Mukeshimana yifuza aho kuba hazima n’ibikoresho by’ishuri

Denyse Mukeshimana wiga mu mwaka wa kabiri kuri GS Gasagara yifuza aho gutaha hazima n’ibikoresho by’ishuri kugira ngo akomeze kwiga neza.

Denyse Mukeshimana iyo umubajije uko abayeho afatwa n'ikiniga, amarira agahita agwa, hanyuma akavuga ko yifuza aho gutaha hazima n'ibikoresho by'ishuri
Denyse Mukeshimana iyo umubajije uko abayeho afatwa n’ikiniga, amarira agahita agwa, hanyuma akavuga ko yifuza aho gutaha hazima n’ibikoresho by’ishuri

Uyu mwana w’umukobwa afite imyaka 17. Ntiyibuka se kuko yapfuye akiri agahinja. Nyina we amaze imyaka ine apfuye.

We na bakuru be babiri hamwe n’abandi bana batoya babiri batuye mu nzu iri hafi gutembagara. Yubakishije ibiti, ariko ibyondo biyirobetse byagiye bivamo ku buryo uri mu nzu abona urumuri rwo hanze. Iyi nzu yanashaje muri fondasiyo, kuko ibiti biyubatse byatangiye gusaza ahagana hasi.

Amabati ayisakaye na yo yatobotse mu gice batekeramo, hari n’aho yatandukanye, ku buryo iyo imvura iguye umuvu utemba mu nzu, byanatumye bawukorera umuyoboro mu nzu imbere.

Mu gice batekeramo amabati yarashaje
Mu gice batekeramo amabati yarashaje

Muri iyi nzu nta n’ibintu biyirimo uretse uburiri ubwirwa no kububonaho ibiringiti mu cyumba kimwe, amashyiga n’inkono mu kindi cyumba, hamwe n’akameza kariho uducogocogo Mukeshimana yifashishaga ari kwiga, kari aho twakwita mu ruganiriro.

Ayo meza yifashishaga ari kwiga ntakiyifashisha bitewe n’uko amashanyarazi y’imirasire y’izuba bahawe atacyaka, ku bw’impamvu batazi.

Mukeshimana avuga ko kutabasha gusubira mu masomo byamugizeho ingaruka. N’ikiniga, ati “Aya matara atarapfa nabaga mu icumi ba mbere, mfite mu manota 60 ndetse na 70%. Ubu nsigaye ngira 56%.”

Uretse kutabasha kwiga, n’ibikoresho by’ishuri abibona bimugoye, abikuye mu bufasha agenda ahabwa n’abaturanyi.

Yihanagura amarira, ati “Mbabazwa no kujya ku ishuri ngataha mu nzu y’ikirangara. Mbabazwa kandi n’ubushobozi bukeya butuma ntabasha kubona ibikoresho batwaka. Nari nagize amahirwe ku ishuri banyemerera kungaburira saa sita nta mafaranga bansabye, ariko ubu bari kutwaka inkweto zifunze n’amasogisi, kandi njyewe ntabyo nabasha kubona.”

Mukeshimana yumva afite ubwoba ko kubura ibikoresho yakwa ku ishuri bizatuma agera aho akava mu ishuri nyamara we yumva ashaka gukomeza kwiga.

Inzu babamo n’ubwo iri kubasenyukiraho, yubatswe muri 2015, mama wabo apfa itarangiye, inasakaje amabati ashaje. Alice Musabimana, mukuru wa Mukeshimana, ari na we mfura y’iwabo, avuga ko iyo baza kubona amabati mazima yo kuyisakaza, itaba iri kubasenyukiraho.

Icyo gihe muri 2015 basabye ubuyobozi kubafashisha amabati, ariko ntibayabona kuko ngo icyo gihe habonetse makeya nyamara akenewe na benshi.

Uwitwa Musabimana ni nk’aho ari we mugabo muri uru rugo. Afite imyaka 27. Afata igihe akajya gukorera amafaranga ahitwa i Mugombwa na ho ho muri Gisagara, icyo abonye akaboherereza kugira ngo babashe kubaho.

Murumuna we bakurikirana, ari we Mukeshimana akurikira, we yabaye nk’umugore mu rugo kuko ajya guca inshuro umunsi ku wundi, kugira ngo babone ibyo kurya n’isabune.

Agira ati “Iyo nabuze aho nkora uyu murumuna wacu abura isabune yo kumesa, agasiba ishuri.”

Uretse Mukeshimana ubasha kubona ifunguro rya saa sita iyo yagiye ku ishuri, abasigaye mu rugo barya nijoro gusa. Imirima mitoya ababyeyi babasigiye ngo ntiyera kubera ko nta n’itungo bagira bakuraho ifumbire.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza, Clémence Gasengayire, avuga ko iby’uyu muryango atari abizi, ariko ko agiye gukora uko ashoboye aba bavandimwe bakabona aho kuba.

Ati “Ndaza kuvugana n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, mubwire nti mbwira icyo ukeneye ariko wubakire aba bana.”

Naho ku bijyanye n’ibikoresho by’ishuri ngo agiye gushaka uko yamufasha byihuse, kandi ngo azamushakira n’umuterankunga uzamufasha mu gihe kirekire.

Mukeshimana n'abo mu muryango we. Uriya wo uriya wo hagati ni we mukuru
Mukeshimana n’abo mu muryango we. Uriya wo uriya wo hagati ni we mukuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nifuza gufasha uwo muryango.Nkorera i Conakry-Guinea aliko umuryango wanjye utuye i Kigali. Mobile yanjye ni +224 660711951.Iyo number iri kuri whatsapp.

nahayo charles yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Uyumunyeshuri arababajep ubuyobozi nibutabare, nonec mubushobozibwange bucye mwemereye amaflanga 5000fr ahubwoc yamujyeraho gute nimupfashe banyamakurubeza, number yange, 0783208047 cg 0726558225, mwabamukoze uyumwana angana namushikiwange, nitumufashep wenda abone ibikoresho byishuri.

ezechiel yanditse ku itariki ya: 20-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka