Rusizi: Kutagira amazi meza bikomeje kuba intandaro y’indwara zituruka ku mwanda

Abaturage bo mu mirenge ya Bugarama na Gikundamvura, mu karere ka Rusizi baravuga ubuzima bwabo bukomeje kuzahazwa n’amazi y’ibirohwa banywa akagira ingaruka mbi ku mibereho yabo cyane cyane ku bana bato.

Uko bamwe bogera muri uyu mugezi ni nako abandi bari kuvomamo amazi yo gukoresha mu rugo
Uko bamwe bogera muri uyu mugezi ni nako abandi bari kuvomamo amazi yo gukoresha mu rugo

Ubwo Kigali today yageraga ku mugezi wa Rubyiro ku gice cyawo gihuriweho n’imirenge ya Bugarama na Gikundamvura mu karere ka Rusizi; yahasanze abana bari hagati y’imyaka 13 na 15 bari kwidumbaguza muri uyu mugezi.

Ni amazi asa nabi cyane ku buryo utamenya ko ari amazi y’umugezi utemba bitewe nuko haruguru abantu bari koga hepfo naho abandi bari kuvoma amazi y’ibirohwa ngo bajye kuyakoresha imirimo yo guteka no gusukura ibyombo utaretse no kunywa kubera amaburakindi.

Nyiransabimana Polina ati “naje kuvoma aya mazi niyo tunywa, niyo twoga ni nayo dutekesha kuko ntayandi mazi tugira hano.”

Nyirarukundo Francine ati “nta tiyo iba mu mudugudu wacu aya mazi ya Rubyiro ni yo adukujije kuko ariyo tunywa yonyine.”

Ku rundi ruhande aborozi b’inka n’andi matugo yorowe muri iyi mirenge, uyu mugezi niwo bakoresha bayashora hanyuma nabo bagahindukira bakaza gufata ayo kunywa n’indi mirimo yose muri rusange kubera ko ntahandi bavana andi meza.

Nyirabeza Marie Goretti ati “Ingurube, inka, ihene n’intama byose biraza tugasangira aya mazi. Tubifata nk’ibisanzwe kuko ntakundi twagira.”

Iki kibazo nticyoroheye abatuye iyi mirenge cyane cyane abana birirwa bayidumbaguzamo ndetse no kuyanywa.

Niyonsaba Clarisse ati ”Uyu mwana wanjye inzoka zaramwishe, usanga ubwana bwarwaraguritse kumpamvu z’aya nazi.”

Usibye abaturage baha mu Bugarama na Gikundamvura iki kibazo kinafitwe n’abaturage bo mumirenge ya Butare na Bweyeye; nabo bavoma umugezi wa Ruhwa utandukanya u Rwanda n’u Burundi.

Nyiranshuti Jacqueline ati “Abana bakura barwaragurika inzoka kubera amazi ya Ruhwa na Rubyiro bavoma umwana wanjye zaramwishe na Mibirizi bagezeyo ku mpamvu z’inzoka.’’

Aba baturage barasaba ubuyobozi kubafasha kubona amazi meza ku gira ngo batandukane n’indwara zihora zibibasira ziterwa no gukoresha amazi mabi.

Umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem atanga amezi atatu ngo abaturage bazabe bari kubona amazi meza
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem atanga amezi atatu ngo abaturage bazabe bari kubona amazi meza

Nyirantebuka Mariam ati “icyifuzo cyacu ni uko natwe twabona amatiyo mu mudugudu wacu tukareka kuvoma aya amazi y’ibiziba birirwa bameseramo ibyahi by’abana. Kubona koko unywa amazi iminyorogoto iri gusimbuka kugirango inyota itakwica, nyaboneka bayobozi nimudutabare.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, buvuga ko bwahagurukiye iki kibazo cyo kugezaho abaturage bose amazi meza aha bugasobanura ko mu gihe kitarenze amezi atatu aba batuye muri iyo mirenge bazaba babonye amazi meza, uyu ni Kayumba Ephrem umuyobozi w’akarere ka Rusizi.

Ati “Ntabwo ahantu hose twahagereza amazi icyarimwe, ariko by’umwihariko muri iyi mirenge wavugaga ya Gikundamvura, Bugarama, Bweyeye na Butare hari umushinga watangiwe uzasubiza ibi bibazo kuburyo tuzajya kurangiza amezi atatu ari imbere ibisubizo birimo kuboneka.”

Nubwo bimeze bityo, gahunda ya Guvernoma y’imyaka irindwi yo kuva mu mwaka w’2010 kugeza muw’2017 yateganyaga ko abaturage bose bazaba baramaze kugerwaho n’amazi meza.

Gusa iki cyifuzo nticyagezweho kugeza aho iri genamigambi ryimuriwe mu 2024. Imibare y’inzego za leta igaragaza ko umwaka ushize wa 2018 wasize nibura ikwirakwizwa ry’amazi meza mu gihugu riri ku gipimo kirenga 85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka