Nyamirambo: Ababyeyi b’abana bafite ubumuga bishimira ko bahurijwe hamwe
Mu Kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, hari ababyeyi b’abana bafite ubumuga bukomatanyije n’ubundi butandukanye, bavuga ko bishimira kuba barahurijwe mu itsinda rimwe, kuko bibafasha koroherwa n’ibibazo bahura nabyo bituruka ku kuba barabyaye abana bafite ubwo bumuga.

Ababyeyi baganiriye na Kigali Today ni ababarizwa mu Itsinda “Umwana nk’abandi”, rigizwe n’ababyeyi 19 n’abana babo 23, abenshi bahuriye ku kuba bafite ubumuga bukomatanyije, abafite ubumuga bwo mu mutwe, abafite ubumuga bw’ingingo, n’ibindi.
Bimwe mu bibazo aba babyeyi bagaragaza bahura nabyo, harimo guhabwa akato n’abo mu miryango yabo, abo bashakanye ndetse n’abaturanyi muri rusange.
Harimo kandi kuba batabasha kubona uburyo bwo kwita kuri aba bana cyane ko abenshi ntacyo baba bakora kibazanira amafaranga, kuko bibasaba kuguma hafi y’abana babo ndetse n’abari bafite akazi bagiye bagahagarika nyuma yo kubyara abana bafite ubumuga.
Icyakora bavuga ko nyuma y’urugendo rurerure rugoranye, bagize umugisha wo guhura n’umuryango utari uwa Leta witwa International Community Center (ICC Rwanda), ukora ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo kwita ku bana bafite ubumuga, ubahuriza hamwe maze buri wese abasha kumva ko atari wenyine.
Muhimpundu Assia, utuye mu Mudugudu w’Akanyirazaninka mu Kagari ka Mumena avuga ko afite umwana w’umukobwa w’imyaka 24, ufite ubumuga bwa Autisme. Avuga ko umwana we yagenze afite imyaka 11, akaba yaramenye ko afite ubwo bumuga ku myaka 7.
Assia avuga ko mbere yajyaga ahisha umwana we, nyuma yigira inama yo kumujyana mu bigo bivuga ko bibitaho ariko ntiyahagirira ubuzima bwiza, amukurayo kuko yabonaga aho kugira icyo yiyungura ahubwo yasubiraga inyuma. Ndetse ngo yanamujyanye mu ishuri ariko yagerayo abarimu bakananirwa kumwihanganira bakamwirukana.
Ati: “Ntarahura n’uyu muryango twari tubayeho mu bwigunge, ntitwari tuziranye, twariho mu buzima budatinyuka kujya mu bandi, ariko ubu twabashije kwiyakira kuko ahanini wadufashije kwegerana, tuba hamwe, turayaga, tukumva tugize morale”.
Uwitwa Nyirarugwiro Esperance, ufite umwana w’umukobwa w’imyaka 14, ufite ubumuga bukomatanyije, akaba ari nawe muyobozi w’itsinda “Umwana nk’abandi”, avuga ko guhura na bagenzi be, babifashijwemo na ICC, kandi ko byamugiriye akamaro gakomeye cyane cyane kuva mu bwigunge no mu bwihebe.
Ati: “Mbere twari mu bwigunge, buri wese yumva ari wenyine. ICC imaze kudusura, yadusabye kwishyira hamwe idushyira mu itsinda uko turi 19. Kuri ubu duhura inshuro imwe mu kwezi tukaganira, ndetse tugahana n’amafaranga 1000, uyakira agatahana ibihumbi 19, hakaba n’amafaranga 100 y’ingoboka ashyirwa mu isanduku yacu.”
Undi mubyeyi utashatse ko amazina ye atangazwa, afite umwana w’imyaka 7 ufite ubumuga bukomatanyije, burimo ubwo mu mutwe n’ubw’ingingo. Avuga ko mbere yo guhura na bagenzi be yabagaho mu bwigunge, kuburyo yumvaga ariwe wagwiriwe n’ishyano wenyine.
Ati: “Njyewe kuba hamwe na bagenzi banjye duhuje ikibazo byaramfashije cyane kuko numvaga ari jye wagwiriwe n’ishyano nkibaza icyo Imana yampoye. Ku mezi 6 nibwo namenye ko umwana wanjye afite ikibazo, ntabwo numvaga ko bizakomeza yemwe nari nzi ko nzanasubira mu kazi kuko nacuruzaga caguwa. Ariko byarangiye ntasubiye mu kazi kuko uyu mwana nta muntu wakwemera kumugunsigaranira bitewe n’ukuntu ameze. Yiyitumaho, ntiyicara, ntiyeguka, nijye umenya ko ashonje kuko atavuga ntiyabyivugira, mbese mumenyera byose ngasa nkamutekerereza.”
Akomeza ati: “Guhurira hamwe byaradufashije cyane, turaganira, turizigama, tukagurizanya, tugasurana, tugasangira ubuzima. Aho kuba nasaba abandi banseka, nsaba mugenzi wanjye duhuje ikibazo, tubana mu itsinda. Nagira ikibazo cya pamper ngasaba mugenzi wanjye nkamubwira akampa cyangwa nanjye nkamuha”.

Mu bibazo aba bayeyi bahurizaho bibagora harimo ibijyana n’ubuvuzi kuko bavuga ko hari imiti bakenera itishyurwa na mituweri, ubugororangingo (Kinesitherapie), uburyo bwo kuba babageza kwa muganga kuko guheka umwana mukuru biba bigoye. Muri aba bana harimo abafite imyaka iri hejuru y’irindwi kuzamura, baticara, bateguka bahora baryamye, batavuga, batumva n’ibindi.
Hari kandi kuba badashobora kubasiga ngo bajye gukora uturimo tubateza imbere kuko ibyo bakora byose bibasaba gukorera hafi y’aho batuye kugirango babashe no kwita ku bana babo, kubona ibikoresho by’isuku birimo pampers ndetse no kubabonera ibibatunga bikwiriye.
Icyakora bavuga ko n’ubwo bimeze bityo, bashimira umuryango ICC ubafasha gukora imishinga mito, aho ku ikubitiro babahaye ibihumbi 50 by’amafaranga y’uRwanda, ku nshuro ya kabiri bakaba babahaye amafaranga ibihumbi 200 y’uRwanda kuri buri wese, yo kwagura ibyo bakora.
Mu mishinga mito bakora ibafasha kubona amafaranga make, babitewemo inkunga na ICC, harimo gukora amasabune, ubudozi, gucuruza amakara, ubucuruzi bwa Mobile money, n’indi ituma babasha kuba hafi y’abana babo.
Umuhoza Laurence, ushinzwe kwita ku bagore muri ICC avuga ko mu bundi bufasha baha aba babyeyi b’abana bafite ubumuga harimo no kubitaho mu buryo bw’isanamitima, agasaba abantu bafite ibigo bikora ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe kubegera bagafatanya.
Umuhoza agira ati: “Turasaba abantu bafite ibigo bikora ibijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ko batwegera tugafatanya kwita kuri aba bayeyi kuko baba barakomeretse kabiri. Bwa mbere bakomeretswa no kuba barabyaye aba abana, imiryango yabo ikabakomeretsa ndetse na sosiyete muri rusange”.
Habanabakize Omar umuyobozi wa International Community Center (ICC) mu Rwanda, avuga ko bashingiye ku Ntego za Leta y’uRwanda za SDGs, mu guhitamo gahunda bakorera mu Rwanda, mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Avuga ko bafite gahunda zijyanye no kurwanya ubukene, mu rwego rw’uburezi bakishyurira abana batishoboye amafaranga y’ishuri no kubagurira ibikoresho, kugurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, aho bamaze gutanga uburenga 1000 mu gihe cy’imyaka ibiri, n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|