Rusizi: Abangavu babyaye batangiye kuboneza urubyaro

Bamwe mu bangavu baterwa inda mu karere ka Rusizi, baragirwa inama yo kuboneza urubyaro kugirango hato badakomeza kubyara kandi bakiri bato, bityo ubuzima bukarushaho kubakomerera. Bamwe muri bo banatangiye kubikora.

Depite Mporanyi arakangurira abana babyaye kuboneza urubyaro hagamijwe kudakomeza kongera ibibazo mu bindi
Depite Mporanyi arakangurira abana babyaye kuboneza urubyaro hagamijwe kudakomeza kongera ibibazo mu bindi

Ibi bivuzwe mu gihe umubare w’abangavu batwara inda ukomeje kuzamuka. Ibyo kuboneza urubyaro kandi bishyigikiwe na bamwe mu babyeyi bemeza ko uburyo buhari bwizewe bwo guhagarika iki kibazo ari uko aba bangavu baboneza urubyaro.

Mu karere ka Rusizi, ku mwaka abana babarirwa hagati ya 450 na 500 ni bo imibare igaragaza ko batwara inda kandi bakaziterwa ahanini n’abagabo bubatse.

Umushinga witwa “Baho neza“ ushyirwa mu bikorwa n’umuryango uharanira iterambere ry’ubuvuzi HDI (Health development initiative) ugaterwa inkunga na Minisiteri y’ubuzima ibinyujije mu mbuto Foundation, umaze kubona iki kibazo watangije gahunda yo kubakangurira kuboneza urubyaro.

Depite Mporanyi Theobald uri gukorana n’uyu mushinga nk’impuguke mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere asaba uru rubyiruko ko mu gihe kwifata byaba byanze burundu, bakwiye kuyoboka gahunda zo kuboneza urubyaro nibura bakareka gukomeza guhangana no kurera abo badashoboye kurera utaretse no guteza ababyeyi babo ibibazo.

Ati ”aba bana turagirango tubashishikarize kuringaniza urubyaro kuko bo barabyaye. Biragaragara n’ubundi ko nibataringaniza ejo bazongera bakabyara. Ikindi badufashe bagaragaze abakoze ibyo byaha bahanwe nkuko amategeko abiteganya.”

Bamwe muri aba bana bavuga ko barangije kuboneza urubyaro bakimara kubyara kuko ngo batakomeza kwihanganira ingorane bahuye nazo bagitwite.

Umwana wabyaye akiri muto ufite imyaka 14, umaze ibyumweru bibiri gusa abyaye kandi bamubaze, yavuze ko Inda yayitewe n’umugabo w’umumotari ufite imyaka nka 40.

Uyu mwana wabyaye, avuga ko nyuma yo guhura n’ibibazo byinshi agitwite, akimara kubyara yahise asaba ko bamuringaniriza urubyaro “namaze kubyara mbasaba ko bagomba guhita bandinganiza urubyaro kugirango ntazongera kugwa mu bishuko nkaba nabyara undi mwana.”

Mugezi we nawe ufite imyaka 15 yungamo ati ”nubwo kuringaniza bikunda kugira ingaruka zigwa nabi bamwe kubera imiterere y’imibiri yabo, aho kugirango nkomeze kubyarira iwacu njyewe nahisemo kubikora ubu mfite agashinge ko mu kuboko k’imyaka itanu nishira nzashyiramo akandi.”

Ni ingingo yakiriwe neza n’ababyeyi b’aba bangavu bavuze ko mbere batabyumvaga ariko ko na bo ubu babona ari cyo gisubizo kirambye gihari.

Bahati Deo ati ”mfite umukobwa wanjye wabyariye mu rugo na mukuruwe yabyariye mu rugo. Ni ukuri pe ntabwo tworohewe n’iki kibazo. Nk’ababyeyi aho kugira ngo abana bakomeze kubyarira imuhira kandi ntabushobozi dufite baboneza urubyaro.”

Simbarikure Emmanuel yungamo ati ”umwana yatewe inda afite imyaka 16 ayiterwa n’umugabo mukuru. Ni ikibazo gihangayikishije ababyeyi benshi, ariko aho kugirango bakomeze kubyara bakiri bato baringaniza urubyaro aho kudushyiraho imizigo tudashoboye kwikorera.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwo buvuga ko uyu mubare uzamuka bitewe n’uko aba bangavu n’imiryango yabo batitabira gutanga amakuru kuri bene aba bagabo ariko ngo ubuyobozi bugiye kubihagurukira.

Abana b’abangavu bari munsi y’imyaka 18 bakomeje guterwa inda zitifujwe bikagira ingaruka mbi ku bazitewe ndetse zishobora no kubakurikirana ubuzima bwabo bwose.

Itsinda rya Baho neza riri gukora ubu bukangurambaga na ryo rikaba rigaragaza ko rifite impungenge z’uburyo ubukungu igihugu gifite budahura n’uburumbuke bw’abaturage kuko bagenda barushaho kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuboneza urubyaro ku bangavu ni inkota ifite ubugi bubiri (double edged sword).Nubwo bizatuma batabyara abana benshi,bizatuma ubusambanyi bwiyongera.Nabyo bigire ingaruka mbi.Ntabwo ubusambanyi butera gusa kubyara,ahubwo bugira ingaruka nyinshi mbi:Sida,SKurwana,kwicana,kwiyahura,etc...Muribuka wa mukobwa uherutse kwiyahura mu Rwampara kubera ko umuhungu babanaga yamutaye agafata undi mukobwa.Byatewe nuko amaze kumuhaga,aho kumusaba ngo babane officially,aramuta.Umukobwa yahise yiyahura.Indi ngaruka iruta izindi,nuko abasambanyi batazabona ubuzima bw’iteka Imana yasezeranije abantu bayumvira.Aho kuboneza urubyaro,abantu bakwiye kumvira Imana bakareka ubusambanyi.

gatare yanditse ku itariki ya: 4-03-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka