Rushahi: Guhana amakuru ku bakobwa batwariye inda iwabo byagabanyije kuzikuramo

Abatuye Umurenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke bavuga ko abakobwa bo muri ako gace bakunze gutwara inda batarashaka ahanini ngo kubera imibereho yaho ituma abenshi bajya gushaka akazi mu mujyi wa Kigali bakagaruka batwite inda z’abana batazi ba se.

Bamwe ngo bakundaga gukuramo izo nda nyuma bakisubirira mu mujyi, kuburyo hari hanatangiye kumenyekana abantu byavugwaga ko babafashaga mu kuzikuramo bakabaha ibihembo.

Yamfashije Donatha utuye muri uyu murenge avuga ko ubwinshi bw’abakobwa, ikinyabupfura gike no kwigenga hamwe n’abagabo bataboneka biri mu bituma na n’ubu abakobwa benshi batwarira inda iwabo.

Gusa gukuramo inda ngo byagabanyijwe cyane no guhanahana amakuru hagati y’abaturage hamwe n’abajyanama b’ubuzima, maze nabo bagahita bihutira kumenya amakuru nyayo harimo no gupimisha kwa muganga abakobwa baba baketse uwo basanze atwite bakamucungira hafi ndetse bakanamwibutsa ko gukuramo inda ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

Mukagisagara (umujyanama w'ubuzima) avuga ko guhana amakuru byagabanyije gukuramo inda.
Mukagisagara (umujyanama w’ubuzima) avuga ko guhana amakuru byagabanyije gukuramo inda.

Kuri ubu, ngo muri uyu murenge ntihakigaragara abakobwa bakuramo inda. Mukagisagara Annonciata umujyanama w’ubuzima ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’ubw’umwana muri uwo murenge avuga ko bitaye cyane ku kurwanya icyo cyaha hakoreshejwe guhana amakuru, kandi ko nta muturage bibangamiye.

Nta mibare itangwa y’abakobwa bashoboraga gukuramo inda mu gihe runaka, ariko bose bemeza ko byari ku rwego rubabaje ariko ubu ntibikihavugwa.

Umukozi w’umurenge wa Rushashi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ndangizi Kigobora, nawe yemeza ayo makuru, ariko akavuga ko atizeye neza niba ntabakibaca muri humye bakazikuramo kuburyo bw’ibanga rikomeye.

Akomeza avuga ko niba hari n’abakibikora baba bajya kubikorera ahandi kuko hari abakobwa benshi bakunze kujya hanze y’umurenge wabo bakamara igihe bakagaruka, ariko ngo bavuga ko baba baragiye gushaka akazi.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka