Musanze: Abantu hafi 40 bahuye n’ikibazo cy’ihungabana
Ubwo Abanyamusanze bibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, igikorwa cyabereye kuri Stade Ubworoherane, kuri uyu wa mbere tariki 07/04/2014, abantu 36 bagize ikibazo cy’ihungabana.
Ndabagaruye Chrystome ushinzwe kubungabunga indwara zo mu mutwe mu Bitaro Bikuru bya Ruhengeri yatangarije Kigali Today ko abahuye n’ihungabana bagera 36, abagore 32 naho abagabo ni bane.

Abagize icyo kibazo cy’ihungabana, umubare munini wabo ni urubyiruko ruri mu cyiciro cy’imyaka 12 kugeza kuri 22 bivuze ko Jenoside yakozwe bataravuka, abandi bakiri abana bato cyane.
Igikorwa cyo kwita ku bagize ihungabana kigaragara ko cyari giteguwe neza kuko ubufasha bw’ibanze ku bagize icyo kibazo bwabonekaga ako kanya.

Mu bantu bakiriwe ngo batanu gusa ni bo bagejejwe kwa muganga nabo bafarashijwe barasezerwa; nk’uko Ndabagaruriye Chrystome wari ukuriye icyo gikorwa yakomeje abitangaza.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abobantubahungabanye nibahumure bakomere ntibizongera kandi birememo ikizere kejo hazaza kizaheza.