Mu myaka ibiri Ibitaro byitiriwe umwami Faisal byambuwe miliyoni 400

Ubuyobozi bw’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, buravuga ko bufite ikibazo cy’igihombo baterwa n’abanyamahanga baza kwivuriza ntibishyure ku buryo muri iyi myaka ibiri habarwa miliyoni 400 zitishyuwe.

ibi byavuzwe kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, ubwo ibi bitaro byasurwaga n’abagize komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa Muntu mu gikorwa cyo kumenya no kugenzura ibikorwa n’imikorere bya guverinoma, mu birebana no kugeza ku baturage serivisi z’ubuzima ziboneye.

Muri uru ruzinduko itsinda ry’abasenateri ryibanze kuri serivise zihabwa abarwayi bagana ibi bitaro, hanarebwa imbogamizi bahura nazo.

Dr Nkusi, umuganga mu bitaro byitiriwe umwami Faical, yabwiye aba basenateri ko kimwe mu bibazo bibakomereye ari icy’abanyamahanga baza kwivuza, bagatanga ingwate ubundi bakakirwa, bakira bakavuga ko nta bwishyu bafite bagataha batishyuye.

Yagize ati “Mu myaka ibiri ishize turabara amafaranga arenga miliyoni 400 atarishyuwe kubera icyo kibazo”.

Senateri Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yagiriye inama ibi bitaro yo gukora ibishoboka byose iki kibazo kikabonerwa igisubizo, byanaba ngombwa kigakorerwa ubuvugizi na Leta ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Umunyarwanda ugiye kwivuza hanze ntabwo ashobora kuvurwa igihe atishyuye. Kubera iki hano baza bakivuza bagakira bakarinda bataha batishyuye?”

Iri tsinda ry’abasenateri kandi ryagaragarijwe izindi mbogamizi ibi bitaro bihura nazo birimo kuba abaturage bose batabasha kuhivuriza, bitewe nuko usanga umuntu arwaye ariko ku bw’amikoro make ntabashe kubigana kandi nyamara aribyo bitaro bikuru biri mu Rwanda kugeza ubu.

Ikindi, bagaragaje ko bahura n’ikibazo cy’ubwishingizi butizewe burangira umuntu atarangije guhabwa serivise zose yari akeneye.

Ibi bitaro byanagaragarije aba basenateri aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo Leta yifuzaga kuri ibi bitaro harimo kwagura inyubako, gushaka abashoramari kugira ngo baze barikoreremo, kongerera ubumenyi abaganga, no kubaka ibigo bine by’icyitegererezo.

Dr Nkusi yavuze ko izi nyubako z’ibigo bine nizuzura bizafasha mu kugabanya umubare w’abanyarwanda bajyaga kwivuriza hanze ndetse bikanagabanya umubare w’amafaranga yagendaga ku bakenera serivise z’ubuvuzi zitaboneka mu Rwanda. Ngo kugeza ubu, indwara zituma abantu bajya kwivuriza hanze ni kanceri, umutima no gusimbuza impyiko.

Kuri uyu munsi kandi, iri tsinda ryanasuye ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK na Laboratwari y’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka