Nyabihu: Batashye umuyoboro w’amazi wa kilometero 14
Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amazi mu karere ka Nyabihu byahuriranye no gutaha umuyoboro w’amazi meza wa Cyamabuye-Mukamira tariki 19/03/2012. Kuri uwo munsi ufite insanganyamatsiko igira iti “Dukoreshe amazi neza tunihaza mu biribwa” hanatangijwe icyumweru cy’isuku mu karere.
Uyu muyoboro w’amazi ufite uburebure bwa kilometero 14 uje gukemura ikibazo cy’amazi meza abaturage bo mu murenge wa Jenda na Mukamira bari bafite. Uzajya uvomwaho n’abaturage bagera ku 17310.
Injerekani imwe y’amazi ya litiro 20 izajya igurwa amafaranga 10; nk’uko Malango Alphonse ushinzwe ibikorwa by’umushinga WASH Project wubatse uwo muyoboro yabitangarije.

Uyu muyoboro watwaye amafaranga miliyoni 180 wubatswe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ibikorwa remezo, EWSA, akarere ka Nyabihu, Guverinoma y’u Buhorande na UNICEF binyuze muri WASH Project.
Senateri Therese Bishagara yashimiye abafatanyabikorwa bagize uruhare kugira ngo uwo muyoboro wuzure asaba abaturage kuzawufata neza no gukoresha neza amazi bahawe barushaho kugira isuku.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|