Nyaruguru: RBC ntivuga rumwe n’abaturage bavuga ko ubukene butuma batabona indyo yuzuye
Mu gihe mu Karere ka Nyaruguru hagaragara ababyeyi bakivuga ko imirire mibi igaragara ku bana babo iterwa ahanini n’ubukene bubugarije, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kivuga ko gutegura indyo yuzuye bidasaba abayitegura kwifashisha ibintu bihenze ahubwo ko igisabwa ari uguhindura imyumvire.
Mukamuhizi Grâce, umubyeyi utuye mu Kagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda akaba anafite umwana bigaragara ko agaragaza ibimenyetso by’imirire mibi, avuga ko biterwa n’ubukene bwo kutabasha kubona ibyo kurya bihagije.
Agira ati “Ibintu bisabwa ntitubibona turi abakene. Waba nta nshuro waciye, nta n’imbaraga nyine, umwana akirirwa aho atariye, ari naho hava kugwingira”.

Julien Mahoro Niyingabira, umuyobozi w’agateganyo ushinzwe itangazamakuru muri RBC, n’ubwo adahakana ko ubukene koko bwagira uruhare mu mirire mibi, yongera kwibutsa ko gutegura indyo yuzuye bidasaba ibintu bihenze.
Ati “Ikibazo cy’ubukene kirahari ariko si cyo cyonyine. Hari n’ikibazo cy’imyumvire aho bumva ko gutegura indyo yuzuye bikorwa n’abasirimu bize kandi sibyo”.

Karemera Athanase, umukozi w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubuzima, avuga ko n’isuku nke ari kimwe mu byatera indwara zituruka ku mirire mibi, ari nayo mpamvu mu bukangurambaga bukorwa hibandwa no ku isuku.
Ati “Twakoze ubukangurambaga bwimbitse twigisha abaturage kugira isuku mu bihe byo gutegura amafunguro n’ibindi, kandi tunashishikariza abaturage ko mu mihigo y’umuryango hagomba no kubonekamo kugira isuku”.

Iki kigo kimaze ibyumweru bitatu mu bukangurambaga kuri gahunda y’iminsi 1000 y’ubuzima bw’umwana.
Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2010 bwerekanye ko mu Rwanda 44% by’abana bari munsi y’imyaka 5 bari bafite ikibazo cyo kugwingira kubera imirire mibi, naho mu karere ka Nyaruguru bakaba bari 45%. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko abana 11% bari munsi y’imyaka 5 bo bari bafite ibiro bike ugereranyije n’uburebure bwabo.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Genda NYARUGURU!Ako KAGALI KA MUHAMBARA ko ntigateze kuzatera imbere mugihe cyose kakiyoborwa na gitifu MUHIMPUNDU IMMACULEE kuko arangwa cyane cyane nokurya imitsi(RUSWA)buri muturage adukangisha ngo nuko ahayoboye imyaka myishi!