Ngororero: Bagabanyije igwingira riva kuri 50.5% rigera kuri 23%

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, aratangaza ko kubera ingamba nshya zashyizweho mu kugaburira abana indyo yuzuye, mu myaka ibiri ishize ikigero cy’igwingira ku bana cyagabanutse kugeza kuri 23%.

Gupima abana biri mu ngamba zo gukurikirana imikurire yabo ngo batajya mu mirire mibi
Gupima abana biri mu ngamba zo gukurikirana imikurire yabo ngo batajya mu mirire mibi

Nkusi avuga ko izo ngamba zashyizweho zirimo kwigira guteka indyo yuzuye ku gikoni cy’Umudugudu, guha abana amata, gutera imboga, gahunda y’Umuganura w’umwana no kuba buri muyobozi wese yaragiye afata umwana wagwingiye akamukurikirana kugeza avuye mu gipimo cy’imirire mibi.

Avuga ko n’ubwo hakiri abana batarava mu bugwingire, izo ngamba zikomeje kugira ngo barandure burundu imirire mibi y’abana, kandi bibe umuco ku babyeyi ko bakwiye kwita ku mirire y’abana babo.

Agira ati, "Umwaka washize twagabanyije igwingira kugeza kuri 47%, ushize na wo dukomeza kugabanya ubu tugeze kuri 23%, bigaragara ko twavuye kuri ya 50.5% dukomeza kumanuka kandi ingamba zirakomeje tuzarushaho kumanura ku buryo uyu mwaka uzashira tugeze ku bipimo byiza kurushaho".

Ku gikoni cy'Umudugudu abana bahabwa ifunguro ryuzuye rihabwa umwana n'ababyeyi bakiga kuritegura
Ku gikoni cy’Umudugudu abana bahabwa ifunguro ryuzuye rihabwa umwana n’ababyeyi bakiga kuritegura

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, avuga ko kuba ubuyobozi bw’Akarere bwarashyize imbaraga mu kugabanya igwingira ry’abana bigashoboka, nta zindi mpamvu zakabaye zituma bisubira inyuma kuko ikibazo cyagaragaye bityo ko ahubwo cyaranduka burundu.

Agira ati "Gahunda ntibe gusa kugabanya ahubwo habeho kurandura burundu, ni byiza ko mwafashe ingamba zigatanga umusaruro ntimugomba gusubira inyuma".

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, ubwo yaganirizaga abayobozi ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, yagaragaje ko kugwingira kw’abana ari ikibazo kuri ejo hazaza h’Igihugu, na we asaba ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero kutongera kugira ibipimo bibi kuko byaba ari ukwangiza ahazaza h’abaturage b’Akarere n’Igihugu muri rusange.

Amarerero yo mu ngo na yo ari mu byafashije kwita ku mikurire y'abana no kugabanya igwingira
Amarerero yo mu ngo na yo ari mu byafashije kwita ku mikurire y’abana no kugabanya igwingira

Agira ati "Mu myaka iri imbere Akarere kanyu kazaba gafite abantu bagwingiye kubera ya 50.5% yagaragajwe n’ubushakashatsi. Ngaho mwumve aho mwaba mugana, ni byiza gukomeza ingamba mwafashe zo kurwanya igwingira ariko muzikomeje mwarirandura neza".

Ikibazo cy’igwingira ry’abana benshi mu Karere ka Ngororero cyatumye inzego zitandukanye zigihagurukira, hashyirwaho ingamba zo kwita ku mirire y’abana, ababyeyi bigishijwe kugaburira abana indyo yuzuye bakaba na bo bavuga ko baruhutse kugendana ipfunwe basekwa ko barwaje imirire mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka