Nyagatare: Abana baterewe inda mu muhanda ntibakirwa kwa muganga?

Abana baba mu mihanda yo mu Mujyi wa Nyagatare batewe inda, bavuga ko babayeho nabi kuko batakirwa kwa muganga batazanye ababyeyi.

Aba bana uhereye ibumoso afite imyaka 16 undi 15, buri wese afite inda y'amezi atandatu
Aba bana uhereye ibumoso afite imyaka 16 undi 15, buri wese afite inda y’amezi atandatu

Umwe muri bo ufite myaka 15 twahaye izina rya Uwimana Josiane, avuga ko ise yatandukanye na nyina, nyuma nyina ashaka undi mugabo babyaranye kabiri.

Avuga ko yavuye iwabo kubera gutotezwa n’umugabo wa nyina ariko nawe ngo ntiyakundaga kubana n’umugabo utari se.

Avuga ko umugabo w’imyaka 26 wamuteye inda bahuriye mu muhanda ntacyo amufasha kandi akaba ahora amusaba kutazamuvamo.

Avuga ko yagiye kuri Isange One Stop Center mu bitaro bya Nyagatare kugira ngo bamufashe ariko bikarangira ntacyo bamumariye.

Agira ati “Nagiye kuri Isange, umusore nahasanze antuma mama, nanjye muha telefone ye barivuganira Mama yanga kuza. Ntibampimye inda ndetse n’uwayinteye nari nabarangiye aho ataha ariko nawe ntibamufashe.”

Uyu mwana yemeza ko we na bagenzi be barara ku mabaraza y’inzu bagatungwa n’abagiraneza.

Mbabazi Modeste umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ( RIB), avuga ko ugeze kuri Isange One Stop Center wese afashwa ariko na none agatumwa umubyeyi we kuko hari amakuru aba akeneweho.

Ati “Mbere yo gutumwa umubyeyi, yagombaga gufashwa ku bibazo babona afite bigendanye n’ubuzima. Ubundi yagombaga gufashwa apfa kuba yahageze, keretse niba ari ikibazo cyabayeho, umuntu yamenya ahereye muri Isange.”

Murekatete Juliet umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, avuga ko babizi ko hari abana bakiri mu muhanda ndetse abo bafashe bakabasangana inda babajyana kuri Isange bagapimwa nyuma bakabashyikiriza ababyeyi babo.

Ati “Iyo tumaze kubageza mumiryango yabo turabaganiriza kugira ngo bafashe abana babo bazabyare neza bakabaha n’ikizere cy’ubuzima bw’ejo.”

Asaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo kugira ngo babarinde kujya mu muhanda.

Guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu Ukwakira uyu mwaka, abana 478 bamaze kumenyekana batewe inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka