Mu cyaro hari benshi batagira imyenda y’imbere – Dr Anicet ku isuku mu gihe cy’imihango
Hashize imyaka icumi hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’isuku mu gihe cy’imihango.
Mu Rwanda uyu munsi wizihizwa Kuya 28 Gicurasi buri mwaka hanatangwa ibikoresho bihabwa abagore n’abakobwa bo mu miryango itishoboye ngo bibafashe kwita ku isuku yabo mu gihe cy’imihango.

N’ubwo bimeze bityo hari ubwo usanga hatangwa kotegisi n’ibindi bikoresho nk’amasabune muri uku kwezi zikanakomeza gutangwa no mu yindi minsi, ariko ngo ibi ntibihagije kuko utabona kotegisi ngo ashobora no kutabona umwenda w’imbere.
Mu Kiganiro na Dr Nzabonimpa Anicet umuganga wita ku buzima bw’imyororokere cyane cyane akaba yita ku bagore yavuze ko hari ubwo batanga kotegisi ariko ntibatange amakariso yo kuzifata.
Yagize ati” Kuko nkunda gukora kuri iki gice kijyanye n’isuku mu gihe cy’imihango y’abagore twaje kuvumbura ko hari abagore batari bake batambara ikariso cyane cyane abo mu bice by’icyaro byumvikane ko na kiriya gikoresho cy’isuku batagikoresha kuko ntacyo kugifata gihari. Ntaho bacyambarira.”
Nk’uko Dr. Anicet avuga ko usanga nk’abagore bakuze wenda bafite nk’imyaka nka 40 kuzamura cyangwa se n’abakobwa bo mu giturage batagiye mu ishuri hari igihe usanga atambaye ikariso ubwo rero ntibanabashe gukoresha kotegisi nk’uko n’abandi bazikoresha cyangwa se ngo bakoreshe ibyo bikoresho bya kizungu bimeswa ahubwo bo baribinda.
Yakomeje avuga ko mu bice by’icyaro abenshi bakoresha kotegisi ari uko baserutse, ubundi bagakoresha udutambaro tumeswa.
Dr Nzabonimpa yaboneyeho gusaba abafite umutima mwiza wo gufasha abagore n’abakobwa kubona ibikoresho by’isuku kujya bibuka no gushyiraho amakariso afata ibyo bikoresho baba batanze.
Aha yagize ati”Ndagira ngo nkangurire abafite icyo gikorwa cy’urukundo, ni byiza ariko burya cyagenda neza cyane bongeyeho na kariya gakoresho k’ikariso kugira ngo n’uwo muco wo kwambara ikariso utangire mu bagore n’abakobwa bose. Njye mbyita kubasirimura; buriya umukobwa cyangwa umugore nibura wambaye agakariso akamenya ko nigasaza azagura akandi burya aba yabaye umusirimu, kuko ahita anamenya ko igihe cy’isuku y’imihango ashobora no gukoresha ibindi bikoresho bitari ibyo kwibinda akamenya ko ahubwo ashobora no gukoresha cyakindi gikoreshwa rimwe gusa.”
Umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango akwiye kwitwara ate?
Dr Nzabonimpa avuga ko umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango agomba kwirinda imirimo ivunanye cyane cyane imirimo isaba guterura cyangwa kugenda urugendo rurerure.
Ati”Kuba hari bamwe bashobora kujya mi mihango bakagira isereri, cyangwa bakaribwa umutwe, bakagira isesemi, kuruka n’ibindi, ni yo mpamvu tujya inama ko uri mu mihango atakora imirimo ivunanye cyane.”
Dr Nzabonimpa yakomeje asobanura ko isuku y’igihe cy’imihango idahera mbere na mbere kubikoresho akoresha ko ahubwo ikwiye guhera ku mubiri.
Aha yagize ati”Buriya isuku y’imihango navuga ko ni ikintu cya mbere atari kiriya gikoresho gifata amaraso y’imihango ahubwo isuku ya mbere abantu bagomba no gushyiramo imbaraga cyane ni iy’uko umugore cyangwa umukobwa wese ujya mu mihango agomba kugira amazi meza n’isabune bihagije kugira ngo abe yakoga umubiri wose nibura gatatu ku munsi mu gihe ari mu mihango hanyuma na kiriya gikoresho gifata imihango kigahindurwa buri masaha umunani ntikigomba kuyarenza kandi uko agihinduye akaba yakoga umubiri wose kugira ngo agire isuku muri rusange kandi yivaneho n’amaraso yagiye amujyaho y’imihango kuko nayo ubwayo iyo atinze ku ruhu ashobora gutera izindi ndwara.”
Ku bijyanye n’imirire Dr Nzabonimpa avuga ko kubera ko umugore cyangwa umukobwa uri mu mihango aba yatakaje amaraso menshi agomba kwibanda ku kurya indyo yuzuye kugira ngo umubiri ubashe kugarura amaraso watakaje.
Yagize ati”Muri rusange umugore cyangwa umukobwa uri u mihango aba agomba kurya ibiryo bigizwe n’ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirinda indwara. Haba mu gitondo, saa sita na nimugoroba gatatu ku munsi akabona indyo yuzuye kugira ngo amaraso atakara umubiri ubone ubushobozi bwo gukora andi ayasimbura.”
Yongeyeho ko kubayijyamo bakava cyane bagatakaza amaraso menshi rimwe na rimwe bakagira isereri cyangwa se bakaba baribwa umutwe hari ibiribwa bagomba kwitaho cyane cyane imboga n’imbuto.
Yongeyeho ko uko urubuto rugenda rujya gutukura cyangwa ubona rutukuye rujya gusa n’amaraso ruba rufite n’ubushobozi bwo kongera amaraso cyangwa na vitamini zituma koko noneho ya maraso akorwa ku buryo bworoshye.
Aha yavuzemo imbuto zikunda kugira ibara rijya gutukura cyangwa umuhondo nka karoti, inyanya amapapayi , amacunga n’ibindi.
Yakomeje agaragaza ko no mu mboga hari umwihariko hari izirusha izindi kongera amaraso ushobora kwifashisa nka epinari , isombe n’ibindi byongera amaraso.
Ku bijyanye n’abakoresha ibinini bigabanya uburibwe mu gihe cy’imihango Dr Nzabonimpa avuga ko atari byiza kuko imihango si uburwayi.
Yagize ati”Ubundi twemera ko imihango atari uburwayi ahubwo ari ikimenyetso cy’ubuzima busanzwe cyerekana ko umubiri w’umugore cyangwa umukobwa uri gukora neza uko Imana yawuremye.”
Aha Dr Nzabonimpa atanga inama y’uko wakwitwara kugira wirinde ibibazo biza mu gihe cy’imihango birimo n’uburibwe agira ati”Hari ibintu bitatu bigomba kandi iyo bikozwe neza ibyo bibazo biragabanuka.
Yagize ati”icya mbere ni ukwiyakira umuntu akemera ko ari umugore cyangwa se umukobwa ntabihakane kuko tujya tubona abantu usanga yavutse ari umukobwa cyangwa se umuhungu ariko ugasanga ari kubihakana ntashake kubyemera. Ni ukuvuga ngo rero iyo umuntu yiyakiriye uko yaremwe, uko yavutse bituma ubwonko bukora imisemburo ihagije ijyanye na kwa kundi yavutse noneho n’imihango igakorwa neza.
Icya kabiri nyuma yo kwiyakira ngo ni ukumenyera gufata umuco wo kunywa amazi igihe cyose.
Aha Muganga avuga ko hari abantu batajya abamenya ko amazi ari umuti ukomeye cyane yagize ati”Burya amazi avura indwara nyinshi cyane akanatuma hari indwara nyinshi zidashobora kuza ku bantu. Iyo umuntu anywa amazi menshi akabigira umuco ntaribwa mu gihe cy’imihango kandi ntanava cyane kubera ko nyababyeyi ye iba ikora neza.”
Icya gatatu ni ugukora siporo aha Muganga Nzabonimpa avuga ko iyo umuntu akora siporo buri munsi cyangwa nka gatatu mu cyumweru bituma ububabare bwo mu gihe cy’imihango bugenda kandi akava amaraso aringaniye.
Agira ati”Dushishikariza abantu b’igitsina gore kwitabira gukora siporo cyangwa imirimo ngororangingo kuko iyo umuntu akora siporo cyangwa imirimo y’amaboko bituma n’imyanya yose y’umubiri ikora neza.”

Yongeyeho ko gukora siporo bidakunze hari imirimo ishobora gufasha nyababyeyi gukora neza aho Yagize ati” Hari nk’abantu badakora siporo ariko agakora imirimo ihagije cyane nka barya bo mu giturage bakora imirimo yo guhinga. Umuntu uhinga buri munsi cyangwa se umuntu ujya ku kazi agakora nk’urugendo rwa kirometero mu gitondo na nimugoroba cyangwa se akaba akora akazi k’ubukanishi ari nk’umukobwa cyangwa umugore cyangwa se akaba nko mu ikipe y’umupira w’amaguru , uw’amaboko nka Volley ball na Basket ball yarabigize umwuga ntajya aribwa kubera siporo.
Abakurambere bitwaraga bare mu gihe cy’imihango?
Dr Anicet avuga ko na mbere y’uko ibikoresho bya kizungu bigera mu Rwanda, abo cyera babaga bafite uburyo bitwara mu gihe cy’imihango.
Yagize ati” Na mbere y’uko abantu babona imyenda hari uko isuku y’igihe cy’imihango yakorwaga. Umuntu yabaga ari mu mihango akaba yakwiyicarira ahantu hamwe ntahave kugira ngo adatera abantu isoni cyangwa se atagira ipfunwe ry’imihango iri kugenda igaragara. Hari n’abandi bafataga nk’amase cyangwa itaka ry’ibumba bakaribumbamo akantu kajya kumera nka capati bakakanika kakuma cyane noneho mu gihe cy’imihango akakicaraho akaguma hamwe ntave aho ari.”
Nyuma rero aho abazungu baziye hakaza imyenda niho abantu batangiye kujya bitabaza nk’ibice by’imyenda cyane cyane nk’imyenda ishaje batacyambara noneho yaba ari mu mihango akaba yayibinda kubera ko n’amakariso yari ataraboneka.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|