RBC irasaba guhindura imyumvire ku mikoreshereze y’agakingirizo
Mu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima, RBC, mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko abagabo bagera kuri 16% badakoresha agakingirizo, n’aho abagore 24%, bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Ibyo ngo byerekana ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye, kuko abantu benshi bakora imibonano idakingiye, bityo hakaba hari ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera Sida, ubu kari ku kigero cya 3% mu gihugu hose.
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida mu Karere ka Rwamagana wabaye kuri uyu wa Kane, Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC, cyongeye gusaba abaturage kurushaho kwitabira gukoresha agakingirizo.
Aime Erneste Nyirinkindi umukozi ushinzwe ubukangurambaga mu ishami ryo kurwanya Sida, avuga ko udukingirizo tutabuze, ahubwo hakwiye guhinduka imyumvire abaturage bafite mu mikoreshereze yatwo.
Ati” Mu bakoreweho ubushakashatsi, hari abavuze ko imibonano ikozwe nta gakingirizo, iryoha cyane, kurusha iyakoreshejwe agakingirizo.”
Yasabye abaturage guhindura iyo myumvire ishaje bakitabira gukoresha agakingirizo mu gihe byabananiye kwifata, ngo kuko agakingirizo gahenduka kurusha kurwara indwara kugeza ubu itarabonerwa umuti n’urukingo.

Muri uwo muhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya Sida, abaturage bo mu Karere ka Rwamaganana banapimwe agakoko gatera Sida.
Nyuma yo gupimwa batashye biyemeje kwirinda, ubudahemuka, ndetse no kwibuka agakingirizo, mu gihe byananiranye.
Seburame Athanase agira ati” Nishimiye ko ndi muzima kandi niyemeje kuzarinda mpfa ntaciye inyuma uwo twashakanye.”
Mwizerwa Aline nawe avuga ko nk’urubyiruko asanga azakomeza kwirinda kugira ngo bizamufashe gushinga urwe ari muzima.

Nk’uko bisanzwe tariki ya 1 Ukuboza ya buri mwaka,ku isi hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya icyorezo cya sida. Mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 1988.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku buzima RBC, cyateguye gahunda yo kwizihiza uwo munsi muri buri Ntara, mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda kurushaho gukomeza kwirinda icyo cyorezo.

Ohereza igitekerezo
|