OXFAM yashyize miliyari 1.3 Frw muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umuryango mpuzamahanga utanga ubufasha butandukanye (OXFAM) watangije umushinga wo kurwanya ndetse no gushyigikira abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina uzatwara miliyari 1.3Frw.

Abayobozi muri MIGEPROF na OXFAM batangiza uyu mushinga
Abayobozi muri MIGEPROF na OXFAM batangiza uyu mushinga

Uwo mushinga uzamara imyaka itanu, watangijwe kuri uyu wa 21 Ukuboza 2017. Umuhango wo kuwutangiza ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye barimo na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance.

Umuyobozi wa OXFAM mu Rwanda, Patrick Wajero, agaruka ku bikorwa muri rusange bizakorwa muri uyu mushinga cyane cyane ibyo gufasha uwahohotewe.

Yagize ati “Hari byinshi twateganirije abahohotewe birimo kubafasha mu mishinga iciriritse ibyara inyungu tubaha igishoro.

Ibyo bizabafasha kutiheba ngo biheze muri sosiyete bitewe n’ibyo bakorewe,bityo bagaruke mu buzima busanzwe”.

Akomeza agira ati" Tuzabaha n’amahugurwa ajyanye no gucunga imishinga ndetse tunakore ubukangurambaga mu baturage muri rusange ku bijyanye no kurwanya ihohoterwa hagamijwe kurihashya”.

Yongeraho ko guhohotera umugore binyuranije n’amahame ajyanye n’uburenganzira bwa muntu, ari yo mpamvu uwo muryango wabishyizemo imbaraga.

Minisitiri Nyirasafari avuga ko uyu mushinga wa OXFAM ari ingirakamaro kuko uje kunganira ibindi bikorwa bihari byo kurwanya ihohoterwa.

Ati “Uyu mushinga uje kwiyongera ku bindi byakorwaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina,bityo bigere kuri benshi. Bazakorana na Isange One Stop Centers (IOSC), bafasha guhugura abakozi bazikoramo kugira ngo banoze imikorere”.

Minisitiri Nyirasafari avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukurikirana no guhana abahohoteye abana n'abagore
Minisitiri Nyirasafari avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukurikirana no guhana abahohoteye abana n’abagore

Akomeza avuga ko ingamba zafashwe zo guhana abakora ihohotera rishingiye ku gitsina zakajijwe kugira ngo abarikorerwa barenganurwe.

Ati “Itegeko rirahari kandi nk’abasambanya abana batarageza ku myaka 18 bahanishwa igifungo cya burundu kandi byatangiye gukorwa. Turasaba ko kwangiza abana bihagarara, kandi n’ababikoze bitinde bitebuke bazahanwa n’ubwo byaba mu myaka itanu cyangwa 10 ishize”.

Yongeraho ko hari abahanga bahuguwe mu gupima DNA (gupima amaraso),ku buryo abana bavutse mu buryo bw’ihohoterwa bazajya bapimanwa n’abakekwa kuba ba se bityo igisubizo kigaragaze ababyeyi babo babibazwe.

Ikindi ngo ni uko hari isuzumiro (Laboratoire) ririmo gushyirwamo ibyangombwa byose ndetse n’abazarikoramo bakaba barahuguwe ku buryo rizagira uruhare runini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Uyu muhango witabiriwe n'abantu b'ingeri nyinshi zifite aho zihurira no kwita ku guhangana n'ihohoterwa
Uyu muhango witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi zifite aho zihurira no kwita ku guhangana n’ihohoterwa

Uwo mushinga uzakorera mu bitaro bya Remera-Rukoma, Kabgayi, Gitwe, Kabutare, Shyira na Gisenyi, aho uzongerera ubushobozi ibigo bya IOSC ndetse ukanatera inkunga abahohotewe bagera ku gihumbi (1000).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka