Rulindo: Ibijumba bikungahaye kuri Vitamini A byitezweho kurandura imirire mibi

Abaturage bo mu murenge wa Buyoga mu karere ka Rulindo, baravuga ko ibijumba bikungahaye kuri vitamin A batangiye guhinga babyitezeho guhindura ubuzima bwa bo, by’umwihariko mu guhashya ikibazo cy’imirire mibi.

Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A byitezweho kurandura imirire mibi muri Rulindo
Ibijumba bikungahaye kuri Vitamine A byitezweho kurandura imirire mibi muri Rulindo

Ibi bijumba byatangiye guhingwa mu tugari tunyuranye tw’umurenge wa Buyoga, bikaba bihingwa n’abaturage bibumbiye mu matsinda anyuranye y’abahinzi muri uwo murenge.

Imbuto y’ibyo bijumba ngo bayihawe muri gahunda y’umushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi, uhuriweho n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uwo murenge.

Abahingira hamwe mu itsinda ryitwa “Jya mbere Muhinzi” ryo mu mudugudu wa Ryanyirakayobe mu kagari ka Butare, bemeza ko uretse kuba barabwiwe ko ibyo bijumba bikungahaye ku ntungamubiri, binaryoha ugereranyije n’ibyo bari basanzwe bazi.

 Abatuye i Buyoga batangiye guhinga ibijumba bikungahaye kuri vitamini A
Abatuye i Buyoga batangiye guhinga ibijumba bikungahaye kuri vitamini A

Musabyimana Alphonsine agira ati “Ibi bijumba nariyeho numva biryoshye, batubwiye ko bifite vitamini kandi wumva biryoshye kurusha ibisanzwe. Amavitamini bitanga harimo ayo gutuma uruhu rutoha, nkanjye nari umukecuru ariko ndizera ko ntangira kwiyuburura mu gihe gito”

Imigozi y’ibi bijumba bikungahaye kuri vitamin A aba bahinzi bayihawe n’umuryango “Imbaraga” w’abahinzi n’aborozi bo mu Rwanda, muri gahunda y’umushinga wo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi uwo muryango ufatanyije n’abandi bafatanyabikorwa.

Amandazi akoze mu bijumba

 Amandazi akoze mu bijumba yamaze gushya
Amandazi akoze mu bijumba yamaze gushya

Abahinga ibi bijumba mu murenge wa Buyoga bari batangiye kugira impungenge z’uko bashobora kuzabiburira isoko mu gihe baba bejeje byinshi.

Gusa hari andi matsinda y’abaturage yatangiye kwigishwa uburyo ibyo bijumba byakorwamo amandazi, kugira ngo umusaruro wa byo wongererwe agaciro mu bundi buryo aho guhombera abahinzi.

Abize gukora ayo mandazi bavuga ko abahinga ibyo bijumba bazajya babibagemurira bakabikoramo amandazi bagemura ku masoko, kugira ngo intungamubiri ziboneka muri ibyo bijumba zigere ku bantu benshi mu bazifashe mu mandazi.

Ibijumba babanza kubitigosa bakabona kubikoramo ubugari buvangwa n'ifarini nke kugira ngo bivemo amandazi
Ibijumba babanza kubitigosa bakabona kubikoramo ubugari buvangwa n’ifarini nke kugira ngo bivemo amandazi

Rutayisire Theodore wo mu itsinda Twisungane mu buhinzi agira ati “Bahoraga barira ko babuze amasoko, ariko noneho ibyo bijumba bya bo twabibyaza umusaruro, ya mandazi twebwe tukayakora tukayakwiza mu masoko hose buri muturage akibona muri vitamin iba muri ibyo bijumba”

Umukozi w’umuryango Imbaraga ukurikirana ubuhinzi bw’ibyo bijumba, Munyaneza Jacques, avuga ko byeze ariko bikaba bitarasarurwa. Avuga ko kudasarurwa byatewe n’uko badafite ahantu hari amazi bakongera guhinga imigozi ya byo, kuri ubu kiri no gutuburwa.

Abahinzi ngo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha kubona aho bayihinga kuko bayihinze ku musozi itakomeza gutanga uimbuto nziza kandi ikiri mu gihe cyo kuyitubura.

Aya mandazi na yo ngo aba arimo vitamini A nk'iyo mu bijumba
Aya mandazi na yo ngo aba arimo vitamini A nk’iyo mu bijumba

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Buyoga, Antoine Muhigiro, avuga ko ahantu hari amazi hanakozwe amaterase y’indinganire hateganyirijwe ubuhinzi bw’imboga. Gusa ngo inama bazakora tariki 02 Nyakanga 2018 n’abayobozi b’utugari izatanga igisubizo kuri icyo cyifuzo cy’abahinzi, bagashakirwa ahantu hari utugezi iyo migozi yahingwa.

Ubuhinzi bw’ibi bijumba, abaturage babufatanya n’ubw’imboga muri gahunda y’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana n’abagore.

Hari amatsinda y’abaturage yatangiye guhinga imboga ku buso bunini, abandi bakaba bazihinga ku turima tw’igikoni twakozwe muri gahunda y’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi. Abahinga izo mboga bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro ka zo ku buryo nta funguro rya bo rikiburaho imboga.

Uretse gutanga imbuto y’imboga n’iy’ibijumba bikungahaye kuri vitamin A, abagenerwabikorwa b’uwo mushinga wo kurwanya imirire mibi mu murenge wa Buyoga banahabwa serivisi z’ubuvuzi, by’umwihariko abo mu cyiciro cya mbere bakorozwa amatungo magufi.

nahinze imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi
nahinze imboga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi

Masine Juvenal ushinzwe gahunda z’umuryango “Imbaraga” avuga ko izi serivisi zitangwa muri uwo mushinga zatumye ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaraga muri imwe mu miryango yo muri Buyoga kirangira.

Ati “Ubu batangiye kwiga ikoranabuhanga ry’ibanze ryo kuba bakora amandazi n’imigati muri biriya bijumba. Uko ibijumba bizakomeza kwiyongera niko abantu bazanatekereza niba hatajyaho uruganda rutunganya imigati, imitobe n’ibindi kuko na byo bivamo”

Uretse umuryango Imbaraga, uyu mushinga wo kurwanya imirire mibi mu bana n’ababyeyi uhuriweho n’abafatanyabikorwa batandukanye, barimo umuryango nterankunga w’abataliyani wa MLFM, uw’abaganga b’amatungo batagira umupaka b’ababirigi, ndetse n’ababikira beneyozefu bakorera muri Muyanza ho mu murenge wa Buyoga.

Ubuyobozi bw’uwo murenge buvuga ko uwo mushinga wunganiye leta mu guhindura ubuzima bw’abaturage, bijyanye n’icyerekezo u Rwanda rufite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka