Niba upfobya agapfukamunwa, iyi nkuru irakureba

Mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 cyaduka mu Bushinwa mu 2019 kigakwirakwira hirya no hino ku isi n’u Rwanda kitarusize, cyera numvaga ko agapfukamunwa ari ak’abakora kwa muganga, mu bigo bikora ubushakashatsi bushingiye ku butabire (laboratoire) no mu nganda gusa, ku buryo iyo nahuraga n’umuntu ukambaye mu Rwanda nabonaga ari umwirasi.

Kubera ko abanyamahanga ari bo natangiye kubona bagenda bambaye udupfamunwa mu muhanda na mbere y’uko COVID-19 yaduka, nishyiragamo ko ari ugushaka kwerekana ko mu Rwanda cyangwa muri Afurika muri rusange hari umwuka mubi bityo bakambara agapfukamunwa ngo badahumana.

Aho icyorezo cya COVID-19 kigereye mu Rwanda, kwambara agapfukamunwa byabaye itegeko ndetse bibanza gutonda abatari bacye; dore ko hari n’ababihanirwaga kubera impamvu zitandukanye.

Hari abavugaga ko kababuzaga guhumeka neza, abandi bakabiterwa n’uko mu minsi ya mbere udupfukamunwa twaje duhenda, abandi bakanga kukambara kubera imyumvire ishingiye ku muco bakavuga ngo nta mugabo wo guhora yambaye ‘agahoma munwa’ nk’uko abazi gushyenga bakitaga.

Nyamara nubwo COVID-19 yayogoje amahanga ikoreka imbaga nta gihugu na kimwe isize haba mu gutwara ubuzima bw’abantu no gusubiza inyuma ubukungu, ku rundi ruhande yatumye benshi dukanguka, tumenya akamaro k’agapfukamunwa mu buzima bwa buri munsi.

Ingero ni nyinshi, ariko iz’ingenzi ni izi zikurikira

1. Karinda guhumeka umwotsi n’umukungugu (ivumbi),

2. Kagabanya kunukirwa n’imyuka mibi, urugero nk’igihe unyuze hafi y’ahamenwa imyanda, ugiye mu bwiherero budakorerwa isuku buri munsi cyangwa igihe umuntu asuze umuri iruhande.

3. Karinda umwanda igihe uri ahantu hatuma amasazi cyangwa utundi dusimba dushobora kugukora ku munwa tuvuye mu mwanda.

4. Igihe utwawe n’umumotari urwaye ibicurane agenda yitsamura buri kanya, kakurinda kugerwaho n’amatembabuzi amuturukamo, kakanakurinda kwinjirwa mu kanwa n’udusimba turi mu muyanga igihe wakenera kubumbura umunwa ugiye kuvugisha umumotari. Hari n’igihe umumotari acira kandi moto irimo kwihuta, amacandwe ye akaba yakugwa ku munwa.
Apfukamunwa ni kubahwe!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka