Mu Rwanda ibitaro bibona amaraso ku kigero cya 96%

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) cyemeza ko ibitaro byo mu Rwanda bibona amaraso bikenera ku kigero cya 96%.

Ibitaro byo mu Rwanda ngo bibona amaraso ahagije ariko ntibyatuma igikorwa cyo kuyashaka gihagarara
Ibitaro byo mu Rwanda ngo bibona amaraso ahagije ariko ntibyatuma igikorwa cyo kuyashaka gihagarara

Byavuzwe na Dr Gatare Swaibu, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso kibarizwa muri RBC, ubwo yarimo gukurikirana igikorwa cyo gutanga amaraso cyakozwe n’abakozi ba Radisson Blue Hotel na Kigali Convention Center (KCC), kuri uyu wa 8 Nzeri 2017.

Dr Gatare yavuze ko amaraso ahari mu bitaro hirya no hino mu gihugu ariko ko bataterera iyo, bagomba kuyashaka buri munsi.

Yagize ati “Abanyarwanda baritabira gutanga amaraso. Uyu munsi ibitaro tubihaza ku kigero cya 96% ariko ntabwo twaterera iyo ngo dufite ahagije. Amaraso dufite ntashobora kurenza iminsi 42, ni yo mpamvu tugomba gushakisha andi buri munsi ku buryo umurwayi uyakeneye atayabura”.

Dr Gatare kandi yashimiye Radisson Blue Hotel, kuba ari yo Hoteri ibimburiye izindi gutanga amaraso kandi ikaba yemeye ko buri mezi atatu cyangwa ane bazajya bakora iki gikorwa cyane ko ngo bafite abakozi benshi.

Dr Gatare Swaibu, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cyo gutanga amaraso
Dr Gatare Swaibu, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyo gutanga amaraso

Ingabire Aisha, umukozi w’iyi Hoteri watanze amaraso ku nshuro ya kane, ngo yishimiye ko yakoze igikorwa cyo gufasha.

Ati “Nshimishijwe no gufasha abandi babikeneye, gutanga amaraso ni igikorwa cy’urukundo kandi batubwiye ko hari n’indwara birinda zirimo umuvuduko mwinshi w’amaraso. Nzajya nyatanga buri gihe”.

Umuyobozi wa KCC, Nagendran Naidu, avuga ko iki gikorwa bagitekerejeho kubera akamaro gifite ku buzima bw’abantu.

Ati “Gutanga amaraso ni ugutanga ubuzima, kandi uyatanze hari igihe na we azayakenera bityo akayahabwa ubuzima bwe bugakomeza kumera neza. Iki ni kimwe mu bikorwa dusanzwe dukora byo gufasha abaturage kandi kizakomeza”.

Umuyobozi wa KCC, Nagendran Naidu, na we yatanze amaraso
Umuyobozi wa KCC, Nagendran Naidu, na we yatanze amaraso

Gutanga amaraso ngo birinda indwara y’umuvuduko mwinshi w’amaraso, bigakura ibinure bibi mu mubiri bishobora gutera uburwayi bw’umutima kandi ni ukuramira ubuzima bw’uwari ugiye kububura, nk’uko Dr Gatare yabivuze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka