Musanze : Abayobozi b’imirenge biyemeje kubaka bazirikana abafite ubumuga
Abayobozi b’imirenge 15 igize akarere ka Musanze, biyemeje ko munyubako z’utugali ndetse n’izindi zose bagiramo uruhare bazajya bazirikana ko bazaganwa n’abafite ubumuga, bityo babategurira aho bashobora kunyura.
Ibi aba bayobozi babyiyemeje kuri uyu wa kabiri tariki 21/05/2013, ubwo hamwe n’abandi bakozi 15 b’akarere ka Musanze bahugurwaga ku bijyanye n’uko bazajya binjiza abafite ubumuga mu mirimo n’ibikorwa byose bagiramo uruhare.

Bimwe mu byo aba bayobozi biyemeje harimo gutegura aho abafite ubumuga banyura, kuko byagaragaye ko hari inyubako zimwe na zimwe zitorohera abafite ubumuga, igihe bifuza kuzikoresha. Cyakora ngo hari ababitangiye.
Ruberwa Roger, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinigi, avuga ko mu murenge ayoboye batangiye gutekereza ku bafite ubumuga, kuko hari utugali tubiri turi kubakwa bibuka abari muri iki cyiciro.
Ati : «Turi kubaka akagali ka Kagugu n’aka Bisoke.Muri utu tugali twombi, twubatse n’ahantu abafite ubumuga banyura biboroheye, batagombye kuzamuka ingazi».

Uwitonze Heslon, umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe abafite ubumuga, avuga ko abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge bafata ibyemezo byinshi, bityo kubahugura bikaba bitanga ikizere ko abafite ubumuga bagiye kujya binjizwa mu mirimo itandukanye.
Avuga kandi ko aba bayobozi baba bagomba kumenya ibikorwa bitandukanye, kuko bihari byinshi, bigamije guteza imbere ubuzima bw’abafite ubumuga. Aha atanga urugero ku itegeko nshinga, aho ryibutse aba bantu mu nzego zitandukanye.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|