Nyabihu:Inyigisho ku mbonezamikurire zirabakura ku mwanya wa mbere mu kugwingira

Nyuma y’uko ubushakashatsi buheruka bwagaragazaga ko akarere ka Nyabihu ari ko kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagaragayeho ikibazo cyo kugwingira, abaturage bahagurukiye icyo kibazo biyemeza kukirwanya bitabira amasomo mbonezamirire.

Abagore bamurika ibyo bagezeho
Abagore bamurika ibyo bagezeho

Ni muri gahunda yashowemo miliyoni zisaga 590 z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze muri Minisiteri y’ubuzima ishami rishinzwe gahunda mbonezamikurire, umushinga ‘Gikuriro’ watewe inkunga n’ikigega USAID cy’Abanyamerika, Umuryango w’Abepisikopi ba Kiliziya Gatolika(CRS) n’umuryango mpuzamahanga w’Abaholandi witwa SNV.

Mu muhango wo kwishimira ibikorwa byagejejwe ku baturage no gushimira abaturage babaye indashyikirwa mu kubahiriza gahunda yo kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi no kugwingira wabereye mu Murenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, mu buhamya bw’abaturage bagaragaje uburyo abana babo bakize igwingira binyuze mu nyigisho bahawe, ubu bakaba bameze neza.

Umuryango wa Niyitegeka Béatrice n’umugabo we Hategekimana Athanase, mu buhamya bwabo, bavuga ko abana babo uko ari batandatu bakize igwingira bari baratewe no kutamenya gutegura indyo yuzuye.

Bavuga ko nyuma yo guhabwa amasomo ku mirire, bihutiye kuyabyaza umusaruro, nyuma y’umwaka umwe abana babo biyongera ibiro, ndetse kwa muganga bababwira ko batakiri mu murongo w’abafite imirire mibi.

Niyitegeka ati “Abashakaga kumenya uburyo umwana wagwingiye amera bose bazaga iwanjye. Abana banjye batandatu bari baragwingiye, ntawabashaga gutandukanya umukuru n’umuto. Ibaze umwana w’imyaka irindwi gupima ibiro 10! Twateguraga ibiryo bitubutse kugira ngo abana bibakwire ariko bitagira umumaro, icyo twapfaga ni uko abana baryaga bakuzuza inda”.

Akomeza agira ati “Nyuma twahuguwe n’umushinga wa Gikuriro tumenya uko abana bategurirwa indyo yuzuye, turabikora abana bacu bagenda bongera ibiro umunsi ku wundi none barakize. Ubu bariga kandi ubwenge bwariyongereye, bagira amanota meza. Abaturanyi baza gusoroma imboga iwanjye. Ndetse bamwe bampa amafaranga nkajya kububakira n’uturima tw’igikoni”.

Umugabo we Hategekimana Athanase ati “Byarambabaje kuba akarere kanjye karaje imbere mu kugwingira nanjye mbigizemo uruhare. Umugore yarambwiraga ati dore ikibazo cy’inzara kiratwishe, nanjye nkakugira mu isoko ngaterura ibyinshi ariko bidafite akamaro ndwana no kugira ngo mbone abana bijuse.

Abana baragwingiye biratuyobera, umushinga Gikuriro uraza uhera iwanjye utwigisha gutegura indyo yuzuye, none ubu iwanjye ni amahoro”.

Si amasomo ajyanye n’imirire bahawe gusa, kuko bamwe bize n’ubukorikori bubafasha kwihangira imirimo, bahurizwa mu matsinda anyuranye nk’uko abaganiye na Kigali Today babivuga.

Ngo abenshi bigishijwe kuboha no gufuma, gukora amasabune aho bakura amafaranga abafasha mu kubonera abana indyo ikwiye.

Ntawigena Pascasie ati “Abana banjye bari bararwaye bwaki, nari umukene w’umutindi nyakujya, umushinga Gikuriro uraza uradufasha. Bampaye ingurube ndorora mbona ifumbire ndahinga nkarya ngahaga ngasagurira n’isoko. Bampaye inkoko ndorora ziba nyinshyi ubu ndagurisha amagi ngaya nanayazanye”.

Mu gukemura icyo kibazo cyo kugwingira cyari cyugarije abatuye akarere ka Nyabihu, aho byagaragaye ko ari n’akarere gakungahaye ku biribwa byatewe n’ubumenyi buke bw’abaturage mu itegurwa ry’imirire, ariko ubuyobozi bwiyambaje abafatanyabikorwa banyuranye mu kurwanya burundu icyo kibazo aho bafite icyizere ko icyo kibazo kizavaho burundu.

Bamwe mu bafatanyabikorwa baremeza ko hari impinduka zifatika kandi ko icyo kibazo cy’imirire mibi n’igwingira gishobora gucika burundu, nk’uko bivugwa na Batanage Charlotte, uhagarariye CRS.

Ati “Gahunda yatuzinduye ni ukwishimira ibikorwa byakorewe muri Nyabihu. Gikuriro ni umushinga w’imyaka itanu, watewe inkunga n’umuryango wa Amerika USAID yemeye gutanga inkunga ya miliyoni 24 z’amadorari ya Amerika, mu gihe cy’imyaka itanu mu guteza imbere imirire y’abagore mu gihe cy’uburumbuke, n’abana.

Iyo turebye abaturage aho bavuye n’aho bageze, biratanga icyizere cyinshi ko ikibazo cy’igwingira mu bana kizacika. Byose ni ku bufatanye bwa benshi”.

Abaturage bishimira ibihembo bahawe
Abaturage bishimira ibihembo bahawe

Yavuze ku Gikuriro ifite intego yo gushyigikira gahunda ya Leta mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi hakurikiranwa imikurire y’abana.

Ni gahunda yakozwemo byinshi mu turere twa Nyabihu, Nyanza Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Kicukiro, Nyarugenge Nyanza na Ruhango, ahubwatswe utuzu 57 tw’amazi, amavomo 184, ubwiherero bugezweho burimo n’icyumba cyihariye cy’abakobwa mu mashuri 11, bitwara asaga miliyoni 590 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu bwishimira aho abaturage bavuye n’aho bageze mu kurwanya ikibazo cy’igwingira mu bana, aho bwemereye abafatanyabikorwa ko buzasigazira ibyagezweho kandi ko bwiteguye guca ukubiri n’ikibazo cy’igwingira mu bana kimaze iminsi cyugarije ako karere.

Alexis Mucumbitsi uhagarariye gahunda y’imirire, isuku n’isukura muri gahunda y’igihugu y’imbonezamikurire, yanenze uburyo akarere ka Nyabihu kaje ku isonga mu ndwara ziterwa n’imirire mibi n’igwingira mu bana, ariko ashimira abaturage n’ubuyobozi uruhare bakomeje kugaragaza mu kurandura burundu icyo kibazo, aho bishyize hamwe bagana ibikorwa by’iterambere.

Agira ati “Ubushakashatsi bwagaragaje ko Nyabihu mu turere twose mu gihugu ari iya mbere mu kugira abana bagwingiye, ariko ndabashimira kuba mwararebye icyo kibazo mukakigira icyanyu, mukaba mwarafashe iya mbere mu kurwanya imirire mibi n’isuku n’isukura.

Noneho tugiye gukora ubundi bushakashatsi bugiye gutangira mu kwezi kwa cumi buzatugaragariza uko Nyabihu ihagaze. Ariko ibikorwa nabonye n’ubushake mufite, ndizera ko Nyabihu ikibazo cyo kugwingira kigiye gucika ko mutazongera kuza kuri uriya mwanya wa mbere mu kugwingira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka