Musenyeri Rukamba yaburiye abakobwa babyarira iwabo

Musenyeri Philippe Rukamba, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, avuga ko abakobwa babyarira iwabo kabiri gatatu hanyuma bakajya kwaka imfashanyo, bakwiye kumenya ko umuntu yigira yakwibura agapfa.

Musenyeri Philippe Rukamba araburira abakobwa bakomeza kubyara ko nta wuzabafasha kurera abana babo
Musenyeri Philippe Rukamba araburira abakobwa bakomeza kubyara ko nta wuzabafasha kurera abana babo

Yabibwiye abakirisitu bo muri Paruwasi ya Butare mu birori byo kwizihiza umunsi w’iyi paruwasi ku cyumweru tariki 25 Kamena 2019.

Mu ijambo rye, Musenyeri Rukamba yagarutse ku kibazo cy’abangavu baterwa inda, ariko anagaruka ku bakobwa bakuru babyarira iwabo, ugasanga bafite abana babiri cyangwa batatu, hanyuma kurera byabagora bakajya gushaka ababafasha.

Yatanze urugero rw’abakobwa 20 bo muri Paruwasi imwe yo muri Diyoseze ya Butare bagiye kumureba ngo abafashe, abatumye bagenzi babo baza ari 240.

Ati “Hari abo twabazaga ngo ese ma! Bite? Ngo umuhungu yarambeshye ngo arankunda hanyuma antera inda. Hanyuma? Hanyuma urumva kurera umwana birarushya, njya kureba undi muhungu ngo amfashe na we antera indi. Ni ukugenda bagutera inda aha, bagutera indi aha!”

Ibi Musenyeri Philippe Rukamba ngo yabiganirije umusenyeri wo mu yindi Diyoseze, amubwira ko bo bakoze impuzandengo bagasanga buri paruwasi irimo abakobwa 400 batewe inda. I Kigali ho ngo hari umubikira wamubwiye ko abo azi babarirwa mu gihumbi.

Yanavuze ko akenshi aba bakobwa bakomeza kubyara kuko baba biringiye ko bafashe imiti yo kuboneza urubyaro.

Ati “Ibi biterwa no kwirekura. N’ibyo binini n’ubwo babiguha, umuti nta wundi ni wowe. Ikibyerekana ni uko n’abazungu bavuga ko ibyo kuboneza urubyaro babirangije usanga bafite abana batagira ingano bavuka batabashaka, abandi bazikuramo.”

Yunzemo ati “Mwa bakobwa mwe, nta wundi. Ni mwebwe. Murimenya, mukigira, mwakwibura mugapfa.”

N’abahungu babatera inda yabasabye kuzirikana ko abana babyara bazakenera iminani.

Ati “Abahungu bibwira ko wenda ntacyo bibabwiye, kandi buri mwana agira se. Bibaye na ngombwa hashakwa amafaranga bakabapima. Uzasanga abahungu bafite abana batandatu cyangwa icumi ku bagore batasezeranye, kandi bagomba kugabana imitungo.”

Kandi ati “Icyakora ku bahungu bo biroroshye, bimuyobeye yacika akava mu gihugu.”

Ababyeyi bo bavuga ko kuba hari umubare munini w’abaterwa inda zitateganyijwe biterwa n’uko batakibwira abana ngo bumve, ariko ko igiteye inkeke kurusha ibindi ari uko kurera abana babyaye abo bakobwa batabyirengera ngo babishobore.

Umukecuru umwe ati “Abana se babyirengera bakanabishobora? Natwe ababyeyi ntitubishobora!”

Hari ababyeyi batekereza ko umuti kuri iki kibazo wava mu kwigisha abana ubukirisitu buhamye, bigizwemo uruhare cyane cyane n’ababyeyi babo.

Théoneste Kamizikunze ati “Abakirisitu niba biyongera, n’ibyaha nk’ibyo [by’ubusambanyi] byagombye kugabanuka. Niba byiyongera rero ni uko abantu batarumva kuba umukirisitu nyawe icyo ari cyo.”

Mu mwaka ushize wa 2018, abangavu batwaye inda mu Rwanda babarirwa mu bihumbi 17. Muri bo ntihari habariyemo bariya bakobwa babyara ari bakuru, kandi ugasanga akenshi bafite abana barenze umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko abakobwa babyara muli mwaka ku isi yose barenga 20 millions.No mu Rwanda birimo gufata intera iteye ubwoba cyane.Hari aho usanga hafi 1/2 cy’abakobwa bo mu mudugudu umwe barabyaye.Biterwa n’ibintu byinshi,harimo ubushomeli n’ubukene.Ariko impamvu nyamukuru,nuko abantu banga gukurikiza ibyo bible ivuga.Nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga,turamutse dukurikije amategeko y’Imana,nibwo twagira amahoro.Ariko usanga bible ntacyo ibwiye abantu.Nyamara abakobwa bayikurikiza,urugero abo mu idini nsengeramo ntashaka kuvuga izina kubera ko hari abaakeka ko byaba ari ugukabya,ntabwo biyandarika.Ntabwo nkabya.Uzasanga ahubwo bajya mu nzira bose bakabwiriza ubwami bw’Imana.Batinya Imana kandi bakayumvira.

hitimana yanditse ku itariki ya: 26-08-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka