Nyabihu: Kutamenya guteka indyo yuzuye bishobora gutera ikibazo cy’imirire mibi
Imibare y’ukwezi k’Ukuboza 2014 igaragaza ko mu karere ka Nyabihu hari ikibazo cy’abana bafite imirire mibi bagera kuri 370 nk’uko byemezwa n’ushinzwe ubuzima mu karere Dusenge Pierre.
Iki kibazo ubuyobozi bukigereka cyane ku bagore kuko aribo bagira uruhare runini mu kwita ku mirire mu muryango. Ngo usanga abagore batamenya neza guteka indyo yuzuye mu gihe ibyo kurya bitandukanye byabyara indyo yuzuye abaturage baba babifite.
Aganira na bamwe mu bagore bahagarariye abandi, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif yavuze ko bitangaje kubona abaturage beza ibirayi, karoti, amashu n’ibindi nyamara ugasanga bamwe na bamwe mu bana babo bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu yongeye kwibutsa abagore bahagarariye abandi ko ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima bakwiye kurushaho gukangurira abandi guteka bitaye ku ndyo yuzuye kandi bakagaburira abana babo iyi ndyo uko bikwiye.

Bihereye mu bukangurambaga mu miryango, mu kagoroba k’ababyeyi, ishuri ry’agakono k’umwana n’ubundi bukangurambaga, iki kibazo ngo cyacika burundu nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyabihu abyemeza.
Mukamurigo Donatille, umwe mu bagore bahagarariye abandi yavuze ko koko bitumwikana ukuntu haboneka iki kibazo kuri bamwe mu bana nyamara kandi beza imyaka yose.
Yongeraho ko kimwe na bagenzi be bagiye gukora ubukangurambaga binyuze mu miryango no mu zindi gahunda nk’akagoroba k’ababyeyi bakibutsa abagore guteka neza, bita ku ndyo yuzuye kandi bakarushaho kwita ku mibereho y’abana n’imiryango mu rwego rwo guhashya ikibazo cy’imirire mibi.
Abajyanama b’ubuzima nabo basabwa kugira uruhare rukomeye mu kurushaho kurwanya ikibazo cy’imirire mibi dore ko n’ubundi mu nshingano zabo no gukurikirana ubuzima bw’abana n’ababyeyi mu midugudu nabyo babikora.

Ubuzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza ku myaka itanu nyuma yo kuvuka bukwiye kwitabwaho hirindwa ko bwagira ikibazo cy’indwara zitandukanye n’iz’imirire mibi zirimo.
Ibi kandi bijyana no kwita ku buzima bw’umubyeyi kuko byose biba magirirane. Imiryango ikaba isabwa kurushaho kwita ku bayigize hirindwa ko haboneka ikibazo cy’imirire mibi n’ibindi bibazo byasubiza imibereho myiza y’abayigize inyuma.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|