Ngoma: Hatangijwe ikigo cyita ku bahohotewe

Umuryango ARAMA (Association for Research and Assistance Mission for Africa) watangije ikigo kizajya cyita ku bahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (gukubitwa ngo gusambanywa ku ngufu) mu karere ka Ngoma mu rwego rwo kubafasha no kubagarurira icyizere.

Iki kigo gishinzwe mu gihe hari hashize imyaka irenga icumi uyu muryango ukora ibikorwa byawo muri aka karere byo gufasha abahuye n’ihohoterwa birimo n’abahohotewe mu gihe cya Jenoside babavuza banabitaho mu gukira ibikomere mu mutima.

Ikigo cyafunguwe cyubatswe ku nkunga y’umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi cyafunguwe ku mugaragaro na amasaderi w’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, Michael Ryan, ndetse n’umuyobozi w’umuryango ARAMA, Jules Gahamanyi kuri uyu wa 16/12/2014.

Ikigo cyafunguwe gifite ubushobozi bwo kuba cyanacumbikira abahuye n'ihohoterwa igihe bibaye ngombwa.
Ikigo cyafunguwe gifite ubushobozi bwo kuba cyanacumbikira abahuye n’ihohoterwa igihe bibaye ngombwa.

Bamwe mu bafashwa n’uyu muryango bahuye n’ihohoterwa, bavuga ko kuba babonye ikigo kibegereye bigiye gufasha byinshi mu kubona service vuba kandi neza mu gufasha abahuye n’ihohoterwa ndetse no kuri kumira.

Nsengiyumva Venuste, umwe mu bahuye n’ihohoterwa mu ngo avuga ko kuba hagiyeho iki kigo bizafasha cyane abantu bahuye n’ihohoterwa kugira aho babasanga ndetse n’abakoraga ihohoterwa bakamenya ko ryahagurukiwe kuko ARAMA inafasha mu kuba uwahohotewe yarengerwa n’amategeko uwabikoze agahanwa.

Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye cyane kuko ni indi ntambwe itewe na ARAMA iki kigo nkatwe twahuye n’ihohoterwa tugikurikiranwamo ngo tube twakira ibikomere byaba ibyo ku mubili ndetse n’umutima, bizadufasha kugira aho guhurira. Iki kigo kidufashe kuba twarushaho gukira”.

Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abahohotewe bakaharuhukira mu gihe bitabwaho.
Iki kigo gifite ubushobozi bwo kwakira abahohotewe bakaharuhukira mu gihe bitabwaho.

Umuryango ARAMA umaze imyaka 11 ukorera mu karere ka Ngoma, ukaba umaze kwakira no gufasha abahuye n’ihohoterwa bagera kuri 589 bafite ibikomere kubera Jenoside cyangwa abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, yavuze ko mu myaka uyu muryango wa ARAMA umaze ukorera muri aka karere wabaye umufatanyabikorwa w’akarere mwiza mu gufasha abahuwe n’ihohoterwa aho ubu kubera kugaragaza ibi bibazo byatumye n’abarikora bagabanuka kuko byagaragazaga ko byahagurukiwe.

Umuyobozi w’umuryango ARAMA, Jules Gahamanyi, avuga ko nta majyambere yagerwaho imitima idatuje, akaba ariyo mpamvu bahisemo gufasha aba bantu bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abagize ihohoterwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Abahuye n'ihohoterwa bakurikiranwa n'umuryango ARAMA bashimye ko serivice zigiye kurushaho kunoga kuko hafunguwe ikigo.
Abahuye n’ihohoterwa bakurikiranwa n’umuryango ARAMA bashimye ko serivice zigiye kurushaho kunoga kuko hafunguwe ikigo.

Yagize ati “Dufasha abahuye n’ihohoterwa tubaha ubufasha ndetse no mu midugudu yose muri aka karere hariyo abantu bahuguwe natwe bafasha mu bikorwa byo gukumira ihohoterwa. Turishimira ko kugera uyu munsi ubuvugizi twakoze bwatumye ubu muri aka karere haraje Isange One Stop Center”.

Mu ijambo rye ambasaderi w’umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi, Michael Ryan, yavuze ko ibihugu ahagarariye bishimishijwe no gufatanya n’umuryango Nyarwanda mu gukemura ibibazo biwurimo binyuze mu biganiro ndetse n’indi mishinga ifasha abahuye n’ihohoterwa.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iki kigo, hanatewe n'igiti cy'ikizere.
Nyuma yo gufungura ku mugaragaro iki kigo, hanatewe n’igiti cy’ikizere.

Gutangiza iki kigo byasojwe no gutera igiti cy’ikizere ndetse hanafungurwa gahunda ya mvura nkuvure (socio-therapy) uburyo bwo kuvurana ibikomere mu mutima binyuze mu biganiro mu matsinda.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo   ( 2 )

Iki gikorwa ni cyiza cyane kuko bizafasha abanyangoma bazabahura n’icyo kibazo ariko bajye banigisha na baturage kwirirwanda no kurwanya

ornella yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

iki kigo kije gikenewe kandi kizafasha abahohoterwa kubona care maze ubuzima bugakomeza nyuma y;ibibi byose baba barahuye nabyo

kibasumba yanditse ku itariki ya: 17-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka