Nyagatare: Abarwayi badafite ubushobozi baratabarizwa

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare n’umuryango w’abanyeshuri ba kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare ndetse n’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare b’abakirisitu b’itorero ADEPR, baratabariza abarwayi bo muri ibi bitaro badafite amikoro basaba abagira neza kubafasha kubaho.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/10/2014 ubwo aba banyeshuri babashyikirizaga inkunga y’ibiribwa bihiye n’amasabune ingana n’ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abarwayi batishoboye bahabwa ibiribwa bihiye.
Abarwayi batishoboye bahabwa ibiribwa bihiye.

Ibitaro bya Nyagatare ni byo bitaro bibarizwa mu karere ka Nyagatare gusa. Uretse kuba akarere ka Nyagatare ariko ka mbere mu bunini, ni n’aka kabiri mu gihugu mu kugira umubare w’abaturage benshi basaga ibihumbi 460.

Ruhuma Léopold umukozi w’ibitaro bya Nyagatare ushinzwe kubihuza n’abaturage, avuga ko nibura mu kwezi baba bafite abantu 50 badafite amikoro yo kwibeshaho mu gihe bakivurwa. Ibi ngo bituma ibitaro bitabasha kubakemurira ibibazo byabo dore ko hari n’ubwo abakozi ubwabo aribo babitangira bakabafasha.

Nyuma yo kumenya iki kibazo umuryango w’abakirisitu b’itorero ADEPR biga muri kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare ndetse n’ishuri rikuru ry’ubuforomo n’ububyaza rya Nyagatare, bakusanyije inkunga y’ibiribwa bihiye ndetse n’amasabune kugira ngo bafashe abatabona uko bafungura barwariye mu bitaro bya Nyagatare.

Nsanzamahoro asaba abagira neza kugoboka abarwayi batishoboye bo mu bitaro bya Nyagatare.
Nsanzamahoro asaba abagira neza kugoboka abarwayi batishoboye bo mu bitaro bya Nyagatare.

Nsanzamahoro Fidèle, umuyobozi w’uyu muryango avuga ko ufasha umukene aba afashije Imana. Aha rero agashishikariza n’abandi bantu kugira icyo bigomwa bagafasha abababaye.

Umusaza Kamuhangire Grégoire, ni umuturage w’umurenge wa Karama urwarije murumuna we mu bitaro bya Nyagatare guhera mu kwezi kwa karindwi. Kubera ko Karama ari kure ya Nyagatare ngo kumugemurira byarahagaze ahanini kubera ko amafaranga y’urugendo aruta ingemu. Uyu musaza ngo azinduka ajya gusenya inkwi akazigurisha kugira ngo abone ibibatunga. Yifuza ko bishobotse buri byumweru bibiri bajya bibukwa bagahabwa inkunga nk’iyi.

Umusaza Kamuhangire ngo ajya gushaka inkwi akazigurisha kugira ngo abone uko abaho n'umurwayi we.
Umusaza Kamuhangire ngo ajya gushaka inkwi akazigurisha kugira ngo abone uko abaho n’umurwayi we.

Kuri ubu ibitaro bya Nyagatare birateganya gushyiraho ikigega cyo gufasha abarwayi batishoboye baba abari mu bitaro ndetse n’abivuza bataha badafite ubushobozi. Ku ikubitiro abakozi b’ibitaro bitanze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200 ibitaro nabyo bitanga ibihumbi ijana, abafite umutima w’urukundo bakaba bakangurirwa kwitabira iki gikorwa kugira ngo hatazagira umunyarwanda ubura ubuzima kubera kutagira ubushobozi.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri ibikorwa byo gufasha abatishoboye bikwiriye gukomeza kuturanga nk’abanyarwanda twese,kandi niumuco tutagombakwirengagiza,kuko kubaho ni ugufashanya.

umuntu wese iteka aba akeneye gufashwa no gufasha mu buryo bumwe nubundi,noneho iyo bigeze ku ubabaye cq udafite ubushobozi bwo kwirwanaho bikaba akarusho.

rero nkabemeramana ndetse bakemerwa nayo, ibikorwa byurukundo bigomba kuturanga, ndetse bikaba ubuzima bwacuu mmu minsi yo kubaho wacu bityo bikabera bose isomo n’urugero rwo gukurikiza.

Imana ibahe umugisha ibarinde.

FIDELE yanditse ku itariki ya: 13-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka