Nyanza: Umwana na nyina bitabye Imana kubera uburangare bw’umuforomo

Nkurikiyinka Jean Marie wahoze ari umuforomo mu bitaro bya Nyanza kuva tariki 02/03/2012 yaratorotse nyuma yo kurangarana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite bose bakahasiga ubuzima.

Umuganga wo mu bitaro bya Nyanza wasabye ko izina rye ritatangazwa avuga ko
Nkurikiyinka Jean Marie yahamagawe ari kuri ambulance tariki 01/03/2012 ahagana 05h52 asabwa kujya kuzana umubyeyi wari ku nda ashaka kubyara mu kigo Nderabuzima cya Mucubira giherereye mu murenge wa Cyabakamyi arabyanga.

Nkurikiyinka yongeye guhamagarwa 06h30 muri icyo gitondo avuga ko ari mu nzira ajyayo nyamara ngo yarababeshyaga. 07h00 Nkurikiyinka yasimbuwe n’undi muforomo amubwira ko yigeze guhamagarwa ngo ajye kuzana umubyeyi uri ku nda ariko we ntajyeyo.

Uwamusimbuye yihutiye kujya kureba wa mubyeyi agerayo 08h30 zo muri icyo gitondo asaga umugore n’umwana yari atwite bombi hashize hafi isaha bapfuye; nk’uko uwo muganga abivuga.

Icyumba cy'ababyeyi cy'ibitaro bya Nyanza
Icyumba cy’ababyeyi cy’ibitaro bya Nyanza

Ubwo uwo mubyeyi n’umwana bapfaga umuforomo Nkurikiyinka niwe wari ufite telefoni y’akazi, imbangukiragutabara hamwe n’umushoferi wayo kugira ngo ikigo nderabuzima icyo aricyo cyose cyo mu karere ka Nyanza kiza kumwiyambaza agifashe mu buryo bw’ubutabazi nk’uko byari bisanzwe.

Uwo mubyeyi n’umwana bakimara kuvamo umwuka uwo muforomo Nkurikiyinka yarabimenye ahita azinga utwangushye aratoroka maze ibitaro bya Nyanza bihita bifata icyemezo cyo kwandikira ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza busaba ko bwafatira uwo muforomo ibihano bikomeye byo mu rwego rw’akazi birimo kwirukanwa burundu bitabujije no kuba yakurikiranwa mu butabera.

Tariki 06/03/2012 umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere mu karere ka Nyanza, Nkurunziza Francis, yavuze ko uwo muforomo akomeje gushakishwa kugira ngo aryozwe ubwo burangare bwe yagaragaje bwaviriyemo urupfu uwo mubyeyi n’umwana yari atwite.

Yabisobanuye atya “Nta Munyarwanda ukwiye kuvutswa ubuzima bwe ku maherere hanyuma ngo ubuyobozi turekere iyo, ibyo ntibyashoboka”.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo ari i Nyanza honyine ahubwo ikigaragara n’uko mu Rwanda services zitangwa mu buvuzi zitagenda neza. harimo ibibazo bikomeye bikwiye gufatirwa ingamba n’inzego zose z’ubuyobozi bireba.Muzashake amakuru mu bitaro byitiriwe umwami faycal i Kigali,murebe abarwayi bafite uburwayi busaba kuvurizwa hanze y’u Rwanda murebe ukuntu bacuragizwa kandi ari nako indwara ikomeza gukura bikagera n’aho umurwayi atakaza ubuzima kdi gukira byari gushoboka.BIRABABAJE CYANE.

yanditse ku itariki ya: 11-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka