Ni abantu bangahe bemerewe gukoresha ubwiherero bumwe ku munsi?

Aho abantu bahurira ari benshi, baba bari mu kazi, mu isoko, ku bibuga by’imipira cyangwa muri za sitade, mu tubari n’amahoteri ndetse n’ahandi, haba bagomba kuba ubwiherero rusange.

Ubwiherero rusange bushobora kuba ari imiryango myinshi cyangwa mikeya, bitewe n’umubare w’abantu babukenera.

Muri iyi nkuru, Kigaali Today yarebye zimwe mu nyubako nini zikorerwamo imirimo inyuranye mu mujyi wa Kigali.

Muri zo harimo izikorerwamo nk’ibiro, ubucuruzi, inzu zicumbikira abantu (appartements), n’ibindi.

Ubusanzwe amabwiriza mpuzamahanga ku mikoreshereze y’ubwiherero rusanjye, agena umubare w’abantu baba bagenewe gukoresha ubwiherero bumwe (umuryango umwe) ku munsi, ahantu hakorera abantu benshi.

Ayo mabwiriza agaragaza ko umuryango umwe w’umusarani n’umuryango umwe w’aho bihagarika ugomba gukoreshwa n’abantu kuva kuri umwe kugera kuri 15.

Abantu bari hagati ya 16 na 30, bo baba bagomba gukoresha imiryango ibiri y’imisarane bitumamo, n’umuryango umwe w’aho bihagarika.

Abantu bari hagati ya 31 na 45, amabwiriza mpuzamahanga agena ko baba bagomba gukoresha ubwiherero imiryango ibiri y’aho bituma n’imiryango ibiri y’aho bihagarika, mu gihe abantu bari hagati ya 46 na 60, bo bagomba gukoresha ubwiherero imiryango itatu y’aho bituma n’ibiri y’aho bihagarika ku munsi.

Inyinshi mu nyubako nini zikorerwamo n’abantu benshi mu mujyi wa Kigali zujuje aya mabwiriza.

Nko mu nyubako ya CHIC Complex, ubuyobozi bwayo bwatangarije Kigali Today ko impuzandengo y’abantu bayinjiramo ku munsi ari abantu ibihumbi bitandatu (6,000).

Muri aba barimo abahakorera, abinjiramo baje guhaha, abahinjira bitemberera n’ibindi. Ni imibare ubuyobozi bubona bwifashishije imashini zisaka abinjira, kuko buri wese winjiye abanza kunyura muri icyo cyuma, bityo bikoroha kubona imibare.

Muri iyi nyubako ya CHIC Complex harimo ubwiherero rusange imiryango 152 nk’uko ubuyobozi bwayo bwabidutangarije.

Bivuze ko ku munsi, abantu 39 bakoresha umuryango umwe w’ubwiherero rusange muri CHIC Complex.

Cyakora ibi byumva ntabwo bibasha kumenya umuntu usohotse mu nyubako akongera akinjira, bikaba byamubara nk’abantu babiri batandukanye, bityo iyi mibare y’abantu bakoresha ubwiherero ku munsi ikaba ishobora kugabanuka.

Mu nyubako ya Makuza Peace Plaza nayo iherereye mu mujyi wa Kigali, imibare igaragaza ko ku munsi hinjiramo abantu 2151 ku mpuzandengo.

Aba ni ababarwa hifashishijwe ibyuma bisaka abinjira, ariko ubuyobozi bwa Makuza Peace Plaza buvuga ko hari ibinjira muri iyi nyubako bari mu modoka cyangwa kuri moto bakanyura muri parikingi y’iyo nyubako, kandi ko abo bitakoroha kumenya umubare wabo ku munsi kuko bo batanyura muri ibyo byuma bisaka abinjira, ahubwo basakwa n’abashinzwe umutekano. Ibi bivuze ko umubare w’abinjira muri iyo nyubako urenze uwatangajwe.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako kandi butangaza ko ifite ubwiherero rusange 220, bivuze ko abantu hafi 10 ari bo bakoresha umuryango umwe w’ubwiherero muri iyi nyubako.

Ubuyobozi bwa Makuza Peeace Plaza kandi, buvuga ko muri iyo mibare y’ubwiherero haba habariwemo n’ubwiherero bworohereza abafite ubumuga kubukoresha.

Ubuyobozi bw’inyubako ya MIC Ltd bwo bwatangarije Kigali Today ko bitoroshye kumenya neza umubare w’abantu binjira muri iyo nyubako buri munsi. Gusa butangaza ko iyo nyubako ifite ubwiherero rusange 77.

Bigaragara ko inyubako zose zitanganya umubare w’ubwiherero rusange, ariko nanone nazo ubwazo ntizingana, ndetse n’umubare w’abazikoreramo n’abazinjiramo ugenda utandukana.

Umuyobozi ushinzwe inyubako mu mujyi wa Kigali Fred Mugisha yabwiye Kigali Today ko inyubako igira umubare w’ubwiherero bitewe n’ubuso bwayo.

Mugisha kandi avuga ko hari ubwo umuntu yubaka inyubako yaranayigeneye abantu ishobora kwakira ndetse akanayiha ibikorwa-remezo nk’ubwiherero bihagije, ariko igihe kikazagera abantu bayigana bakaba benshi kurenza ibikorwa remezo bakenera (Overloaded).

Uyu muyobozi ariko avuga ko inyubako zose zirimo kubakwa muri iyi minsi mu mujyi wa Kigali zujuje ibisabwa byose zikaba zinafite umubare uhagije w’ubwiherero, gusa ngo zimwe mu zubatswe mbere zikaba zitabyujuje.

Agira ati “izirimo kubakwa ubu zirabyujuje. Izamaze kuzura sinahamya ko zifite ibyangombwa byose bikenewe, ariko ubwo nabyo twazabisuzuma tukareba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka