Rusizi: Baracyafite impungenge ku kuboneza urubyaro

Mu Karere ka Rusizi hari ababyeyi badakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro. Ni mu gihe abandi basobanura ko batazi imikorere y’iyo gahunda, ibi bikaba biri mu bituma aka karere kaza inyuma mu gihugu muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

Barasaba ko basobanurirwa byimbitse gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo imyumvire yabo ihinduke
Barasaba ko basobanurirwa byimbitse gahunda yo kuboneza urubyaro kugira ngo imyumvire yabo ihinduke

Ni muri urwo rwego Umuryango Imbuto foundation watangije igikorwa cy’ubukangurambaga muri aka karere bushishikariza ababyeyi kuboneza urubyaro.

Abenshi mu byabyeyi baganiriye na Kigali Today bavuga ko badasobanukiwe neza kuboneza urubyaro ku buryo bamwe basa n’aho aribwo babyumvise bwa mbere abandi bigasa n’ibibateye isoni.

Ku rundi ruhande ariko iyo ubabajije uburyo bazatunga abana bari kubyara ku bwinshi bibabera ihurizo rikomeye, bagasaba ubuyobozi kongera imbaraga mu kubacengezamo iyi gahunda kugira ngo bose bayumve kandi bayishyire mu bikorwa.

Umwe muri abo babyeyi witwa Mukandangira Nowela agira ati “Gahunda yo kuboneza urubyaro se namenya mvuga iki? Ntabyo nzi. Akenshi kutabikora hari ababa bifite kandi umuntu wifite agomba kubyara. Hari n’abandi batinya ingaruka bigira bakabyihorera. Turasaba ubuyobozi kutwegera bakabidusobanurira neza twese tukabyumva kimwe.”

Bamwe mu babyeyi b'i Rusizi ntibaritabira gahunda yo kuboneza urubyaro kubera impungenge babifiteho
Bamwe mu babyeyi b’i Rusizi ntibaritabira gahunda yo kuboneza urubyaro kubera impungenge babifiteho

Undi witwa Mukamazimpaka Odette yungamo ati “Impamvu abenshi bataboneza ni uko hari ababyara bafite ibyo kubaha ariko nyuma yaho iyo bimaze gushira abana barandagara ugasanga bakwiriye mu gasozi, ni bo usanga babaye inzererezi cyangwa ibirara.”

Jackson Vugayabagabo, Umukozi wa Imbuto Foundation mu ishami ry’ubuzima avuga ko ubu bukangurambaga bwa Baho Neza bwateguwe na Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima bugashyirwa mu bikorwa n’abafatanyabikorwa batandukanye harimo na Imbuto Foundation. Ubwo bukangurambaga buri kwibanda ku bice by’uturere tukiri inyuma muri gahunda yo kuboneza urubyaro. Vugayabagabo yizeza ko ubu bukangurambaga buzatanga umusaruro.

Jackson Vugayabagabo, umukozi wa Imbuto Foundation ahamya ko ubukangurambaga barimo buzatanga umusaruro
Jackson Vugayabagabo, umukozi wa Imbuto Foundation ahamya ko ubukangurambaga barimo buzatanga umusaruro

Ati “Turareba ibice bitagerwaho cyangwa bitarasobanukirwa na gahunda zo kuboneza urubyaro. Ubu turava i Rusizi, tujye muri Rutsiro hanyuma dusoreze i Gicumbi, kandi abaturage bari kubyumva.
Icyaburaga ni ukubasobanurira bihagije kugira ngo bagire imyumvire ihagije kuri iki kintu. Nyuma yo kubasobanurira, abatari bake bahise bitabira kuboneza urubyaro kandi turizera ko bizatanga umusaruro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko nubwo imyumvire yo kuboneza urubyaro muri aka karere ikiri ikibazo, ngo hari icyizere ko hamwe no guhozaho mu bukangurambaga butandukanye bizagenda bihinduka.

Ati “Hamwe n’ubukangurambaga turi gukorana na Imbuto Foundation, ndetse n’ibikorwa tugiye gufatanyamo muri aka karere turizera ko bizatanga umusaruro ushimishije imibare y’ababoneza urubyaro igakomeza kwiyongera nubwo bigaragara ko hakiri ikibazo cy’imyumvire ikiri hasi.”

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho y'abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko imyumvire y'abaturage ikiri hasi
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Nsigaye Emmanuel, avuga ko imyumvire y’abaturage ikiri hasi

Muri ubwo bukangurambaga, ababyeyi bibutswa ko kutaboneza urubyaro bigira ingaruka nyinshi mu miryango zirimo kubaho nabi kubera kubyara abo badashoboye kurera, kurwara indwara zikomoka ku mirire mibi harimo kugwingira, gucikiza amashuri kw’abana, n’ibindi.

Ni muri urwo rwego umuryango nyarwanda ukangurirwa kumva neza iyi gahunda no kuyishyira mu bikorwa.

Kugeza ubu Akarere ka Rusizi kageze kuri 39%, muri gahunda yo kuboneza urubyaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka