Mukamira: Bubakiwe amavomo ariko amazi bayabona rimwe na rimwe
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu babajwe n’uko bashyirirwaho amavomo ariko bakaba batabasha kuvoma amazi meza buri gihe kuko bayabona nka rimwe mu cyumweru.
Izi Kiosque zivomerwaho amazi ziri hafi ku muhanda zubatswe n’umushinga WASH ariko ngo amazi aza nka rimwe mu cyumweru kandi nabwo ugasanga aho avomerwa hafunguwe amasaha make cyane.
Ibi ngo bituma abaturage bajya kuvoma mu masoko buriye imisozi ku buryo bagenda urugendo rurerure bajya inyuma y’umusozi ahantu ngo hitwa muri “Non captage” bakoresha nk’iminota 40; nk’uko bisobanurwa na Hakizimana utuye mu Kagari ka Rubaya, umudugudu wa Karandaryi.

Abandi bashaka amazi atari ayo kunywa cyangwa gutekesha, usanga banahitamo kuvoma ibinamba mu kagezi kari hafi aho kitwa “Nkuri” gatemba ku muhanda hafi y’umusozi wa Nkuri.
Muzehe Ngamirumukunzi nawe avuga ko ikibazo cy’amazi giteye inkeke muri aka gace kuko usanga umukozi uba ushinzwe kuvomera abaturage aza gacye cyane kandi ngo agakora nk’isaha imwe akongera akigendera. Kikaba ari ikibazo gituma batabona amazi uko bikwiye kandi ahari.
Abaturage bo mu duce two mu kagari ka Rubaya, Rugeshi, Jaba n’ahandi haboneka iki kibazo basaba ko habaho abakozi bashinzwe kuvomesha ku ma Kiosque yashyizweho kandi bazajya baboneka iminsi yose ku buryo abaturage bazajya babona amazi meza uko bikwiye.

Ushinzwe gukurikirana ayo mavomo Hakizimana Bosco avuga ko bari bafite ikibazo cy’abavomesha kuko wasangaga abavomesha babaga barashyizweho bamaraga gusa n’abagenda batera imbere bagahita bigendera bakajya gukorera ahandi, mu yindi mishinga itari ukuvomesha.
Yongeraho ko ubusanzwe abavomeshaga bahembwa kuko usanga ngo kuri metero kibe imwe bavomesheje babonagaho amafaranga 90 y’u Rwanda. Mu gihe kuvoma injerekani imwe y’amazi ya Litiro 20 byo ngo ari amafaranga 25 y’u Rwanda.
Ikindi kandi abavomeshaga bemererwaga no gucururiza muri utwo tuzu bavomeramo utuntu tumwe na tumwe.
Nyuma y’ikibazo cy’abakozi bavomeshaga amazi bagiye bareka akazi, Hakizimana Bosco avuga ko ngo bakoranye inama n’abayobozi b’imidugudu begereye amavomo babasa guhitamo umuntu w’aho bizeye wazajya ubafasha mu kuvomesha.

Kuri uyu wa 20 Mutarama 2015 nibwo bari bategereje amarisiti y’abo bantu batoranijwe mu midugudu yegereye amavomo kugira ngo kuri uyu wa 21 Mutarama 2015 baze babahe amabwiriza y’uko bazakora iyo mirimo hanyuma ikibazo gikemuke burundu.
Nubwo abaturage mu karere ka Nyabihu basaga 70% begerejwe amazi, hamwe na hamwe haracyari ikibazo cyo kuyabona uko bikwiye kandi ahari ari nayo mpamvu basaba ko aka kabazo kakemurwa bakabasha kuyabona.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|