Rusizi: Ibitaro n’amavuriro birashinjwa kwishyuza amafaranga y’ikirenga
Ibitaro bya Gihundwe, ibya Mibirizi n’ibigo nderabuzima byo mu Karere ka Rusizi birashinjwa ubujura bwo kwishyuza amafaranga menshi ugereranyije n’ubuvuzi baba bahaye abanyamuryango b’ikigo cy’ubwisungane mu kwivuza (MUSA).
Ni nyuma y’uko bigaragaye ko Akarere ka Rusizi yafitiye ibitaro n’ibigo nderabuzima byo muri ako karere amadeni asaga miriyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda y’ubwisungane mu kwivuza.
Nk’uko byagaragajwe mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Rusizi yo ku wa 16/12/2014, Muhawenima Juliette, umukozi ushinzwe ubukangurambaga muri MUSA yavuze ko bakoze igenzura bagasanga ibitaro bya Mibirizi n’ibya Gihundwe bikora ubujura bwo kuvura abaturage hanyuma bikishyuza n’ibyo bitakoze.
Zimwe mu ngero zatanzwe ni aho bafashe ibipimo by’abagore batwite 6 kuri fagitire bishyuza iby’abagore 74, aho umuturage yakuwe iryinyo rimwe ariko akarere kishyura amenyo atatu bitewe na fagitiri z’ubujura ibitaro n’ibigo nderabuzima biba byakoze, ndetse n’aho akarere kishujwe ibihumbi 600 kandi kari gakwiye kwishyuzwa ibihumbi 60.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar yavuze ko kugeza ubu hari miriyoni 150 ibitaro n’ibigo nderabuzima byishyuza nyamara wareba icyo byakoze ntikigaragare, ni muri urwo rwego yasabye ibitaro byose n’ibigo nderabuzima kwisubiraho bakareka kubeshya bifuza ko bakwishyurwa amafaranga batakoreye bityo bakareka gukomeza kubara amadeni y’ibinyoma.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe, Dr Placide Nshizirungu avuga ko batareka kubara amadeni akarere kabarimo kuko ngo batayabaze ibitaro byafunga imiryango, aha ninaho umuyobozi w’akarere yahereye avuga ko nabo bazarega ibitaro ikibazo cy’ubujura.
Cyakora n’ubwo ibitaro bikomeje kubara amadeni kuri MUSA, Dr Nshizirungu avuga ko hari abakozi b’ibitaro bashobora kuba barakoze amakosa mu kubara nabi amafaranga akarere kabereyemo ibitaro.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yavuze ko abazafatwa barakoze amakosa yo gushyira akarere mu myenda ishingiye ku binyoma bazahanywa by’intangarugero.
Abaturage b’Akarere ka Rusizi ngo ntako batagira kugira ngo bishyure ubwisungane mu kwivuza ariko nyamara wajya kureba ugasanga aka karere ariko kanyuma mu kugira imyenda myinshi ku rwego rw’intara y’iburengerazuba kubera imicungire mibi.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Barebe neza ntabwo ikibazo ari Ibitaro. ikibazo ni imicungire mibi ya Musa mu Karere kdi Mayor arabizi ni uko hari ukuri adashaka kugaragaza.
inzego zibishinzwe zibikurikirane.