RSSB ihomba miliyari 20Frw buri mwaka kubera itangwa nabi rya mituweri

Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gitangaza ko gihomba agera kuri miliyari 20Frw buri mwaka kubera ko amafaranga atangwa n’abanyamuryango ari make ugereranyije n’ayo icyo kigo cyishyura servisi z’ubuvuzi.

Richard Tusabe mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2019
Richard Tusabe mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2019

Byatangajwe n’umuyobozi mukuru w’icyo kigo, Richard Tusabe, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 19 Kanama 2019, kikaba cyari kigamije kugeza ku Banyarwanda ibyo icyo kigo cyagezeho mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

Tusabe yavuze ko icyo kibazo giteye inkeke, gusa ngo barimo gushakisha uko cyabonerwa umuti urambye hagamijwe serivisi nziza.

Yagize ati “Iyo urebye amafaranga yinjira ava mu bafatabuguzi ba mituweri ari bo banyamuryango bacu, ukareba n’ayo tubatangaho bivuza, usanga harimo ikinyuranyo cya miliyari 20Frw buri mwaka. Biragomba kubonerwa igisubizo rero kuko umwaka ku wundi ni ko abivuza biyongera kubera kwegerezwa serivisi”.

Ati “Icyakora ubu turimo gushaka uko icyo kinyuranyo cyavamo, hari itegeko ryatowe rizatuma mituweri ibona andi mafaranga. Tugiye gutangira kwakira amafaranga, urugero nko mu bigo by’itumanaho bizajya biduha miliyari 3.5, hari serivisi za Polisi na zo zizagira ayo zitanga ku buryo byazagera kuri miliyari 10, gusa dukomeje gushaka aho n’andi azava”.

Icyo kinyuranyo nikimara kuvamo ngo serivisi zizaba nziza kurushaho kuko nta bigo by’ubuvuzi bizongera kuvuga ko RSSB ibifitiye imyenda.

Tusabe kandi yavuze ko RSSB igifite ikibazo cy’abanyamuryango bagombye kuba bishyura imisanzu ariko ntibayitange bikadindiza mikorere yayo.

Ati “Turacyafite imbogamizi ku bwitabire bw’abanyamuryango, iyo urebye imibare itangwa n’Ikigo cy’ibarurishamibare, ku isoko ry’umurimo hiyongeraho nibura abantu ibihumbi 200 buri mwaka. Wabigereranya n’abo twabonye basaga gato ibihumbi 133, ugasanga ikinyuranyo ni kinini”.

“Bivuze ko hari abantu bagombye kuba batanga umusanzu bataratangira kubyitabira, hakaba kandi hari n’abawutanga ariko bawutanga nabi. Turagomba gukomeza kwigisha kuko ahanini bigira ingaruka ku mukozi mu gihe agiye gutangira gufata pansiyo ye”.

Mu bindi bibazo byagarutsweho, hari icy’imiti iva hanze ikomeza kuzamura ibiciro, hakaba ikibazo cy’amavuriro amwe afite abaganga bandikira abantu serivisi batabahaye cyangwa imiti batatwaye, twebwe tukishyura.

Ikindi kibazo ngo ni icy’ikoranabuhanga rikiri ku rwego rwo hasi muri serivisi z’icyo kigo, ari byo ngo bituma batabasha gukurikirana neza abivuza hirya no hino mu gihugu ari byo bivamo uburiganya bikagiteza igihombo.

Uwo muyobozi ariko yavuze ko bagiye kuvugurura ikoranabuhanga bakoresha, ndetse ko bamaze gutanga isoko, akavuga ko kugira ngo bitungane bizatwara amafaranga agera kuri miliyari enye, bikazamara igihe cy’umwaka n’igice.

Kugeza ubu RSSB ngo ifite umutungo mbumbe wa miliyari 1000Frw, ikagira abanyamuryango bizigamira buri kwezi ibihumbi 500 ndetse n’abishyura mituweri muri mwaka bagera kuri miliyoni 10, bihwanye na 78%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igishimishije nuko yaba Rama cyangwa RSSB mu myaka iri imbere bitazabaho.Uti kagire inkuru!!Mu byukuri,niba koko turi abakristu nyakuri,tujye twemera ibyo bible ivuga.Ntitukibwire ngo kubera ko byahanuwe kera,ntibizaba.None se Yesu ntibahanuye ko azaza ku isi,hagashira imyaka hafi igihumbi atari yaza?Ariko yagezaho araza.Muli make,dutegereje isi nshya izaba paradizo dusoma muli petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Nkuko bible ivuga ahantu henshi,muli iyo paradizo indwara,ubusaza n’urupfu bizavaho burundu.Hamwe n’ibibazo byose dufite.Aho gutinda ubyibazaho,bible igusaba gushaka Imana cyane,ukabifatanya n’akazi gasanzwe,niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,ndetse ukazazuka ku munsi wa nyuma.

gatare yanditse ku itariki ya: 19-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka