Musanze: umusore utazwi amaze amezi 20 arembeye mu bitaro

Umusore wo mu kigero cy’imyaka 30 utazwi umwirondoro, amaze umwaka n’amezi umunani ari indembe mu bitaro bya Ruhengeri, aho abaho atagira umurwaza akaba yitabwaho n’abaganga.

Amaze amezi asaga 20 ari mu bitaro bya Ruhengeri yitabwaho n'abagiraneza
Amaze amezi asaga 20 ari mu bitaro bya Ruhengeri yitabwaho n’abagiraneza

Uwo musore yazanwe mu bitaro na Polisi imukuye mu muhanda ngo yuzuye ibisebe nyuma yo gukora impanuka nk’uko bivugwa na Murara Olivier ukuriye abaforomo mu bitaro bya Ruhengeri.

Ati “Hashize umwaka n’amezi asaga umunani arwariye hano mu bitaro bya Ruhengeri. Polisi ni yo yamuzanye yuzuye ibisebe ubwo yari imukuye mu muhanda. Yaje atavuga kugeza na n’ubu ntabasha kuvuga.”

Murara avuga ko mu bizamini bamukoreye, byagaragaye ko asanzwe ari umurwayi w’igicuri, dore ko n’ibiganza bye byahiye, aho bishoboka ko yigeze kugwa mu muriro.

Icyo gihe cyose amaze ari mu bitaro, yitabwaho n’abaganga bo mu bitaro bya Ruhengeri, n’abandi bagiraneza banyuranye dore ko muri ibyo bitaro amaze kumenywa na benshi.

Uwamariya Marie Claire ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze avuga ko barimo kumushakira abagiraneza bashobora kumwitaho
Uwamariya Marie Claire ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Musanze avuga ko barimo kumushakira abagiraneza bashobora kumwitaho

N’ubwo asigaye agerageza kwigeza hanze, ntabasha guhagarara, ahubwo agendesha ikibuno. Ikindi ntabwo abasha kumenya ko akeneye kujya mu bwiherero, ahubwo yiherera aho aryamye abagira neza bakaba ari bo bamukurikirana umunsi ku wundi bamukorera amasuku.

Uwo musore ufite igisebe kinini ku kaguru, Izina ‘Ignatus’ ni ryo ahamagarwa nyuma yo kuryitwa n’itsinda ry’abanyeshuri biga muri INES-Ruhengeri, bamwe mu bamuha ubufasha.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buravuga ko bukomeje kumukorera ubuvugizi, hagamijwe kumushakira abagiraneza babifitiye ubushobozi bwo kuba bamwitaho nk’uko bivugwa na Marie Claire Uwamariya, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Agira ati “Habaye impanuka yo mu muhanda, polisi iza kutuzanira umurwayi, imutuzanira atavuga nta n’icyangombwa agira, ntituzi aho akomoka, yari yavunitse akaguru n’akaboko. Kugeza uyu munsi twashyize amafoto ahagaragara kugira ngo tube twamenya umuryango avukamo”.

Ngo birashoboka ko yavuga aramutse aramutse abonye ubuvuzi bukwiye
Ngo birashoboka ko yavuga aramutse aramutse abonye ubuvuzi bukwiye

Akomeza agira ati “Ubuvugizi turimo gukora nk’akarere ni uko turi kuvugana n’ibigo by’abihaye Imana, Ababikira cyangwa Abafurere, kugira ngo tubone ikigo cyashobora kumwakira, natwe tukagumya kumuba hafi”.

Bamwe mu mpuguke mu mitekerereze y’abantu babashije kugera kuri uwo murwayi bavuga ko uwo musore ashobora kongera kugarura ubuzima akaba yakongera kuvuga mu gihe abonye abaganga b’inzobere bamukurikirana.

Uretse kuba atabasha kuvuga, ashoboye kurya no kunywa ikintu cyose ahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka