RBC na Imbuto Foundation bahagurukiye ibibazo byugarije ubuzima

Mu karere ka Musanze hatangijwe gahunda yo kumenyekanisha politiki y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ku babyeyi, ingimbi n’abangavu bakomeje guterwa inda z’imburagihe.

Abitabiriye iyo nama biyemeje kugeza ubwo bukangurambaga ku bo bashinzwe
Abitabiriye iyo nama biyemeje kugeza ubwo bukangurambaga ku bo bashinzwe

Ni gahunda yatangijwe n’umuryango Imbuto Foundation n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC), ku itariki 12 Ugushyingo 2019, aho abayobozi batandukanye bafite ubuzima mu nshingano mu rwego rw’uturere tw’intara y’amajyaruguru, mu bitaro no mu bigonderabuzima basobanuriwe uburyo bakwiye gushyira imbaraga muri iyo gahunda.

Umukozi wa Imbuto Foundation mu ishami ry’ubuzima, Isabelle Kalisa, avuga ko uwo mushinga witwa ‘Family Planning 2020’, Imbuto Foundation ifatanyamo na Minisiteri y’Ubuzima, ugamije guhugura abaganga n’abakora mu bijyanye n’ubuzima mu kurushaho kwigisha no gukangurira abaturage kuboneza urubyaro no kurushaho kumva neza gahunda y’ubuzima bw’imyororokere.

Isabelle Kalisa umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry'ubuzima
Isabelle Kalisa umukozi wa Imbuto Foundation ukora mu ishami ry’ubuzima

Ati “Gahunda yaduhurije hano ni ugusobanurira no kuganiriza abaganga batandukanye, abayobora ibitaro by’akarere n’ibigonderabuzima, tumenyekanisha politike ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.

Ni byo byaduhurije hano kugira ngo abantu bayiganirizweho, bayimenye, bayumve kugira ngo batahe bafite ingamba zo kuyishyira mu bikorwa mu mavuriro atandukanye”.

Abitabiriye ibyo biganiro, baremeza ko hari impinduka bakuyemo zizabafasha kurushaho kongera imbaraga mu bukangurambaga ku buzima bw’imyororokere, no kuringaniza imbyaro.

Dr. Muhire Philbert, Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri ati “Turashimira MINISANTE, RBC na Imbuto. Ni byiza kuba mwaratekereje kudukangura kuko akenshi hari ubwo kubishyira mu bikorwa bigorana, cyane ko abantu baba batumva neza intumbero tuba dufite iyo ari yo”.

Dr. Muhire Philbert yavuze ko imibare y’abangavu batwita iteye impungenge, aho buri kwezi bigaragara ko abana bagera ku ijana bagana ibitaro n’ibigonderabuzima byo mu karere ka Musanze bajya kwipimisha inda.

Abitabiriye basabye ko habaho ubufatanye muri iki kibazo
Abitabiriye basabye ko habaho ubufatanye muri iki kibazo

Ati “Iyo turebye imibare ya buri kwezi, tubona ko ikibazo cy’abana baterwa inda giteye inkeke. Hari raporo tumaze iminsi dukusanya y’abayobozi b’ibigo nderabuzima muri Musanze, iyo ukwezi gushize urareba ugasanga imibare iteye impungenge”.

Akomeza agira ati “Kureba abana bajya kugera ku ijana ku kwezi kumwe baratwise, bakajya kwipimisha ku bigo nderabuzima ntabwo ari ibintu byoroshye, birasaba imbaraga zirenze izikoreshwa, kuko nko ku nzego z’ubugenzacyaha twabonye ibipimo by’ababasha kuvuga ibyabakorewe biri hasi, ntabwo barenze 10%”.

Dr. Muhire yavuze no kuri gahunda zo kuboneza urubyaro, aho yemeza ko bikwiye gushyirwamo imbaraga nk’uko babikangurirwa na Imbuto Foundation na Minisante, aho bikomeje guteza ibibazo ku buzima bw’abaturage.

Ati “Ikibazo cyo kuboneza urubyaro, kidakozweho ngo gihabwe imbaraga, izindi gahunda turimo zose birangira zibaye imfabusa, haba muri mituweri, haba kurinda abana indwara zijyanye n’imirire mibi no kugwingira. Akenshi iyo bitajyanye n’ubumenyi buke usanga bijyana n’ingano y’umuryango”.

Ku ruhande rw’abayobozi na ho, hari ubwo imikoranire mibi y’inzego ku myumvire yo kuboneza urubyaro no kutumvikana kuri gahunda zimwe na zimwe biyobya abaturage, bagahera mu rujijo nkuko Uwimana Catheline, umuyobozi w’akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije muri iyo nama.

Ati “Abaturage bo barifuza kuringaniza urubyaro ariko ikibazo hari aho gipfira, byose ni mu mikoranire mibi n’imitekerereze”.

Yatanze urugero ku banyamadini badahuza na Leta ku buryo bwigishwa abaturage mu kuboneza urubyaro, aho bamwe mu banyamadini bashishikariza abaturage kubyara nk’amafi yo mu nyanja.

Ati “Nshobora kuba ntekereza neza ariko abo dukwiye gufatanya ntiduhuze. Muzi ko tumaze iminsi dufitanye ikibazo n’abanyamadini. Niba njya mu nteko y’abaturage nabigisha kuboneza urubyaro umuntu agahaguruka ati ‘Ni mubyare mwororoke mwuzuze isi, ati Harerimana’, murumva ko tutazahuza, ahubwo ugasanga duteje ibibazo kuri wa muturage, tumuteza urujijo”.

Ku mibare ikomeje kwiyongera y’abangavu baterwa inda, Isabelle Kalisa yavuze ko ikibazo kikiri ku bana batamenya neza uburyo bwo kugana ubutabera, aho bakeneye inyigisho zijyanye no kumenya uburenganzira bwabo.

Ikindi inzezo zishinzwe amategeko na zo zikabishyiramo imbaraga kuko abahungu bahohotera abo bana usanga bidegembya, mu gihe ubuzima bw’umukobwa wahohotewe bwangirika.

Joel Serucaca, Ushinzwe ubuzima bw’imyororokere muri RBC, yavuze ko igikorwa cyo kumenyekanisha iyo politike y’ubuzima bw’imyororokere no kuringaniza imbyaro ari uburyo bwo guhugura abashinzwe ubuzima, mu gufasha abaturage kuringaniza imbyaro no kugabanya ikibazo cy’abangavu batwara inda z’imburagihe.

Avuga ko umubare w’abangavu babyara ukomeje kwiyongera, aho mu Rwanda abana babyara imburagiye bari kuri 7,3%.

Ati “Abo bana ni benshi, kandi nubwo yaba ari umwe wabyara atagombaga kubyara, ntabwo ari ibintu biba bishimishije, ni yo mpamvu dufata izi ngamba kugira ngo dukumire”.

Serucaca yasabye inzego zishinzwe umutekano gukurikirana abo bantu batera inda abana, kandi bakabaha ibihano bikwiye.

Yanenze abanyamadini bakomeje gushishikariza abantu kubyara abo badashoboye kurera. Avuga ko iyo myumvire ikwiye guhinduka bakagendana n’igihe, kuko byangiza imiberoho myiza y’abaturage.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru bwasabye abahawe inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, kubiha agaciro, bafasha abaturage kumva iyo Politiki kandi baharanira ko ubuzima bw’abaturage bwarushaho kuba bwiza nkuko bivugwa na Karake Ferdinand, Umujyanama wa Guverineri w’intara y’Amajyaruguru.

Ati “Gahunda ya Leta ijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, ni ishingiro rya byose. Dufite ikibazo cy’abana bagwingira kubera imirire mibi, dufite abana b’abakobwa batewe inda bakiri bato, dufite ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, ibibazo by’ubukene bugihari. Ibyo byose iyo urebye ipfundo riri ku kutagira gahunda ihamye no kutaringanyiza imbyaro”.

Akomeza agira ati “Imyanzuro ivuye muri iyi nama ntibe amasigaracyicaro, tuyishyire mu bikorwa tugira imikoranire mu rwego rwo gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka