Rulindo: Imyumvire ikiri hasi idindiza ubwishingizi bwo kwivuza

Mu rwego rwo gushishikariza abatuye akarere ka Rulindo kwishingana mu buvuzi, ubuyobozi bw’ akarere buravuga ko hakwiye kurushaho gutangwa inyigisho ku kamaro ka mitiweli, kuko imyumvire ikiri hasi ari kimwe mu bidindiza iki gikorwa.

Kugeza ubu akarere ntikaragera ku rwego kifuza kugeraho mu bijyanye no kwishingana mu buzima, kuko kari ku kigero cya 86.6% kandi gashaka kugera ku 100%.

Mu rwego rwo kuzamura iyi mibare, umuyobozi w’ akarere yasabye abayobozi ku nzego zitandukanye gushyira imbaraga mu gukangurira abaturage ibyiza byo kwishingana mu buvuzi; nk’uko bitangazwa n’ umuyobozi w’akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage, Niwemwiza Emilienne.

Agira ati “Hari abadatanga amafaranga y’ubwishingizi atari uko bayabuze ahubwo ari uko bibwira ko badakunda kurwara, bityo bakumva baba bahomba. Iyi ni imyumvire ikiri hasi kandi ni kimwe mu bidindiza ubwishingizi bwo kwivuza”.

Izindi ngamba zafashwe ni uko abayobozi ba Sacco bakwiye koroherereza abaturage kubona inguzanyo z’ubwishingizi mu kwivuza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka