Rutsiro: Handicap International irasaba kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga

Umushinga utegamiye kuri Leta ukorana n’abafite ubumuga Handicap International urasaba Abanyarutsiro kubafasha gukumira no kurandura burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga.

Ibi byibukijwe n’umuyobozi w’imishinga muri Handcap International, Charles Karangwa, tariki 30/09/2014 mu gikorwa cyo gutangiza imishinga 3 mu cyiciro cyayo cya kabiri harimo n’uyu wo gukumira no kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku myaka no ku bumuga .

Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko iyo igihugu kirimo ihohoterwa nta mahoro kiba gifite abasaba gufata iya mbere mu kurikumira.

Yagize ati “ugerereranije n’ibihugu nk’u Burundi cyangwa Kongo dufite amahirwe ko nta hohoterwa rihari riba hakoreshejwe intwaro ariko n’iryo dufite rikigaragara twese dufatanyije dukwiye kurikumira”.

Charle Karangwa umuyobozi w'imishinga yijeje Rutsiro ko bazakomeza kuhazana imishinga itandukanye.
Charle Karangwa umuyobozi w’imishinga yijeje Rutsiro ko bazakomeza kuhazana imishinga itandukanye.

Yakomeje kandi anenga ababyeyi bamwe na bamwe bahishira abahohoteye abana byakorwa mu muryango rimwe na rimwe bafitanye isano bakanga kubigaragaza, avuga ko ababyeyi nkabo baba batazi uburenganzira bw’umwana.

Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yashimiye Handicap International ku bw’ibikorwa bakomeje kuhakorera ndetse kandi yabijeje ijana ku ijana ko batazigera bababa kure ahubwo ko bazafatanya muri izi gahunda.

Handicap International yatangije ku mugaragaro icyiciro cya 2 cy'imishinga 3 mu karere ka Rutsiro.
Handicap International yatangije ku mugaragaro icyiciro cya 2 cy’imishinga 3 mu karere ka Rutsiro.

Umwe mu batanze ubuhamya umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 31 yavuze ko kuba yarahohotewe akiri umwana byatumye aba ikirara ariko Handicap International aho imwigishirije yagarutse ibuntu.

Ati “njyewe kuba narahohotewe mfashwe ku ngufu nkiri muto namaze kubyara mbura epfo na ruguru mpitamo kuba ikirara nywa ibiyobyabwenge nkora n’ibindi bibi, ariko ndishimira ko nabiretse nyuma yo kwigishwa na Handicap International”.

Abayobozi b'akarere, ab'imirenge n'abafatanyabikorwa b'akarere basabwe ubufasha bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Abayobozi b’akarere, ab’imirenge n’abafatanyabikorwa b’akarere basabwe ubufasha bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Indi mishinga yatangijwe ku mugaragaro muri aka karere ka Rutsiro ni uwo gutera inkunga miryango y’abafite ubumuga ndetse n’umushinga wo kurwanya indwara y’igicuri, iyi mishinga ikazamara imyaka yindi 3 nyuma y’uko hashize 2, ikazatwara amafaranga agera kuri 27.514.660.

Handicap International ikorera mu turere 11 tugize igihugu cy’u Rwanda ikaba ikorera mu turere 6 two mu ntara y’iburengerazuba.

Mbarushimana Aimable

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka