Rusizi: Havumbuwe sawuna y’umwimerere
Iruhande rw’amashuza yo muri Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi havumbuwe aho abantu bajya kugorora ingingo zabo bagereranya na sawuna yo mu kizungu.
Abantu bicara ku mwobo uturukamo ubushyuhe n’umwotsi bishyushye cyane maze bakivura indwara z’amavunane cyangwa rubagimpande. Abaturage bahise izina rya cagi (charge).
Inkomoko y’iryo zina ngo n’uko iyo abantu bafite intege nkeya nyuma yo kwicara muri uwo mwobo zigaruka ibyo umuntu yagereranya ngo gusharija batiri ya telefone.
Tariki 22/08/2012, kuri uwo mwobo hari abantu bavuga ko bari kwicaginga kugira ngo bagarure imbaraga, uko bamwe bavamo niko abandi nabo bategereje kwicara muri uwo mwobo ngo bicaginge.
Aho hantu ntihakoreshwa n’abaturiye uwo murenge gusa kuko hari n’abava kure mu zindi ntara z’igihugu ndetse no hanze yacyo baza kuhareba bahagera nabo bakicaginga.

Usibye uko kwicaginga hari n’ibyiza nyaburanga bisamaje nk’amazi y’amashyuza ashyushye cyane ku buryo uhasanga abantu benshi baturutse impande zitandukanye baje kuhasura.
Bamwe mu basaza bahatuye batangaza ko abantu baho barangwa n’isuku kuko ngo bakunda koga cyane kubera kubona amazi ashyushye bityo bigatuma batayatinya mu gihe mu bindi biturage abantu bashobora kumara iminsi igera kuri itatu batarakoza amazi ku mubiri.
Abaturiye uwo mwobo kandi bemeza ko ayo mazi hamwe no kwicaginga bibakiza indwara z’umunaniro, amavunange, rubagimpande n’izindi. Banavuga ko iyo cagi bagereranya na Sawuna yo mu kizungu yaturutse ku mazi y’amashyuza.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
Uzi ko numugabo umaze iminsi adashyukwa hariya hantu hamushyukwisha! Ni hatari. Umurenge uhacukure uhagire hanini bajye bakira abantu benshi kandi bishyure!
Jye Rwanda uri nziza imbere n’inyuma.
Ni sawa natwe reka tuzanyarukireyo pe
byabaza Rdb ishize uriya mwobo muri site touristique.
ubuyobozi bw’umurenge nabwo bukahitaho.
Ubuyobozi bw’umurenge bwari bukwiye kubyaza uwo mwobo
umusaruro. bakawubakira . kuko iyo urebye uko abantu bicarira uriya mwobo birababaje! bizinjiza amafaranga atari make kubahaturiye . kandi na ba mukera rugendo bazarushaho kwiyongera.