N’abishushanyijeho? Dore abatemerewe gutanga amaraso

Kugeza uyu munsi, impaka zakunze kuzana ukutumvikana ni izijyanye n’abantu bishushanyaho ku mubiri, ibizwi nka Tattoo mu ndimi z’amahanga.

Igikorwa cyo gutanga amaraso
Igikorwa cyo gutanga amaraso

Hari abatekereza ko umuntu ufite tattoo ku mubiri atemerewe gutanga amaraso, ngo kuko amaraso ye aba yaranduye, mu gihe hari n’abasanga kuyishyiraho nta hantu bihurira n’amaraso.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Ntara y’Amajyaruguru, Dr. Alex Gaseminari avuga ko umuntu wishyizeho tattoo yemerewe gutanga amaraso ariko hakagira ibibanza kurebwa.

Yagize ati “Umuntu ufite tattoo yemerewe gutanga amaraso ariko nibura igihe amaze amezi atandatu iyo tattoo bayimushyizeho. Impamvu ni uko tattoo hari igihe bazishyiraho bakoresheje ibyuma bimukomeretsa. Hari n’abagira izishyirwaho badakomerekejwe ari ibintu bashyira inyuma gusa. Impungenge ziba zirimo ni ukureba niba cya cyuma bamukoreshejeho twizeye ko cyaba kitariho ziriya virusi dupima mu maraso.”

Arongera ati “Niba tutizeye ko cya cyuma kitari gifiteho ziriya virusi, ni mu rwego rwo kugira amakenga, tukavuga tuti mbere y’amezi atandatu uwo muntu ntabwo yemerewe gutanga amaraso, ariko nyuma y’amezi atandatu kuko tumupima, n’iyo izo tattoo zaba zaramwanduje icyo gihe turabibona mu maraso. Na mbere yaho mu mezi atatu bishobora kuboneka, ariko kugira ngo twirinde neza kuba amaraso ashobora kugira akantu kayanduza umuntu ufite tattoo tumuha amezi atandatu.”

Uretse abantu bafite tattoo bataramarana igihe cy’amezi atandatu bayishyize ku mubiri batemerewe gutanga amaraso, abandi batabyemerewe barimo abafite uburwayi burimo ubudakira nka diyabete, Sida, umuvuduko, n’umwijima wo mu bwoko bwa B na C, hamwe na Kanseri.

Ibindi byiciro bitemerewe birimo umuntu ukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu urenze umwe (uwijandika mu busambanyi), kubera ko aba atazi uko ahagaze.

Aha uwifuza kuyatanga abanza kuganirizwa agasobanurirwa ko amaraso agiye gutanga, ahabwa abantu batandukanye bayakenera, bashobora kubamo abavandimwe n’inshuti ze, hanyuma akabwirwa ibigenderwaho kugira ngo ayatange, bityo bikamworohera gutanga ibisubizo bya nyabyo kuko aba yamaze kumva ko mu bashobora kuyakenera hashobora no kubamo abavandimwe be.

Undi utemerewe gutanga amaraso ni umuntu wakoranye imibonano mpuzabitsina n’umurwayi wa Sida.

Ibi byiciro byose bishobora kwiyongeraho abantu bakoresha ibiyobyabwenge, umubyeyi utwite wemererwa kuyatanga nyuma y’amezi icyenda abyaye, umukobwa uri mu mihango utegereza icyumweru kimwe nyuma y’uko ayivuyemo, hakaba n’imiti abantu bandikirwa idashobora gutuma batanga amaraso kugera bayirangije.

Ikindi ni uko umuntu wese aba agomba gutanga amaraso afite ubuzima bumeze neza, nta burwayi ubwo ari bwo bwose afite.

Muri rusange abantu batemerewe gutanga amaraso bari mu byiciro bitatu, birimo abadashobora kuyatanga burundu, biganjemo abafite indwara zidakira zirimo Sida, diyabete umwijima n’izindi, hakaba ikindi cyiciro kigizwe n’abashobora gukomeretswa n’ibyuma, cyangwa bagakora mu maraso y’umuntu urwaye Sida bemererwa kuyatanga nyuma y’amezi atandatu.

Icyiciro cya nyuma n’icy’abantu bashobora gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu bafite virusi itera Sida batizeye neza, bemererwa kuyatanga nyuma y’amezi 12 icyo gikorwa kibaye.

Bimwe mu byiciro by’abarwayi bikenera cyane amaraso kurusha abandi, birimo, abagore batwite n’abakoze impanuka.

Imibare y’inzego zishinzwe ibikorwa byo gutanga amaraso mu Rwanda, igaragaza ko mu mwaka wa 2023 habonetse amashahi y’amaraso arenga ibihumbi 86, mu gihe umwaka ushize wa 2024 ayabonetse ari hejuru y’ibihumbi 84 kuko raporo y’uwo mwaka itaranozwa neza.

Mu Rwanda hatangwa amashashi y’amaraso ari hagati ya 250-300 ku munsi, ku buryo nibura buri nyuma y’isaha imwe haba hatanzwe amashashi 12 y’amaraso, bigaragaza uko aba akenewe.

Ibipimo by’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) bigaragaza ko Igihugu kigomba gutanga nibura amaraso angana na 1% by’abaturage batuye muri icyo gihugu ku mwaka.

Ibi bivuze ko hagendewe ku mubare w’Abanyarwanda ugeze hafi miliyoni 14, ku mwaka hakagombye kujya haboneka nibura amashashi ibihumbi 140 ku mwaka.

Kubera ingamba zitandukanye zigenda zifatwa na Leta y’u Rwanda zirimo gukumira impanuka, impfu z’ababyeyi, Malaria ari kimwe mu bifasha mu gutuma amaraso akenerwa kwa muganga aba macye ugereranyije n’ibipimo bya OMS, bigatuma umuntu wese uyakenera kwa muganga ayabona, kuko abayabona bari ku kigero cya 99.9%.

Inzego z’ubuzima zishishikariza abantu bose bafite ubuzima bufite umuze gutanga amaraso kubera ko yifashishwa mu gukemura ibibazo by’abarwayi bafite ibibazo by’ubuzima buri mu kaga, kandi bikaba bitagira ingaruka izo ari zo zose kuyatanze, ahubwo bimufasha kumenya ubwoko bw’amaraso afite.

Amaraso umuntu atanga aba ari hagati ya ml 400-500 agafatwa habanje kurebwa niba ugiye kuyatanga yujuje ibipimo by’ingano y’amaraso isabwa kuko ibyo umugabo asabwa bitandukanye n’iby’umugore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka