Muhanga: Igenamigambi si uguca za Taburo gusa -V/Mayor Mukagatana
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukagatana Fortuné aratangaza ko igenamigambi ry’ibigo nderabuzima ritagomba gushingira ku guca za taburo (imbonerahamwe) z’ibiteganywa gukorwa gusa.
Mukagatana avuga ko kugira ngo igenamigambi ry’ibigo nderabuzima rigende neza hagomba kurebwa imikoreshereze y’igihe, gushyira ibintu mu myanya yabyo, gucunga neza umutungo n’abakozi by’ikigo nderabuzima hagamijwe guteza imbere umukiriya (abagana ibigo nderabuzima).

Mukagatana avuga ko hari hamwe mu bigo nderabuzima bacyakira abarwayi bababwira nabi kandi serivisi inoze ari ryo shingiro ry’ igenamigambi rizima.
Mukagatana agira ati, « Umusaruro mwiza ntawundi ni umuturage w’u Rwanda ufite ubuzima bwiza, igihe ubuzima ari bubi muba mwabureze nabi kandi izina ryanyu risobanura kurera ubuzima bw’Abanyarwanda ».

Igenamigambi ry’ibigo nderabuzima kandi rishingiye no ku mafaranga bigenerwa, nayo atajyaga akoreshwa uko bikwiye kuko wasangaga igenamigambi ryayo rikorwa nyuma y’uko yasohotse, hakibazwa icyo yasohokaga ashingiyeho n’uko hasobanurwa uko yakoreshejwe.
Mugesera Damien uyobora ikigo nderabuzima cya Nyabikenke, avuga ko ubusanzwe igenamigambi barikoraga bakererewe bigatuma n’ubwo amafaranga bagenerwaga bayakoreshaga uko yakabaye, byateraga ibihombo.
Mugesera agira ati « Wasangaga dukora igenamigambi mu kwezi kwa munani ugasanga twakoresheje nabi umutungo wa Leta, ariko ubu twamaze kubikosora byose kuko impamvu wasangaga hagaragara ibintu byinshi bikerereza iyi gahunda ».

Abashinzwe abakozi, igenamigambi n’ubuzima mu Karere bavuga ko igenamigambi ry’ibigo nderabuzima rizajya rigera mu kwezi kwa gatandatu hagati ryarangije kunozwa, ku buryo amafaranga azajya asohoka mu kwa karindwi hazwi neza icyo agiye gukoreshwa.
Umukozi ufasha mu igenamigambi mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ushinzwe uturere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango, Kabanda Aimable avuga ko mu rwego rwo kujyanisha ibikorwa by’ibigo nderabuzima n’igenamigambi ryabyo hamaze gukorwa Porogaramu ya Mudasobwa izifashishwa mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi risobanutse.

Akarere ka Muhanga gafite ibigo nderabuzima 16 harimo kimwe cyigenga. Mu turere dutatu twavuzwe haruguru, Muhanga kakaba ari ko gatangije ubu buryo bw’igenamigambi rishingiye ku cyo umukiriya ashaka no kwita ku cyo rizamugezaho.
Ephrem Murindabigwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|