu gihanze amaso.

Hari ku cyumweru tariki ya 14/12/2014 ubwo hasozwaga iri huriro ngarukamwaka ryabereye muri kiliziya Gatulika, paruwasi ya Congo-Nil.

Iri huriro ryajemo urubyiruko rusaga 1000 harimo 179 rwo mu madini atari kiliziya Gatulika.
Iri huriro ryajemo urubyiruko rusaga 1000 harimo 179 rwo mu madini atari kiliziya Gatulika.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Congo-Nil, Ntirushwa Gilbert yabwiye urubyiruko rwari rwitabiriye iri huriro ko ari rwo mizero y’igihugu ariyo mpamvu rugomba kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’icyorezo cya Sida cyugarije isi, kandi ko bazabifashwamo no gusenga.

Ati “kuba mumaze iminsi aha mwigishwa ibintu bitandukanye ntimuzapfushe ubusa inyigisho mwahawe, muzaharanire kwirinda Sida ndetse no kunywa ibiyobyabwenge kandi muzabifashwa n’amasengesho”.

Padiri Munyengaju yasabye urubyiruko kuzajya ruzirikana inyigisho rwahawe.
Padiri Munyengaju yasabye urubyiruko kuzajya ruzirikana inyigisho rwahawe.

Ibi kandi byanagarutsweho n’Uhagarariye ihuriro ry’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, Padiri Munyangaju Léonard wasabye urubyiruko kutazasuzugura impanuro bahawe mu minsi bamaze bigishwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Gaspard Byukusenge yashimye kiriziya Gatulika yatekereje guhuriza hamwe urubyiruko rugahabwa inyigisho zitandukanye by’umwihariko paruwasi ya Congo-Nil yakiriye urubyiruko uyu mwaka, anabasaba ko iyi gahunda yaba kenshi mu mwaka.

Yagize ati “nk’akarere turishimira iyi gahunda ya Kiriziya Gatulika yo guhuriza hamwe urubyiruko kandi bishobotse nasabaga ko iyi gahunda yaba kenshi kugira ngo urubyiruko rukomeze kwibutswa indangagaciro z’u Rwanda n’abanyarwanda”.

Umuyobozi w'Akarere ka Rutsiro asaba ko urubyiruko rwajya ruhurizwa hamwe kenshi rukigishwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro asaba ko urubyiruko rwajya ruhurizwa hamwe kenshi rukigishwa.

Kuri icyi cyifuzo cy’umuyobozi w’akarere, Padiri mukuru wa paruwasi ya Congo-Nil yavuze ko bitashoboka kubera izindi gahunda ziba zihari kandi mu biruhuko bito ababyeyi agaragaza ko batapfa kurekura abana babo.

Uru rubyiruko rwari rumaze iminsi ine rwigishwa amasomo atandukanye agamije kumenyekanisha indangagaciro na Kirazira bibereye u Rwanda. Uru rubyiruko rwanabashije kubumba amatafari ibihumbi 18 azubakishwa inzu z’abanyarwanda birukanwe mu gihugu cya Tanzaniya.

Mbarushimana Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka