Ntibikwiye ko umwana akwita umubyeyi ngo nurangiza umuhohotere

Abahagarariye imiryango itari iya Leta mu Karere ka Huye basanga bidakwiye ko umwana w’umukobwa yita umuntu mama, papa cyangwa tonto, aho kumureberera akamuhohotera.

Batekereza ko bidakwiye ko umwana akwita mama, papa, tonto aho kumureberera ukamuhohotera
Batekereza ko bidakwiye ko umwana akwita mama, papa, tonto aho kumureberera ukamuhohotera

Babiganiriyeho mu nama nyunguranabitekerezo ku gikwiye gukorwa kugira ngo ihohoterwa rikorerwa abana ricike, batumiwemo n’Urugaga rw’amadini n’amatorero mu kubungabunga ubuzima (RICH), tariki 5 Ugushyingo 2019.

Ni nyuma yo kugaragarizwa ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na RICH, ku bufatanye bw’umuryango Oxfam hamwe n’ibitaro bya Kacyiru, bwakorewe ku bangavu 1,951 bagannye ibigo ‘Isange One Stop Center’ byo mu bitaro by’uturere twa Huye, Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyabihu, Rubavu na Kacyiru; kuva muri Mutarama kugera mu Kuboza 2018.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko nubwo abangavu benshi bahohoterwa ari abari hagati y’imyaka 10 na 18, n’abari munsi yayo bahohoterwa kuko 13% kuri bariya 1,951 bari bataruzuza imyaka 5, naho 19,4% bari hagati y’imyaka itanu n’icyenda.

Bwanagaragaje ko nubwo mu ihohoterwa rikorerwa abana habamo kubakorakora, kubereka filime z’urukozasoni n’ibindi, abenshi muri bo basambanywa kuko 78% by’aba bakoreweho ubushakashatsi basambanyijwe.

Abenshi muri aba bana kandi basambanyirijwe mu ngo, haba iwabo, cyangwa iwabo w’ababahohoteye. Abakeya ni abasambanyirijwe mu gasozi.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko bagiye bahohoterwa n’abantu bazi, bafitiye icyizere, kuko abaturanyi n’inshuti bonyine ari 58.3%, ababahohoteye batabazi bakaba ari 13.3% naho 6.6% bakaba abo bagira icyo bapfana barimo ba se na ba se wabo, basaza babo, babyara babo, ba nyirarume, n’abagabo ba ba nyina. Hari n’umwe wasambanyijwe na sekuru.

Joseph Kagabo, umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Huye, ahereye ku byavuye muri ubu bushakashatsi, agaya abagabo bafatirana abana b’abakobwa babizera, hanyuma bakabasambanya.

Agira ati “Iyo umwana muhuye utamuzi akagufata nk’umubyeyi akavuga ati papa cyangwa mama, wumva hari akantu ku mutima kaje, ukabona ko uwo mwana afite uburere. Iyo uhindukiye rero ukamuhemukira, rwose ntuba uri umuntu, kuko ubumuntu ni indangagaciro ikomeye kandi ntayo uba ufite”.

Pasitoro Paul Ntayomba wo mu itorero ‘Life Transformation Church’, akaba na visi perezeda wa RICH mu Karere ka Huye, na we avuga ko abakomeje guhohotera abana bari bakwiye kubireka kuko ibyo bakora ari ibikorwa by’ubunyamanswa byangiza igihugu.

Ati “Nanjye ndi umubyeyi. Ndatekereza iyo nkuru y’uko umwana wanjye byamubayeho. Icya mbere hari uguhungabana. Uwabikorewe we aba yaramaze guhungabana. Byangiza umuryango, itorero n’igihugu”.

Serge Uwase, umukozi w’umuryango urwanya ihohoterwa mu ngo abagabo babigizemo uruhare ari wo RWAMREC, na we avuga ko niba bene wabo b’abana b’abakobwa harimo na ba se bakomeje kubahohotera, bazatuma bagera aho batabagirira icyizere, kandi ko bizagira n’ingaruka ku muryango muri rusange.

Ati “Niba umwana w’umukobwa atacyizera se, urumva azizera umugabo we? Abagabo nitudahaguruka ngo kubirwanya tubigire ibyacu, sosiyete nta hantu yaba iri kugana”.

Aba bose kandi batekereza ko abantu bakwiye kujya bagira umutima ubacira urubanza mbere yo guhohotera abana.

Kagabo ati “Aba bantu bafatwa batafatwa, buri wese wiyiziho iyi ngeso yibaze, yifate mbere yo gufatwa n’inzego zibishinzwe. Umwana ni we nyir’iki gihugu igihe tuzaba tudahari, ni we ngabo y’igihugu, ni we muyobozi. Kirazira guhemukira umutwe w’igihugu”.

Batekereza kandi ko iki kibazo cy’ihohoterwa ry’abana gikwiye guhagurukirwa na buri wese, akumva ko bimureba, akagaragaza ushuka umwana ataramuhohotera aho kuzagaragaza ko uwo mwana yabyaye na we yari agikeneye kurerwa.

Ababyeyi na bo ngo bakwiye kwiyegereza abana babo kugira ngo bababwire byose, bashukwa bakabagarura mu nzira kuko ubundi ujya gushuka umwana atabikora umunsi umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka