Nyabihu: Ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro buri gutanga umusaruro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buratanga za ko kubera ubukangurambaga bukorwa hirya no hino abaturage bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bagenda biyongera.
Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe ubuzima mu karere, Dusenge Pierre, ubwitabire muri gahunda yo kuboneza urubyaro bwavuye kuri 40% bwariho umwaka ushize ubu bukaba bugeze kuri 53,4% uyu mwaka.
Uko ubuyobozi buganiriye n’abaturage mu gace runaka buba bwasuye ntibuhwema kugaruka ku kibazo cyo kuboneza urubyaro nk’umusingi wo kugira ubuzima bwiza mu muryango ndetse n’iterambere, aho uwaboneje urubyaro cyangwa wabyaye abo abasha kurera abasha no kubonera umuryango we ibyo ukeneye ndetse no kuwutunga bitamugoye bityo umuryango ugatera imbere.
Ibi bitandukanye cyane n’umuntu utishoboye usanga yarabyaye abana benshi atabasha no kurera bakaba umutwaro kuri we, ku bana, ku miryango ndetse no ku gihugu muri rusange, nk’uko Tuyishime Chantal Aimerance, umwe mu babyeyi abivuga.

Tuyishime ashishikariza ababyeyi bagifite imyumvire y’uko habyara Imana, hakarera Imana kuyireka kuko ari imyumvire ipfuye, ahubwo bagateganya imibereho y’abana babo kandi bakabitekerezaho mbere y’uko bababyara.
Twagirumukiza Innocent,umwe mu baturage b’Akarere ka Nyabihu, avuga ko kutareba kure ngo umubyeyi abanze yibaze uwo ariwe, icyo afite n’uko ubuzima bw’abana yiteguye kubyara buzamera ari ukugira ibitekerezo bike, kuko kubyara uwo utateganirije ari ukumuraga umuruho kandi ukongerera umutwaro umuryango Nyarwanda n’igihugu.
Yongeraho ko buri mubyeyi yakagombye guharanira ko umwana we abaho neza kandi akabona ibimukwiriye byose, aho kwicara yumva ko ababyeyi be ntacyo bamumariye agakura yirwanaho ari nabyo bishobora kumutera kujya mu ngeso mbi nk’uburaya, ubujura, ubwomanzi, n’izindi.
Iyo umwana akuze atyo akagira ingeso mbi nk’izo, Twagirumukiza avuga ko umuryango we n’igihugu muri rusange baba bahombye kandi batakaje imbaraga z’ejo hazaza zakagombye kuzagira akamaro.
Ubwo yasuraga abaturage b’Umurenge wa Shyira mu matariki asoza ukwezi kw’imiyoborere myiza, umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Mukaminani Angela yasabye abaturage kwitabira kuboneza urubyaro no kwirinda ko hari uwaraga abana be umuruho ababyara atarateganije uko babaho.
Abaturage bashishikarizwa guharanira kuboneza urubyaro babyara abo bashoboye kurera nk’umusingi w’imibereho myiza n’iterambere mu miryango.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
kuboneza urubyaro bituma igihugu kigira igenamigambi rishingiye ku mibare kandi ifatika abaturage banahazwa muri byose naho iyo ubyara cyane bituma igihugu kigira ibibazo byinshi abaturage bakaba umutwaro