Musanze: Hari abatitabira kuboneza urubyaro batinya ingaruka zabyo

Abaturage bo mu Mirenge ya Busogo na Gataraga mu Karere ka Musanze baravuga ko batitabira kuboneza urubyaro, babitewe n’amakuru y’urujijo bakura muri bagenzi babo yo kuba uwahawe iyi serivisi agerwaho n’ingaruka z’imihindagurikire y’umubiri cyangwa uburwayi.

Hari n'abanga kuboneza urubyaro kuko iyo babyaye ngo hari imishinga ibaha ibihembo, abandi bakavuga ko kuboneza urubyaro ari icyaha
Hari n’abanga kuboneza urubyaro kuko iyo babyaye ngo hari imishinga ibaha ibihembo, abandi bakavuga ko kuboneza urubyaro ari icyaha

Iyi mirenge yombi ni yo iri inyuma mu kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ku rwego rw’Akarere ka Musanze kuko abamaze guhabwa izi serivisi bangana na 45%.

Uwitwa Niyigena wo muri Busogo yagize ati “Usanga hari bagenzi bacu bavuga ko kuboneza urubyaro bishobora gutuma umuntu abyibuha cyangwa akananuka; hari n’abandi usanga bavuga ko umuntu arwaragurika umutwe cyangwa ibibyimba mu nda; bigatuma rero abantu batinya kugana izo serivise batinya ko bagerwaho n’ibyo bibazo”.

Hari n’abandi bavuga ko imyemerere ishingiye ku madini cyangwa amatorero na yo itiza umurindi iki kibazo. Umwe muri bo yagize ati “Usanga hari abakozi b’Imana bifashisha ijambo ry’Imana mu gukangurira abantu kubyara bakuzuza isi, cyangwa bakavuga ko kuboneza urubyaro bibiliya itabyemera; rero usanga hari ababigenderaho ntibitabire kubera gutinya gucumura”.

Dr Philibert Muhire umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Ruhengeri avuga ko ukeneye kuboneza urubyaro abanza gukorerwa isuzuma rihagije hakabona kwemeza uburyo buboneye butateza ingaruka; ngo n’iyo zibayeho akurikiranwa n’abaganga agahindurirwa uburyo, akaba asaba abaturage kwitabira iyi gahunda kuko ifite akamaro.

Agira ati “Abantu ntibakwiye gushyira imbere imyumvire y’uko kuboneza urubyaro bigira ingaruka ku wabikorewe kuko aba yabanje gusuzumwa mu buryo bwose hakarebwa ubumubereye yakoresha. Ibi birinda abantu kubyara abo badashoboye kurera”.

Uyu muganga akomeza yemeza ko hari igihe koko uwaboneje urubyaro ashobora kugerwaho n’impinduka mu mubiri we, ariko bikaba bidakunze kubaho, ngo n’iyo zigaragaye akurikiranwa n’abaganga bakaba bamuhindurira ubundi buryo.

Ati “Mbere na mbere abaturage bacu nibizere abaganga aho kwizera ibyo bakura muri bagenzi babo bitari ukuri, bizabafasha kubyara abo bashoboye kurera, bibarinde umuzigo badashoboye kwikorera kandi banawurinde igihugu”.

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije kwimakaza ubuzima bwiza mu muryango bwiswe “Baho neza”, Akarere ka Musanze katangaje ko kagiye kurushaho kwibanda ku kumvikanisha mu miryango akamaro ko kuboneza urubyaro no gufasha abakeneye izi servise kuzibona hafi yabo kandi ku buntu.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, avuga ko abaturage bakwiye kureba kure bagatenganya uko bazabaho mu hazaza badahangayitse kubera ko bazaba babashije kubyara abo bashoboye kurera. Asaba ko buri wese yabigira ibye .

Ati: “Ni Serivisi zegerejwe baturage hose mu tugari tugize akarere kacu kandi ku buntu, rero nibazitabire kugira ngo bidufashe gufata ingamba hakiri kare zo kubyara bake dushoboye kurera; ibi ni byo bizatuma umubare munini w’abantu barimo kwiyongera umunsi ku wundi nyamara nta butaka buhagije dufite bwo kubatuzaho ugabanuka”.

Mu Karere ka Musanze hose abamaze kwitabira serivisi zo kuboneza urubyaro bangana na 51% gusa, uyu muyobozi akaba avuga ko uyu mubare ukiri hasi cyane ugereranyije n’urwego bifuza ko ugeraho.

Uretse izi serivisi zo kuboneza urubyaro zatangiye gutangwa muri gahunda yo kwita ku buzima bwiza mu muryango, ku masite 92 yateganyijwe mu tugari hose n’ibigo nderabuzima bibarizwa mu Karere ka Musanze hari no gutangirwa izindi serivisi zijyanye no gutanga ibinini byongerera amaraso abagore batwite, guha abana ibinini by’inzoka zo mu nda n’ibya Vitamini A no kubapima imikurire y’abo bana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka