Mu Rwanda haracyari benshi batarasobanukirwa ububi bw’itabi

Mu gihe ku itariki 31 Gicurasi isi yose yizihiza umunsi wo kurwanya ububi bw’itabi, mu Rwanda hari bamwe mu baturage batarumva ububi bwaryo, aho bemeza ko badashobora kurireka.

Hari benshi batarasobanukirwa ububi bw'itabi bakumva bararivaho
Hari benshi batarasobanukirwa ububi bw’itabi bakumva bararivaho

Abenshi baracyagendera ku mico ya kera aho abaturage bo hambere biganjemo urubyiruko bafataga itabi nk’ikimenyetso cy’ubusirimu, cyane cyane iryo mu nganda (isigara), ndetse waba utanywa itabi bakagufata nk’umuntu utajijutse abenshi bagakomeza kugendera muri icyo kigare, umusore ugiye kurambagiza akanywera itabi kwa nyirabukwe kugira ngo bamwemere.

Isigara yanyobwaga mu mijyi, na ho mu byaro abenshi bakanywa itabi rya gakondo rizwi ku izina ry’ibikamba batekeraga mu nkono z’itabi.

Abaganiriye na Kigali Today bo mu mirenge ya Butaro na Gahunga mu Karere ka Burera barinywa n’abigeze kurinywa bakarireka, mu buhamya bwabo baragaragaza ko kurivaho ari cyo kintu gikomeye kurusha ibindi.

Bamwe baremeza ko barivuyeho rimaze kubateza ubukene bukabije, hakaba n’abavuga ko aho kurireka bareka gufata amafunguro, aho basaba Leta gufunga inganda zirikora ndetse n’amaduka aricuruza mu rwego rwo kubafasha kuribura bakarivaho.

Nkundabanyanga Evariste w’imyaka 62 unywa itabi ry’igikamba, avuga ko icya kabiri cy’ubuzima bwe akimaze anywa itabi, kandi ko nta kintu na kimwe cyatuma areka itabi afata nk’ubuzima bwe.

Agira ati “Maze imyaka isaga30 nywa itabi kandi ntacyo nabaye, ndi muzima mfite n’imbaraga, njya mu murima guhinga nkawujegeza kubera imbaraga mba niyumvamo, mva mu murima nkanywa itabi ryanjye ngakubitaho igikosi cy’ubushera nkaba umugabo”.

Arongera ati “Kurivaho byarananiye, hari igihe nigeze kubigerageza ngo ndiveho biranga, Leta niduhe ibiryo bifatika tubirye dukomere naho itabi ntacyo ritwaye, nta n’ingaruka ryangizeho na gato, n’umugore wanjye arabizi ntiyarimbuza kuko umugore ashobora kuba atarya inyama akazigura akazitekera umugabo. Ni agakecuru kanjye nawe arabizi ntiyambuza ibyo nkunda, itabi ni bwo buzima bwanjye, nshobora kumara iminsi ibiri ntariye, ariko ku itabi sinamara amasaha atanu”.

Abageze mu za bukuri bikundira itabi ry'ibibabi (igikamba)
Abageze mu za bukuri bikundira itabi ry’ibibabi (igikamba)

Hari abariretse nyuma y’ingaruka nyinshi ryagiye ribagiraho

Banyurwabose Jacques wanyweye itabi igihe kirekire, avuga ko yarivuyeho atakibasha guhumeka kubera ibihaha byari byarangiritse, ngo hari ubwo yafataga inoti y’ibihumbi bitanu yavuye gucira inshuro, aho guhahira umuryango yose akayamarira mu itabi.

Ati “Maze umwaka mvuye ku itabi, ariko ndumva ubuzima buri kugaruka kuko nari nsigaye ndibwa mu bihaha nakorora igihaha kikagomba gusohoka, guhumeka bikananira, ryangizeho ingaruka kuko nari ngeze ku rwego rwo kurinywa nkazungerera nkikubita hasi, nafashe icyemezo cyo kurivaho n’ubwo bitari byoroshye, nkarivaho hashira umunsi umwe bugacya nywa n’iryo naraye ntanyweye, rimwe mbona umunsi wa mbere urarangiye ngera ku munsi wa gatatu, ndivaho burundu”.

Arongera ati “Ubu namaze gukira mu bihaha ntihakindya, abanywa itabi ndabasaba kurireka burundu mu kurengera ubuzima bwabo kuko nari mpfuye”.

Hari abagiye bareka itabi bagiriwe inama n’abo bashakanye nk’uko byagenze mu muryango wa Mukeshimana Sandrine na Hategekimana Jean Claude, aho umugore ari we wafashije umugabo kureka itabi ryari ryaramusaritse.

Mukeshimana ati “Umugabo wanjye twashakanye anywa itabi ntabizi, rimwe ndabimenya ubwo twari tumaranye ukwezi dushakanye, ndamubwira nti itabi ni ikiyobyabwenge ntabwo twabana ukirinywa ndabimubwira aranyubaha arivaho. Ni abantu barimwigishije aho yagenderaga mu kigurupe, itabi rikwiye gufatirwa ingamba nk’izifatirwa kanyanga no mu maduka rigahagarikwa”.

Umugabo we Hategekimana Claude ati “Mu kubyiruka kwanjye nagiye mu kigare baranshuka bambwira ko kuba umuniga nyawe ari ukunywa itabi, ndisomye ho birananira nkomeza kujya nsomaho, noneho rirandenga numva rimbayeho ikiyobyambwenge. Narongoye uyu mugore ndabimuhisha najya kurinywa nkajya kwihisha mu musarani rimwe aramvumbura, ansaba kurivaho bibanza kunanira ariko numvira umugore wanjye ndivaho burundu”.

Arongera ati “Ubu maze imyaka itandatu ndivuyeho, nkirinywa nari umutindi nyakujya ariko ubu murabona ko mfite agasalo kogoshja kantungiye umuryango, ndashimira umugore wanjye wangiriye inama ya kigabo yo kurivaho”.

Abo baturage baremeza ko icyafasha Abanyarwanda kureka itabi, ari uko ryarwanywa nk’uko Leta yahagurukiye kurwanya ibindi biyobyabwenge birimo urumogi na kanyanga.

Itabi ririca, abantu bagirwa inama yo kurireka
Itabi ririca, abantu bagirwa inama yo kurireka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buributsa abaturage ko itabi ryica kandi rikangiza n’imyanya y’ubuhumekero, ubwo buyobozi busaba uwo ari we wese urinywa kurihagarika, mu rwego rwo kurengera ubuzima, nk’uko Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’ako karere yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Ubutumwa twaha abaturage ni ukumenya ko itabi ryica, ndetse nk’uko tubigirwamo inama n’inzobere z’abaganga n’abandi babyize ni uko ryica rikangiza n’ibice bimwe na bimwe byo munda, ibihaha, inzira z’ubuhumekero. Icyo twabasaba ni ukumenya ko itabi ari ikintu umuntu atabura ngo bimutere gupfa, kuko ritajya mu gifu ngo umuntu akire inzara”.

Arongera ati“Nta muntu ukwiye gutanga amafaranga ye ku itabi rimwangiriza ubuzima, hari abavuga ko ngo iyo umuntu ageze mu za bukuru kubera ko amaze gusaza yabonye byinshi, ngo agomba kunywa itabi ariko turabazi benshi mu bakuze bariretse kandi baduha ubuhamya, n’abandi benshi bakirikoresha turabasaba kurireka kuko ryangiza ubuzima”.

Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) ya2016, igaragaza ko u Rwanda ruri mu bihugu bigirwaho ingaruka nyinshi no kunywa itabi.

Muri iyo raporo OMS yagaragaje ko mu Rwanda hari umubare munini w’abanywa itabi aho rigira ingaruka zitandukanye ku buzima, ngo buri mwaka indwara ziterwa no kunywa itabi zikaba zihitana Abanyarwanda basaga 2100.

Uko umwaka ushize, abantu miliyoni esheshatu bicwa no kunywa itabi, mu gihe abantu ibihumbi 900 batanywa itabi bazira guhumeka imyotsi yaryo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu banywa ITABI barenga 1 billion.Imibare ya World Health Organisation yerekana ko Itabi ryica abantu bagera kuli 8 millions buri mwaka.Muli Lesotho,1/2 cy’abaturage banywa Itabi.Nubwo ijambo ry’imana ntaho rivuga ijambo Itabi,Abakorinto ba kabili,igice cya 7,umurongo wa mbere,Imana itubuza "kwangiza umubiri wacu".Nukuvuga ko kurenga kuli iryo hame tukanywa Itabi,biba ari icyaha mu maso y’Imana.

kamali yanditse ku itariki ya: 1-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka