Muhanga: Abagore abitabiriye kuboneza urubyaro babashije guteza imbere ingo zabo

Iyo uganiriye na bamwe mu bagore bo mu karere ka Muhanga bagannye gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo bwa kizungu, usanga bishimira ko byagabanyije imihangayiko yo kurera abo badashoboye kurera bituma babona n’umwanya wo guteza imbere ingo zabo.

Mukamabano Marie Louise w’abana batatu umukuru akaba afite imyaka cumi n’ibiri, avuga ko akoresha uburyo bw’urushinge rw’amezi atatu kandi ko nta kibazo afite mu buzima.

Ati « iyo udafite abana b’inkurikirane cyane bituma udakora ngo ubone ikibatunga, iyo ntitabira iyi gahunda mba mfite nka batanu, ikintu bimariye mbasha gukora, nkiteza imbere n’abana kandi bameze neza nta kibazo».

Uyu mubyeyi ahabwa uburyo bw'urushinge rw'amezi atatu kandi ngo nta kibazo afite.
Uyu mubyeyi ahabwa uburyo bw’urushinge rw’amezi atatu kandi ngo nta kibazo afite.

Mukanyandwi Lodiya yatangiye kuboneza urubyaro umwaka ushize, nyuma y’uko ku myaka ye 32 amaze kugira abana bane, avuga ko imbyaro ebyiri za mbere yazikurikiranyije neza ariko agatungurwa ku ya gatatu aho yamubyaye agahita asama indi nda y’umwana wa kane ahetse.

Uyu mubyeyi w’ibiro bigera kuri 42 avuga ko kuboneza urubyaro byamugaruriye icyizere cy’ubuzima kuko ngo nta bushobozi afite bwo kwita ku bana yabyaye, akavuga ko kuboneza urubyaro bigiye gutuma abasha gutuza akarera abo afite nubwo ngo bitazamworohera.

Kugeza ubu mu Murenge wa Nyamabuye kuri Poste de Santé ya Gahogo honyine imibare yo kuboneza urubyaro igera ku 3.600 uyu mwaka ku babyeyi bitabiriye, bikaba bishoboka ko ngo haba hari n’abandi bagore bagana ibindi bigo nderabuzima.

Iyi ni imwe mu miti n'ibikoresho byifashishwa mu gufasha abagore kuboneza urubyaro.
Iyi ni imwe mu miti n’ibikoresho byifashishwa mu gufasha abagore kuboneza urubyaro.

Dusabimana Elda ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro kuri Poste de Sante ya Gahogo avuga ko ubu bwitabire buterwa no kuba ababyeyi bamaze gusobanukirwa neza ibyiza bya gahunda yo kuboneza urubyaro, aho bimwe mu bibazo ababyeyi bahura nabyo bagiye babisobanurirwa kandi bakanahabwa ubufasha.

Ingaruka zo kubyara benshi kandi ugereranyije n’ubushobozi buri hanze aha, ngo nayo ni impamvu yatumye ababyeyi bitabira iyi gahunda, « nta mpinduka zikanganye kuri gahunda yo kuboneza urubyaro kuko twe dukurikirana aba babyeyi kandi rwose umubyeyi ufite ikibazo turamufasha igihe yagira impinduka runaka ».

Umukozi w’akarere ka Muhanga ushinzwe ubuzima, Umutoniwase Kamana Sostene, akaba anakurikirana umuhigo wo kuboneza urubyaro, avuga ko uyu muhigo ujya gutangira bari bageze kuri 53,7%, mu mihigo y’umwaka ushize bakaba bari biyemeje kuzamura iyi mibare kugeza kuri 56 %. Uyu muhigo ngo weshejwe kurenza igipimo cya 100% kuko babashije kugera kuri 56,8%.

Umutoniwase Kamana Sostene ushinzwe ubuzima mu karere ka Muhanga ahamya ko umuhigo wo kuboneza urubyaro weshejwe kurenza 100%.
Umutoniwase Kamana Sostene ushinzwe ubuzima mu karere ka Muhanga ahamya ko umuhigo wo kuboneza urubyaro weshejwe kurenza 100%.

Bimwe mu bikorwa byatumye abagore bagera ku 42.633 ku 75.012 bamaze kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ngo ni igikorwa gikomeye gifitiye abaturage akamaro kuko hakubiyemo gahunda zo kugabanya ubukene, ubuzima bwiza butera imbere mu miryango, ndetse no kugabanya imfu z’abana no kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi.

Kamana ati « ibi bizafasha ababyeyi kwitegura kubyara umwana, kumwitaho mu mikurire n’uburere, ndetse no kumuteganyiriza ejo he hazaza».

Uyu mukozi asaba ababyeyi bacikanwe n’iyi gahunda kurushaho kugana ibigo nderabuzima bitanga ubufasha kuko ngo abaganga biteguye kubakira, aho bahabwa bumwe mu buryo bw’ibinini, inshinge, udupira dushyirwa mu kizigira cy’akaboko k’umugore k’imyaka itanu n’itatu, uburyo bwo gukoresha agakingirizo, uburyo bw’agapira gashyirwa muri nyababyeyi, ndetse no gufunga urubyaro ku buryo bwa burundu ku bagore n’abagabo.

Hifashishijwe ifishi yabugenewe mu kuboneza urubyaro, umubyeyi ahabwa ubufasha aho ageze hose mu gihugu.
Hifashishijwe ifishi yabugenewe mu kuboneza urubyaro, umubyeyi ahabwa ubufasha aho ageze hose mu gihugu.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka