Ngoma: Ababyeyi ngo ntibakirwaza bwaki kubera gahunda z’igikoni cy’umudugudu
Abatuye akarere ka Ngoma mu murenge wa Rukumberi baravuga ko ubujiji mu gutunganya imirire bwari bugeze kure abana babo bari bugarijwe n’indwara z’imirire mibi ariko nyuma yo kubona igikoni cy’umudugudu ntawe ukirwaza izo ndwara kubera amasomo bahakura.
Mu gikoni cy’umudugudu ababyeyi barahura bagahugurwa n’abajyanama b’ubuzima uburyo bategura ifunguro ryuzuye bakoresheje ibihingwa beza iwabo birimo imboga imbuto n’ibindi.
Ababyeyi benshi bavuganye na Kigali Today, bayitangarije ko ubundi baziraga guteka indyo imwe gusa bagaha abana bumva ko bariye neza ariko nyuma yo guhabwa amahugurwa baje kumenya ko imboga, imbuto n’imvange y’ibiribwa ariyo ndyo yuzuye.

Umubyeyi witwa Nyiribambe Drocelle, utuye mu kagali ka Rubago umurenge wa Rukumberi, atanga ubuhamya avuga uburyo yarwaza bwaki ariko ubu akaba nta mwana we ukirwaye bwaki bitewe nuko yamenye ibanga ryo kubagaburira imboga, imbuto ndetse n’imvange by’ibiribwa.
Yagize ati “Naje kurwaza bwaki kubera kubyara indahekana no kubagaburira indyo ituzuye, nza kujya muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu batwigisha guteka indyo yuzuye. Nari nabanje no kujya muri centre kwa muganga, ubu sinkirwaza bwaki kandi naboneje urubyaro. Mbagaburira n’ubundi ibyo neza indyo yuzuye iri mubyo duhinga”.
Ubu buhamya abusangiye na mugenzi we Nyirabukeye Donatile, nawe avuga ko barwazaga bwaki kubera ubujiji ubu abana be ntawe ukirwara bwaki kuko bahabwa amahugurwa mu gikoni cy’umudugudu aho bakura ubumenyi mu guteka indyo yuzuye ifasha abana babo ndetse n’abagabo babo mu kwihaza mu ndyo yuzuye.

Yabisobanuye agira ati “Kubera ubujiji wabaga ufite imboga, soya, amasaka ariko ntitumenye kubivanga ngo tubihe abana bacu, imbuto tuzigurisha gusa ntitubihe abana. Twarabyize twarahugutse ubu nta kibazo kuko igikoni cyaratwegereye mu mudugudu wacu”.
Umuyobozi w’aka kagali ka Rubago aho aba babyeyi batuye, Rwasibo Eric, avuga ko igikoni cy’umudugudu cyahinduye byinshi mu buzima bw’abatuye akagali ayobora kuko bitakiri kwita ku bana gusa bahabwa indyo yuzuye ahubwo ko ubwo bumenyi ababyeyi bahabwa babukoresha batekera abagabo babo.
Agize ati “Byagize ingaruka nziza kuko ababyeyi barahahurira bakigishanya guteka indyo yuzuye kugirango barusheho kwiga kugaburira abana ndetse n’abagabo babo indyo yuzuye. Ibi rero byagize ingaruka ku kugabanya ikibazo cy’imirire cyari gihari n’ubwo kitari gikabije”.

Inzu ihurirwamo n’ababyeyi muri gahunda y’igikoni cy’umudugudu mu kagali ka Rubago yubatswe ku bufatanye n’abaturage batanga imiganda ndetse n’umushinga wa IRC (International Rescue Committee) ukorera mu karere ka Ngoma.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|