Rusizi: Ubuyobozi bw’ababana na VIH/SIDA barasabwa gukumira ubwandu bushya
Urwego rurwanya icyorezo cya SIDA mu karere ka Rusizi rurasaba urugaga rw’ababana na VIH/SIDA muri ako karere kugira uruhare mu gukumira ubwandu bushya. Urugaga rw’ababana na VIH/SIDA mu karere ka Rusizi rwatoye komite nshya tariki 22/02/2012.
Ukuriye urwego rushinzwe kurwanya SIDA mu karere ka Rusizi, Serubungo Janvier, yavuze ko urugaga rw’ababana na VIH/SIDA (RRP+) rukwiye kujyanisha gahunda zarwo na gahunda z’igihugu yo kurwanya SIDA cyanecyane iyo gukumira ubwandu bushya.
Serubungo yagize ati “Turasaba ubuyobozi bushya bwatowe kudufasha bakangurira ababana na VIH/SIDA gukangurira ababyeyi kudakomeza kubyarira mu bwandu”.
Umuyobozi mushya w’urugaga rw’ababana na VIH/SIDA mu karere ka Rusizi, Nyirangirimana Judence, yemeje ko bagiye gukoresha uburyo bwose bushoboka bakigisha abatarandura kugira ngo birinde kwandura VIH/SIDA.
Nyirangirimana yagize ati “tuzabahuriza hamwe tubabwire ububi bwo kwandura VIH/SIDA tubasobanurire ingaruka mbi zo kwandura SIDA bakure babizi ku buryo nabo babyigisha n’abandi”.
Buri karere k’u Rwanda gafite ubuyobozi buhagarariye urugaga rw’ababana na VIH/SIDA (RRP+) butorwa n’abanyamuryango bibumbiye mu mashyirahamwe y’ababana na VIH/SIDA azwi.
Jean Baptiste Micomyiza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|