Rubavu: Igiciro cy’udukingirizo kikuba kabiri ninjoro
Bamwe mu baturiye umupaka w’u Rwanda na Congo mu Karere ka Rubavu bavuga ko bagira ikibazo cyo kubona udukingirizo mu ijoro kuko abaducuruza bahita baduhenda.

Ibi bituma hari bamwe mu bahitamo kwishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, kubera ubushobozi buke.
Gapira umukarani ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi, avuga ko iyo amasaha akuze udukingirizo tubura naho tubonetse tugahenda.
Agira ati “Byabaga saa sita z’ijoro bakakubwira ngo ni 500Frw. Ibaze 500Frw ukorera 700Frw, ntacyo wacyura mu rugo. Ibi bituma bamwe bakorera aho, hakaba aha “Mana mfasha.”
Umuryango AIDs Healthcare Foundation uzwi nka “AHF Rwanda” wakoze igikorwa cyo gutanga udukingirizo ku buntu muri aka karere, kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018.
Igikorwa cyakozwe mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’udukingirizo nawo wizihizwa kuri iyo tariki.

Dr Brenda Assimwe Gatera uyobora AHF Rwanda avuga ko impamvu bahisemo kwegereza udukingirizo abatuye Akarere ka Rubavu, ari uko ari akarere kegereye umupaka.
Ati “Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2015 biboneka ko ababana na virusi itera Sida muri Gisenyi ari benshi kandi haboneka ingendo nyinshi z’abanyamahanga.”
Yongeraho ko mu gihe ahandi mu Rwanda mu bantu 100 haba hariho abantu batatu babana na virusi itera Sida, muri Rubavu mu bantu 100, abantu 6 baba bafite iyo virusi.
Ndikubwayo Abubakar utuye mu murenge wa Nyamyumba, avuga ko bagize neza kwegereza udukingirizo abadushaka.
Ati “Hari benshi badukenera bakatubura bakaba bakwandura Sida cyangwa bagatera inda zitateguwe.”
Ku bibazo by’uko hari ahashyizwe inzu zitanga udukingirizo ariko tukaba tutakihaboneka, Dr Brenda avuga ko buri nzu igenerwa gutanga nibura ku kwezi udukingirizo ibihumbi umunani, kandi ushaka udukingirizo ahabwa tune, twashira akagaruka mu kwirinda gusesagura.
Mu Rwanda ubu habarirwa inzu umunani zitanga udukingirizo, zirimo Butaro, Rubavu, Umujyi wa Kigali, Huye na Rusizi. Izi nzu zunganira dukingiro tugurishwa kuko udutangirwa ubuntu tugenewe abatishobowe.
Ohereza igitekerezo
|
ngaho rero udukingirizo tubaye ishora mari irubavu mumusaha ya nijoro