OMS n’abafatanyabikorwa bayo basabye ko umuvuduko utarenga 30km/h mu mijyi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) hamwe n’indi miryango irengera ubuzima ku isi, bari mu bukangurambaga buzamara icyumwereru kuva ku itariki 17-23 Gicurasi 2021, bugamije kurwanya impanuka zibera mu mihanda.

Abana bari mu bibasirwa cyane n'impanuka zo mu muhanda mu mijyi
Abana bari mu bibasirwa cyane n’impanuka zo mu muhanda mu mijyi

Mu butumwa Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhenom Gebreyesus, yashyize ku mbuga nkoranyambaga ku wa Gatatu, yahamagariye abayobozi hose ku isi kubaka imihanda irengera ubuzima (StreetsForLife).

Dr Tedros asaba ko ibinyabiziga mu mihanda aho abantu batuye, bakorera cyangwa bakinira, bitagomba kurenza umuvuduko wa kilometero 30 mu isaha (30km/h), kandi ubuyobozi n’abatwara ibyo binyabiziga bakabyubahiriza.

Dr Tedros avuga ko gahunda ya ’StreetsForLife’ ituma habaho kurengera ubuzima bw’abantu, igakundisha abantu kugenda n’amaguru cyangwa kunyonga igare bakareka ibinyabiziga bitumura imyotsi ihumanya umwuka bahumeka, kandi ikarengera abanyantege nke.

Ati "Dukeneye icyerekezo gishya cyatuma habaho imijyi itekanye, ifite ubuzima bwiza, itoshye kandi ibereye kubamo. Umuvuduko muto mu mihanda ni ngombwa cyane muri icyo cyerekezo. Mu gihe turimo gukira Covid-19, tugomba kugira imihanda itekanye kugira ngo tugire isi itekanye".

Umuryango OMS n’abafatanyabikorwa bawo mu Rwanda nka Healthy People Rwanda HPR, basaba inzego zibishinzwe gushyira ku mihanda ibikenewe byose byatuma umuvuduko w’ibinyabiziga ugabanuka cyane cyane ahari abantu benshi.

Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros arasaba igabanywa ry'umuvuduko w'ibinyabiziga mu mijyi kugera kuri 30km/h
Umuyobozi mukuru wa OMS, Dr Tedros arasaba igabanywa ry’umuvuduko w’ibinyabiziga mu mijyi kugera kuri 30km/h

Ibyo birimo ibyapa, amabimba (Dos d’âne), imirongo y’umweru yo kwambukiramo, inzira zagenewe abanyamaguru ku mpande z’imihanda zigomba kuba hejuru zitaresha n’umuhanda, byashoboka hagashyirwa na ’camera’.

Muri uyu mwaka wa 2021, Guverinoma y’u Rwanda yaguze ’camera’ zirenga 400 zaje ziyongera ku zirenga 120 zari zaguzwe muri 2019, zikaba zirimo gushyirwa hirya no hino ku mihanda, mu rwego rwo guhana abarenza umuvuduko uba wanditswe ku byapa.

Mu Rwanda kandi hashize imyaka itatu hakorwa siporo rusange kabiri mu kwezi (n’ubwo amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yabaye ayihagaritse), aho nta binyabiziga bifite moteri biba byemerewe kugaragara mu mihanda imwe n’imwe muri Kigali.

Gahunda yo gukoresha moto n’imodoka zitwarwa n’amashanyarazi na yo iri mu rwego rwo kwirinda guhumanya umwuka abagenda mu mihanda bahumeka, kugira ngo barindwe indwara z’ubuhumekero.

Umuyobozi w’Umuryango HPR urengera ubuzima, Dr Nzeyimana Innocent, avuga ko umuvuduko muto utuma abantu bagenda mu muhanda batekanye, kandi hakabaho n’igabanuka ry’imyuka ihumanya ikirere n’umwuka abantu bahumeka.

Dr Nzeyimana yakomeje agira ati "Umuvuduko wa kilo wa 30km/h wagaragaye ko ugabanya ibyago byo gupfa mu gihe habaye impanuka, iyo wiyongereyeho 1km/h ibyo byago byo gupfa byo byiyongeraho 3%".

Hirya no hino ku isi bari mu bukangurambaga bw'icyumweru busaba kugabanya umuvuduko mu mijyi n'ahandi
Hirya no hino ku isi bari mu bukangurambaga bw’icyumweru busaba kugabanya umuvuduko mu mijyi n’ahandi

Umuryango OMS uvuga ko ku isi yose abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 350 bahitanwa n’impanuka zibera mu mihanda buri mwaka, hagakomereka abarenga miliyoni 20.

Mu Rwanda na ho ku mwaka hapfa abarenga 500, biturutse ahanini ku miterere mibi y’umuhanda, ikinyabiziga kitujuje ubuziranenge hamwe n’imyitwarire mibi y’ugitwaye cyangwa abagenda n’amaguru.

Abana bataramenya uburyo buhagije bwo kwirinda ni bo impanuka zibera mu mihanda zihitana cyane, nk’uko OMS yagaragaje ko muri 2018 zahitanye abangana na 21% by’impfu zose zabaye ku batuye isi muri uwo mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka